Digiqole ad

40% by’umusaruro w’ubuhinzi birangirika kubera ubumenyi buke

 40% by’umusaruro w’ubuhinzi birangirika kubera ubumenyi buke

Iyo Inyanya isagutse ku isoko bayikoramo Confiture

Umuryango ‘JICA Alumni Association in Rwanda (JAAR)’ watangije umushinga bise “Food Transformation Center” ugamije guha agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi biba byasagutse ku isoko bishobora kwangirika.

Iyo inyanya zisagutse ku isoko bazikoramo Confiture
Iyo inyanya zisagutse ku isoko bazikoramo Confiture

Mu biganiro byahuje JAAR na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) hagaragajwe uburyo 40% by’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi byangirika kubera ubumenyi buke bw’abahinzi mu kubyaza umusaruro ibyo baba basaguye ku isoko.

Rwama Anicet, umuyobozi wa JAAR avuga ko bafite gahunda yo kwigisha abakora ubuhinzi bw’ibihingwa binyuranye bishobora kwangirika vuba, babafasha kugira ubumenyi bwabafasha guhindura umusaruro wabo mo ikindi kintu cyafasha abaturage, kikazamura n’umutungo wabo bitari ukuwugurisha gusa.

Yagize ati “Turi kwigisha abaturage uburyo babyaza umusaruro (w’ubuhinzi n’amatungo) ikindi kintu. Ubu twibanze mu kwigisha cyane cyane abantu bahinga inyanya, Soya, umwembe n’abafite umusaruro w’amata.”

Habanabakize Thomas, Umuyobozi wa Koperative Twitezimbere Muhinzi w’inyanya ikorera mu Murenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro avuga ko bashimishijwe n’umushinga JAAR itangije kuko ngo bari bafite imbogamizi y’uko ibyo bahinga byangirikaga iyo byabaga bibuze isoko.

Yagize ati “Mbere twahingaga inyanya, umwero wazo waba wageze zikagura amafaranga make tugahomba, ariko nyuma twaje kwigishwa uburyo twabyaza umusaruro ibyasagutse ku isoko kugira ngo bitangirika.”

Habanabakize avuga ko ubu inyanya beza iyo zisigaye bazikoramo ibindi bicuruzwa nka ‘Ketch up” ishyirwa ku biryo, ibi ngo byakuyeho igihombo bagiraga iyo zabaga zabuze isoko.

Koperative yabo ubu ngo ku gihembwe irinjiza miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda (Frw 8 000 000), kandi mbere ngo ntibarenzaga miliyoni ebyiri (Frw 2 000 000).

JAAR ifite gahunda yo gukomeza gukora ubuvugizi kugira ngo abahinzi batangiye n’abateganya gutangira kongerera agaciro umusaruro wabo bazabone amasoko, n’ibyangombwa byemewe na Leta byo kuwushyira ku isoko.

Rwama Anicet umuyobozi wa JAAR
Rwama Anicet umuyobozi wa JAAR
Afred Rutebwa wari uhagarariye minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi
Afred Rutebwa wari uhagarariye minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi
Umusaruro w'inyanya ntiwagombye gupfa ubusa hari ibindi byavamo
Umusaruro w’inyanya ntiwagombye gupfa ubusa hari ibindi byavamo

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ikibazo mufite nubwo mutacyemera nukubanza kwihaza mu gihugu mbere yo gusagurira amahanga.Abababwira ibindi bari kubabeshya, kandi namwe murabyibonera.Ibihingwa ngandurarugo bigomba kurinda igihugu inzara byaba ngombwa bagahunika biteganyiriza ibihe bibi nka trafipro kera.Ukongeraho ibihingwa ngengabukungu, aha ikawa,icyayi, makadamiya nizo ndabo nibindi ariko bitagomba narimwe gutsikamira kubaho kumuturage umunsi kuwundi.Kereka niba ibyo ntacyo bibwiye ubuyobozi kimwe na wundi wavuze ko bagomba gupfa gitore birinda gusuhuka.

  • Ibyo mujye mubibwira abanyamahanga ariko ntimukabibeshye abanyarwanda. Ubu se koko, ku biro 100 by’inyanya umuhinzi yeza, 40 bipfa ubusa? Kuri litiro ijana z’amata, 40 zirabogorwa ntawuyanywa? Ku biro 100 by’ibinyabijumba (nk’ibirayi, ibijumba, imyumbati), 40 ntabwo biribwa bipfa ubusa? Uwo murengwe aho uri mu Rwanda ni hehe ra? Iyi mibare ni iy’ahandi hatari mu Rwanda. Inzara iranuma ahenshi mu cyaro, none mwe murasobanura ko hari iby’ikirenga byo gutunganya.

    • @Safi ibyuvuga nibyo rwose abo bazajye bajya kubeshya abahinde,Uti kuki? Iyinzara iteye nibyatsi urabirya, ya myumbati irura urayirya, cya gitoki cya makakama urakirya, ibyo bipfubusa rero bihari ntabwo bamwe basuhuka.Aba bayobozi wagirango bahanutse mu kirere kuko batazi ibibera mu Rwanda rwa kanyarwanda.

  • ikigaragara nuko iyo ikintu keze kiba kinshi muri ako gace kezemo ahandi ntacyo bafite, nk’inyanya, ibijumba,imyembe etc. ugasanga intoryi indobo ni 100fr ahandi ari 500fr, karoti zikera bakaziha ihene ahandi baduhera ikiro 500fr… rwose mufashe abahinzi kugeza umusaruro kwisoko.

Comments are closed.

en_USEnglish