Tags : Burundi unrest

Perezida Nkurunziza ngo asengera Perezida Kagame

Bwa mbere kuva impagarara zatangira i Burundi mu kwezi kwa kane, Perezida Pierre Nkurunziza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye hagati mu gihugu mu Ntara ya Gitega. Abajijwe n’abanyamakuru ku mubano we na Perezida Paul Kagame, Nkurunziza yavuze ko amusengera nk’umuyobozi washyizweho n’Imana, kandi ko u Burundi bwifuza umubano mwiza […]Irambuye

Perezida Nkurunziza yatangaje ko yagarutse i Burundi

Perezida Pierre Nkurunziza yatangaje ko yageze i Burundi. Ni nyuma y’amasaha arenga 24 atarabasha kugera mu gihugu cye aho Maj Gen Gedefroid Niyombare yari yatangaje ko yamuhiritse ku butegetsi. Kugaruka kwa Pierre Nkurunziza bisa n’ibyemeza bidasubirwaho kunanirwa kwa ‘coup d’etat’ yari yatangijwe, bigasubiza irudubi umwuka mubi hagati y’abigaragambya n’abashyigikiye Pierre Nkurunziza. Uyu wa kane waranzwe […]Irambuye

Kanyankore Yaoundé yahungishije umuryango we mu Rwanda

Gilbert Kanyankore uzwi cyane nka Yaoundé umutoza w’umunyarwanda uba i Burundi yagaragaye ku Kicukiro ku mukino wahuzaga ikipe ya Police na Rayon Sports ku Kicukiro (2 – 1) ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane. Uyu mutoza yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko yaje mu Rwanda kubera umutekano mucye uri i Burundi. Kanyankore uheruka mu Rwanda mu myaka […]Irambuye

Amb. Erica Barks wa USA yasuye impunzi z’Abarundi ‘azirema agatima’

Iburasirazuba – Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda Erica Barks-Ruggles ubwo kuri uyu wa kane yasuraga inkambi iherereye mu murenge wa Mahama mu karere ka Kirehe yabwiye amagambo akomeza izi mpunzi ko igihugu cye kiri gushyira igitutu kuri Perezida w’u Burundi ngo agarure amahoro mu gihugu, abahunze nabo batahe. Ambasaderi Barks-Ruggles yaje […]Irambuye

Nkurunziza yavuze ko natorwa izaba ariyo manda ye yanyuma

Perezida Pierre Nkurunziza mu ijambo yaraye atangaje yavuze ko hakurikijwe ingingo ya 228 y’Itegeko Nshinga ry’Uburundi, Inteko Ishinga Amategeko yasabye Urukiko rurengera Itegeko Nshinga kugenzura ibiteganywa, uru rukiko rukemeza ko kongera kwiyamamaza kwa Perezida uriho bitanyuranyije n’amategeko, bityo Abarundi batuza hakaba amatora. Gusa yarahiye ko aramutse atowe yaba ariyo manda ye ya nyuma. Ingingo ya 228 […]Irambuye

Turasaba Abategetsi b’u Burundi kugarura amahoro – Mushikiwabo

“Nubwo u Burundi ari igihugu cyigenga ariko u Rwanda rufata umutekano w’abaturage barengana nk’inshingano y’akarere n’umuryango mpuzamahanga.” Ni bimwe mu bigaragara mu itangazo Leta y’u Rwanda yashyize ahagaragara kuri uyu wa mbere nijoro risaba abategetsi b’u Burundi kugarura amahoro mu Burundi. Iri tangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda rivuga ko u Rwanda ruhangayikishijwe […]Irambuye

en_USEnglish