Digiqole ad

Magufuli yagize Kikwete umuyobozi wa Kaminuza ya Dar es Salaam

 Magufuli yagize Kikwete umuyobozi wa Kaminuza ya Dar es Salaam

Perezida mushya wa Tanzania Dr John Pombe Magufuli ahoberana na Jakaya Kikwete ucyuye igihe nyuma y’instinzi

Tanznaia – BBC yatangaje kuri uyu wa kane ko Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yahaye uwo yasimbuye Dr Jakaya Mrisho Kikwete umwanya wo kuba umuyobozi wa Kaminuza ya Dar es Salaam.

Perezida mushya wa Tanzania Dr John Pombe Magufuli ahoberana na Jakaya Kikwete ucyuye igihe nyuma y'instinzi
Perezida mushya wa Tanzania Dr John Pombe Magufuli ahoberana na Jakaya Kikwete ucyuye igihe nyuma y’instinzi

Aya makuru yari amaze iminsi ahwihwiswa kuva kuwa mbere.

Kuri uyu wa kane itangazo rimushyira kuri uyu mwanya ryasohowe n’umunyamabanga mukuru wa Perezida Magufuli witwa Ombeni Sefue.

Kikwete akaba asimbuye Nicholas Kuhanga wari umuyobozi w’agateganyo w’iriya Kaminuza.

Kikwete yarangije ‘bachelor’ muri iyi Kaminuza agiye kuyobora mu ishami ry’ubukungu, iyi Kaminuza ikaba mu 2011 yaranamuhaye impamyabumenyi y’icyubahiro y’ikirenga mu mategeko.

Tariki 05/11/2015 nibwo Kikwete yahaye ubuyobozi Magufuli wari umaze gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu.

UM– USEKE.RW

15 Comments

  • N’ukuri Tanzaniya ni igihugu cy’amahoro peee. Perezida avaho agasimburwa mumahoro.n’umusimbuye ntamurebe nabi bagakomezanya kuzamura abenegihugu. nibyiza cyane , MAGUFUlI ndamwemeye too

  • Prezida Magufuli no umuntu w’umugabo, kuko nta kindi Kikwete akwiye. Nave muri politike kuko ntayo ashoboye, icyo azi no amatiku gusa.

  • Ngiki igihugu rero kigendera ku mahame ya demokarasi, aho inzego za leta zirusha ingufu uyobora igihugu.Bityo nta coup d’état ishobora kuba,nta muntu ufungwa kuko yavuzeko mu gihugu hari igitugu, nta muntu unyerezwa ngo abantu bicecekere, nta muntu unyagwa ibye kumanywa yihangu cyangwa ngo agongwe biherere iyo.

    • Ese Ibi mu Rwanda birashoboka?

      • Birashoboka cyane

  • tanzanie itanze urugero rwiza , ariko natwe mu rwanda nyakubahwa président KAGAME yatanze urugero rwiza , kuko BIZIMUNGU PASTEUR yavuye ku butegetsi nta mirwano ibayeho, président wacu PAUL tuzamugumana kubera imiyoborere myiza yerekanye , umwaka wa 2034 nurangira , abaye adashaka kongera kuyobora igihugu ,yahabwa kuba président w’icyubahiro cyangwa akaba ministre w’intebe mu kumushimira imirimo ikomeye yakoze yo guteza imbere u Rwanda

    • Ahaaaaaaaa

    • Hahhaaaaaa, yewe yaramubabariye koko. nawe azakubabarira nkuko bamubabariye

    • Yavuyeho aboneza mabuso iyamahanga adataka yarikuwugwamo.Nubu ariyo nkikiragi ntashobora kugira igitekerezo atanga.

  • Niko NINA we ushatse kuvuga ko abari baramutoye batari bitegereje?mbese ubwo uwagushyiraho wa murusha Ma?wagiye wicecekera.ahubwo ni wowe uri kuzana amatiku.aho yagejeje tanzania agategura amatora neza wowe uwaguha no kuyobora umudugudu wasanga utanabishobora.

  • @Yes Tuyisenge. Uravuga ko ntashobora umudugudu se uzi nyobora iki? Ahubwo vuga ko mvuze ibyo udashaka naho ibyo ntayobora byo ntabyo uzi.

    • @Nina ushobora kuba uyobora Dasso yayindi yaziritse umubyeyi kugiti mugihe barikumusenyera inzu.

  • SASA PRESIDENT MAKUFURI AMEFANYA VEMA HANA UDICTETOR AU KURLA PESA ZAWANA INCHI BILA SABABU AINGIE PIA EAST AFRICA MZIMA AFUNDISHE NAMNA INCHI ZINAWEZA KUONGOZWWA

  • ntacyo kikwete yakoze kwirukana abana burwanda ntimwirukanwe ntacyo muzi

  • @Kabanda. Ngo nshobora kuba ndi….??? Ubwo se uragirango utwumvise ko wowe ufite amakuru menshi? Nari ngize ngo ugiye kuvuga icyo nyobora. Igitekerezo cyawe kibuze ubwenge.

Comments are closed.

en_USEnglish