Tags : HIV

Gukora urukingo rwa VIH/SIDA byahagaritswe, ngo nta nyungu z’ubukungu zirimo

Corrine Tregr uyobora ikigo cyo mu Bufaransa cyakoraga urukingo rw’agakoko gatera SIDA yabwiye abanyamakuru ko bahawe amabwiriza yo guhagarika ubushakashatsi n’ibikorwa byo gukora uru rukingo, kuri we abona ko hari inyungu z’amafaranga zihishe inyuma kuruta inyungu zo kwita ku barwayi. Ikinyamakuru 20 Minutes kivuga ko abahanga bo mu kigo cy’ubushakashatsi kitwa Biosantech bakoraga urukingo rwa […]Irambuye

Tanzania yinjiye mu bihugu bizajya bihabwa umuti wa SIDA ku

Tanzania yabaye igihugu kinjiye muri gahunda yo guhabwa imiti igabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ku buntu ku nkunga ya America. Ambasaderi w’agateganyo wa America muri Tanzania, Virginia Blaser ni we watangije iyo gahunda ku mugaragaro. Yavuze ko iyo gahunda izagera ku bantu ibihumbi 800 igamije kugera ku ntego yo kugabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ka […]Irambuye

Abanyarwanda 17,800 bashya bagiye guhabwa imiti igabanya ubukana bwa HIV-AIDS

Kuri uyu wa kane, Minisiteri y’ubuzima yatangije gahunda nshya yise ‘Treat All’ igamije gutangira guha imiti igabanya ubukana Abanyarwanda 17,800 banduye ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ariko bakaba bari bataremererwa gufata imiti kubera ko igihe cyari kitaragera. Ikigereranyo cy’abantu bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu Rwanda kigaragaza ko hari abagera ku bihumbi 210 kuva mu myaka […]Irambuye

en_USEnglish