Tags : #Amajyaruguru

Barasaba ko imishinga itanga amazi isaranganywa ikagera mu turere twose

Musanze– Mu nama  yo ku wa kabiri, yahuza abayobozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’abafatanyabikorwa mu gukwirakwiza amazi no kwita ku bikorwa by’isuku na Minisiteri y’Ibikorwaremezo; bamwe mu bahagarariye tumwe mu turere tutagize amahirwe yo kubona abaterankunga mu bakwirakwiza amazi barasaba inzego zibakuriye kujya batanga amahirwe angana kuri buri karere. Iyi nama yari igamije gusobanura no kuganira […]Irambuye

Rulindo: Abagore biyemeje kudasigara inyuma mu bazatora Perezida

*Prof Mbanda ngo no mu Rwanda bikwiye ko abagore bazima ‘care’ abagabo batitabira amatora. *Abagore ngo biteguye gutora uzabagirira akamaro nta muntu ubabwiriza ngo tora uyu. Mu kiganiro Umuseke wagiranye n’abagore bacururiza  mu isoko ryo mu Gasiza riri mu Karere ka Rulindo bavuze ko batazasigara inyuma mu kwitabira amatora ya Perezida azaba tariki 3-4 Kanama,  […]Irambuye

Gicumbi: BrigGen yaburiye abarembetsi n’abandi bahungabanya umutekano

Inteko Rusange idasanzwe y’Akarere ka Gicumbi, yibandaga cyane ku kibazo cy’Umutekano  ushobora guterwa n’Ubutagondwa bwatangiye kuvugwa, ndetse no gukumira Ibiyobyabwenge  na byo bigira uruhare mu guhungabanya umutekano, yateranye kuri uyu wa gatatu i Gicumbi, BrigGen Eugene Nkubito yaburiye abarembetsi n’abandi bahungabanya umutekano. Uhagarariye Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, BrigGen. Eugene Nkubito  yatangarije abayobozi b’imirenge n’utugari, ko nta […]Irambuye

Rulindo: Icyapa kibuza kurenza 20KM/H ku muhanda mpuzamahanga!!

Ni icyapa cyashyizwe muri uyu muhanga mu myaka itanu ishize mu gihe hari ibikorwa byo gusana uyu muhanda mugari wa Kigali – Musanze – Rubavu, icyo gihe hari impamvu. Iki cyapa ariko kiracyari kuri uyu muhanda na nyuma y’uko umuhanda utsanwe, bamwe mu bakoresha uyu muhanda bavuga ko kibabangamiye cyane kuko ngo hari n’ubwo Police […]Irambuye

Musanze: Abakozi b’uruganda rwa sima ngo batanze amakuru barirukanwa

Nyuma yo gutabaza itangazamakuru bakagaragaza ikibazo cyo kudahembwa kimaze imyaka irenga ibiri, abakozi babiri bakoraga akazi k’ubuzamu mu ruganda rukora sima (Great Lakes Ciment Factory, GLC) i Musanze baratangaza ko byabaviriyemo kwirukanwa, ubuyobozi bw’uru ruganda bwo bukavuga ko bazize guta akazi. Aba bakozi bavuga ko mu gihe batari bari ku kazi babimenyesheje umuyobozi wabo nk’uko […]Irambuye

en_USEnglish