Digiqole ad

Eric Nshimiyimana yagizwe umutoza MUSHYA wa Kiyovu

Umutoza Eric Nshimiyimana yamaze kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Kiyovu Sports nk’uko umuyobozi w’iyi kipe yabyemereye Umuseke kuri uyu wa mugoroba wo kuwa 07 Nyakanga.

Eric Nshimiyimana yahinduye urupapuro rwa cariere ye asubira mu ikipe yakinnyemo
Eric Nshimiyimana yahinduye urupapuro rwa cariere ye asubira mu ikipe yakinnyemo

Eric Nshimiyimana amaze iminsi nta kipe afite nyuma yo gusezererwa mu ikipe y’igihugu Amavubi hakazanwa umwongereza Stephen Constantine.

Jean Pierre Kayuma uyobora ikipe ya Kiyovu Sports yabwiye Umuseke ko bamaze kumvikana na Eric ndetse imyotozo yo kuri uyu mugoroba ari buyitoze.

Kayumba ntiyashatse kuvuga imiterere y’amasezerano bagiranye na Nshimiyimana gusa ati “Azamara igihe kinini, ibindi nzabikubwira nyuma y’ibyumweru bibiri.”

Ku mpamvu basinyishije Eric Nshimiyimana, uyu muyobozi wa Kiyovu yavuze ko Eric afite ubushobozi mu gutoza abakinnyi bakiri bato, kandi ngo Kiyovu nayo ikaba ariyo gahunda yayo, itakiri mubyo guhanganira abakinnyi bakomeye ahubwo Eric azabafasha kuzamura abakinnyi bato babo.

Kiyovu Sports umwaka ushize yatozwaga na Kanyankore Yaounde wamaze gusubira i Burundi aho yatozaga mbere.

Eric Nshimiyimana akiri umukinnyi yakiniye Kiyovu Sports igihe kigera ku myaka ibiri.

Kiyovu ni imwe mu makipe agira abafana batari bacye mu gihugu, ariko ikipe kandi yamunzwe n’ibibazo by’amikoro kuko ahanini bivugwa ko itungwa n’abanyamuryango bacye.

Paul NKURUNZIZA
ububiko.umusekehost.com 

en_USEnglish