Tags : GMO

Itegeko: Abashyingiranywe, ubu bemerewe gutandukana igihe gito

Ingingo ya 248 y’itegeko rigenga Abantu n’Umuryango ivuga ku ‘Gutana by’agateganyo n’uburyo bisabwa’. Umunyamategeko Maurice Munyentwali avuga ko iyi ngingo igamije “kugabanya amakimbirane mu muryango”. Iyi ngingo iteganya gutandukana by’agateganyo mu gihe k’imyaka ibiri uhereye igihe urubanza rwo kubatandukanya by’agateganyo rwabereye. Iyo iyi myaka ibiri irangiye abashyingiranywe batabashije kumvikana, umwe cyangwa bombi bongera gutanga ikirego […]Irambuye

Imitwe ya politiki yasabwe kuzita ku ihame ry’uburinganire mu matora

Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (Gender Monitoring Office, GMO) rwasabye imitwe ya politiki kuzubahiriza ihame ry’uburinganire mu matora y’Abadepite azaba tariki 2-4 Nzeri 2018. GMO yagiranye ibiganiro n’imitwe ya politike ku wa 31 Kamena 2018, bifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’imitwe ya Politike mu kwimakaza ihame ry’uburinganire mu matora”. Umuyobozi wa GMO, Rwabuhihi […]Irambuye

Rwanda: Abahanzi ngo nibareke ibihangano bitesha agaciro abagore

*Hanenzwe zimwe mu ndirimbo zabo zigaragaramo abakobwa bambaye ubusa, * Indirimbo “Ikiryabarezi” yatunzwe urutoki na nyirayo ahari *Hamwe na GMO biyemeje kwimakaza ihame ry’uburinganire,… Uyu munsi, mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyahurije hamwe abahanzi mu mpano zitandukanye, abakora mu rwego rwa Sport, Abanyamakuru n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura ihame ry’Uburinganire (GMO), bimwe mu bihangano by’abahanzi byatunzweho agatoki gutesha agaciro […]Irambuye

Bugesera: Abagabo bahohoterwa n’abagore bakagira isoni zo kujya kubarega

Bamwe mu bagabo bo mu karere ka Bugesera baravuga ko hari abagore bumvise nabi ihame ry’uburinganire bakabwitwaza bagakandamiza abagabo babo, bamwe bakabakubita gusa ngo bagira isoni zo kujya kubaregera inzego z’umutekano bagahitamo kuruca bakarumira kugira ngo hatazagira ababasuzugura. Ubwo yatambutsaga ikiganiro mu ihuriro ry’abagore bibumbiye mu rugaga rushingiye ku muryango wa RPF Inkotanyi, mu mpera […]Irambuye

Ibikorwa byakozwe mu kwezi k’Umugore byabariwe agaciro ka miliyoni 900

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Nyirasafari Esperance arasaba abagize umuryango kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire barushaho gufata abana b’ibitsina byombi kimwe, yabivuze asoza ukwezi k’Umugore, aho ibyagukozwemo byose byahawe agaciro ka miliyoni 900 Rwf. Ubu ni bumwe mu butumwa bwatangiwe mu karere ka Kayonza kuri uyu wa gatanu ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe ibikorwa by’Iterambere ry’Umugore. Uku kwezi […]Irambuye

Inshuti zinyumvisha ko umugore udakubitwa agira agasuzuguro

Bavandimwe b’Umuseke mumfashe kungira inama, ikibazo cya bamwe mu nshuti zanjye bambwira ko kubabana n’umugore utamwakura (utamukubita) bituma agusuzugura. Iki kibazo nafashe umwanya uhagije ngitekerezaho nyuma yo kugisha inama bamwe mu nshuti zanjye mbabaza uko nakemura ikibazo nari nagiranye n’umugore, bambwira ko umugore iyo utamukubise agusuzugura. Aba ni abavandimw enari niyambaje, bazi ubwenge ndetse bize […]Irambuye

en_USEnglish