Tags : Eric Nshimiyimana

Umutoza Eric Nshimiyimana yagizwe umudiyakoni mu rusengero

Umutoza w’ikipe ya AS Kigali Eric Nshimiyimana, hamwe n’umugore we, yatangiye umwaka wa 2016 mu byishimo nyuma yo gutorerwa umurimo w’ubudiyakoni mu rusengero rwitwa “New Jerusalem Church” asengeramo. Nshimiyimana n’umugore we basengewe n’umushumba w’itorero kuri Noheli, tariki 25 Ukuboza 2015. Eric Nshimiyimana wakiniye ndetse akanatoza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ avuga ko kujya mu Mana […]Irambuye

Nyuma yo kunganya na Kiyovu ubu AS Kigali niyo iyoboye

AS Kigali y’umutoza Eric Nshimiyimana kuri iki cyumweru yanganyije na Kiyovu Sports mu mukino utabonetsemo igitego. Amakipe yombi yahuriye ku kibuga yitorezaho kuri Stade de l’Amitie ku Mumena wa Nyamirambo. Kiyovu  yakinaga idafite abatoza bayo kuko umutoza mukuru Seninga Innocent yagiye gukomeza amasomo yo gutoza iburayi, mu gihe na Kanamugire Aloys umwungirije nawe arwaye bikomeye, […]Irambuye

AS Kigali imaze kumvikana na Eric Nshimiyimana

Umuyobozi wa AS Kigali Felix Masengesho hari hashize amasaha agera kuri atatu ahakaniye Umuseke ko nta biganiro barimo n’umutoza Eric Nshimiyimana. Ni nawe ariko uhise ubwira umunyamakuru w’Umuseke ati “Tumaze kubona umutoza” yavugaga Eric Nshimiyimana. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Nyakanga Umuseke wamenye ko Eric Nshimiyimana ari mu biganiro na AS Kigali ngo […]Irambuye

Nshimiyimana ari kuvugana na AS Kigali

Nyuma y’uku ikipe ya As Kigali iburiye umutoza wayo Cassa Mbungo Andre wagiye muri Police FC hamaze iminsi amakuru avuga ko Kaze Cedrick wirukanwe mu ikipe ya Mukura ndetse na Eric Nshimiyimana ngo bombi baba bari mu biganiro n’ikipe ya As Kigali, Felix Masengesho umuyobozi wa As Kigali yabanje kubihakana. Ariko nyuma aza kwemera ko bari […]Irambuye

Eric Nshimiyimana yagizwe umutoza MUSHYA wa Kiyovu

Umutoza Eric Nshimiyimana yamaze kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Kiyovu Sports nk’uko umuyobozi w’iyi kipe yabyemereye Umuseke kuri uyu wa mugoroba wo kuwa 07 Nyakanga. Eric Nshimiyimana amaze iminsi nta kipe afite nyuma yo gusezererwa mu ikipe y’igihugu Amavubi hakazanwa umwongereza Stephen Constantine. Jean Pierre Kayuma uyobora ikipe ya Kiyovu Sports yabwiye Umuseke ko bamaze […]Irambuye

en_USEnglish