Kanyankore Yaoundé yahungishije umuryango we mu Rwanda
Gilbert Kanyankore uzwi cyane nka Yaoundé umutoza w’umunyarwanda uba i Burundi yagaragaye ku Kicukiro ku mukino wahuzaga ikipe ya Police na Rayon Sports ku Kicukiro (2 – 1) ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane. Uyu mutoza yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko yaje mu Rwanda kubera umutekano mucye uri i Burundi.
Kanyankore uheruka mu Rwanda mu myaka ibiri ishize atoza ikipe ya Kiyovu Sports yavuze ko icyamuzanye cyane cyane ari uguhungisha umuryango we umutekano mucye uri i Burundi.
Avuga ko we azahita asubirayo kuri uyu wa 15 Gicurasi.
Kanyankore Kagabo Jean-Gilbert ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu byo gutoza, yahereye mu ikipe ya Vitalo’o mu 1986 ageza mu 2001 ariyo agitoza.Mu Rwanda yatoje Les Citadins, Rayon Sports na Kiyovu Sports aherukamo mu 2013.
Kanyankore akaba abaye ahungishije umuryango we mu gihe mu Burundi hari imidugararo iturutse ku kutubahiriza Itegeko Nshinga kwa Perezida Nkurunziza mu gihe hari abaturage benshi badashyigikiye ibyo yakoze byo kwiyamamariza mandat ya gatatu.
Ikipe atoza ya Vitalo’o ikaba yo yaramaze gutwara igikombe cya shampionat y’u Burundi habura imikino itatu ngo irangire.
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW