Tags : FAO

Huye: FAO yasabye ko Imihindagurikire y’ibihe itaba inzitizi yo kugera

Mu karere ka Huye, kuri uyu wa 20 Ukwakira, ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga wahariwe ibiribwa, uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (FAO) mu Rwanda, Attaher Maiga yasabye abahinzi kurwanya ko imihindagurikire y’ibihe yabuza Leta kugera ku ntego zayo zirimo kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga, abaturage bo mu karere ka Huye […]Irambuye

40% by’umusaruro w’ubuhinzi birangirika kubera ubumenyi buke

Umuryango ‘JICA Alumni Association in Rwanda (JAAR)’ watangije umushinga bise “Food Transformation Center” ugamije guha agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi biba byasagutse ku isoko bishobora kwangirika. Mu biganiro byahuje JAAR na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) hagaragajwe uburyo 40% by’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi byangirika kubera ubumenyi buke bw’abahinzi mu kubyaza umusaruro ibyo baba basaguye ku isoko. […]Irambuye

MINAGRI ntiyicaye ubusa ku ndwara z’ibihingwa ziva ku ihinduka ry’ibihe

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu ntangiriro z’iki cyumweru, Abayobozi ba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, bavuze ko ikibazo cy’indwara z’ibyorezo mu bihingwa zishobora guterwa n’imihindagurikire y’ibihe kizwi, ariko ngo Minisiteri ntiyicaye ubusa, irateza imbere kuhira no gukora ubushakashatsi ku mbuto zijyanye n’ibihe uko bimeze. Kuva aho mu myaka ishize hagiye hagaragara indwara zitandukanye zitari zisanzwe mu buhinzi, ndetse […]Irambuye

Mu Rwanda ntawicwa n’inzara, hari ‘abarya ntibahage’- Maiga

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, Attaher Maiga uhagarariye umuryango wita ku biribwa n’Ubuhinzi (FAO) yavuze ko ubu mu Rwanda nta muntu wicwa n’inzara ahubwo hari imirire mibi kuri bamwe, ibi abihuza na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko u Rwanda rwihagije mu biribwa hagendewe ku bipimo mpuzamahanga, igisigaye ngo ni urugendo rwo kurandura ubukene. […]Irambuye

en_USEnglish