Tags : Gabiro

Kuzuza inshingano zawe nk’umuyobozi ntabwo byakabaye bifatwa nk’igitangaza – Kagame

Perezida Paul Kagame yasoje umwiherero w’Abayobozi bakuru b’igihugu ku nshuro ya 14 waberaga i Gabiro mu kigo cya Gisirikare, yavuze ko abayobozi bagomba kuzuza inshingano bafite zo gukura abaturage mu bukene, kandi bagafatanya. Uyu mwiherero watangiye ku wa gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017, abayobozi bari bamaze iminsi itanu baganira ku ngamba zafatwa mu kwihutisha iterambere […]Irambuye

Mu gitaramo cya Auddy Kelly abagore bari bambaye umweru, abagabo

Audace Munyangango uzwi ku izina rya Auddy Kelly yaraye akoreye igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka ine ishize hashinzwe umuryango El-Familia ugizwe n’abakunda uyu muhanzi. Abakobwa/abagore bitabiriye iki gitaramo baje bambaye imyenda y’ibara ry’umweru mu gihe abasore/abagabo bari bambaye umukara. Abateguye iki gitaramo bari basabye abazakitabira ko baza bambaye iyi myambaro, nabo barabyubahiriza. Ibintu byari binogeye […]Irambuye

“Ntawe ukwiye kumva ko ari Umunyarwanda kurusha undi” – Kagame

Mu mihango yo gusoza icyiciro cya karindwi cy’Itorero Indangamirwa cyigizwe n’abanyeshuri b’Abanyarwanda 269 baturutse mu bihugu 21 bigize isi bari mu kigo cya Gabiro, Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko aho ruri hose rugomba kwiyumvamo Abanyarwanda kandi ko nta Munyarwanda kurusha undi. Mu ijambo ry’ikaze, umuyobozi w’Itorero ry’igihugu, Rucagu Boniface yavuze ko mbere muri Leta zabanje […]Irambuye

Amwe mu matariki y'ingenzi yaranze urugamba rwo kwibohora

Tariki ya 1 Ukwakira, ni itariki yibutsa itangira ry’urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye mu 1990, ubwo ingabo zari iza FPR Inkotanyi, APR, zahagurukiye kubohora u Rwanda ndetse zihagarika jenoside yakorewe abatutsi. Mu mwaka wa 1990. Tariki ya 1 Ukwakira : Umupaka wa Kagitumba wagabweho igitero. Cyabaye ikimenyetso cy’itangira ry’urugamba rwamaze imyaka ine nyuma y’uko abari […]Irambuye

en_USEnglish