Digiqole ad

Rulindo: Icyapa kibuza kurenza 20KM/H ku muhanda mpuzamahanga!!

 Rulindo: Icyapa kibuza kurenza 20KM/H ku muhanda mpuzamahanga!!

Icyapa cyo kutarenza uyu muvuduko ku muhanda mugari uhuza u Rwanda na Congo

Ni icyapa cyashyizwe muri uyu muhanga mu myaka itanu ishize mu gihe hari ibikorwa byo gusana uyu muhanda mugari wa Kigali – Musanze – Rubavu, icyo gihe hari impamvu. Iki cyapa ariko kiracyari kuri uyu muhanda na nyuma y’uko umuhanda utsanwe, bamwe mu bakoresha uyu muhanda bavuga ko kibabangamiye cyane kuko ngo hari n’ubwo Police ibandikira (ibahana) kubera iki cyapa.

Icyapa cyo kutarenza uyu muvuduko ku muhanda mugari uhuza u Rwanda na Congo
Icyapa cyo kutarenza uyu muvuduko ku muhanda mugari uhuza u Rwanda na Congo

Iki cyapa giherereye mu karere ka Rulindo, kibuza imodoka kurenza umuvuduko wa 20Km/h, umuvuduko wo hasi cyane ku kinyabiziga ndetse n’umunyamaguru w’intambwe ndende ashobora kugisiga.

Claude Nzigiye ukoresha uyu muhanda kenshi ati “Minisiteri ishyiraho ibyapa nibaza uburyo itabona ko iki cyapa kitagendanye n’igihe. Iki cyapa cyahashyizwe bari kubaka umuhanda kugira ngo kiturinde impanuka, icyo gihe byarumvikanaga, ariko se ubu urabona gikwiriye, kilometero 20 ku isaha koko?!

Umushoferi nawe ukoresha uyu muhanda utifuje kutubwira amazina ye avuga ko iki cyapa kibabangamiye cyane.

Ati “Nubwo njye police itarakimpanira, ariko hari bagenzi banjye bambwiye ko bagihaniwe kandi nabo kibabangamiye cyane. Twese twivuzako kivanwaho kuko nta modoka ikwiye umuvuduko ungana kuriya mu muhanda nk’uyu mpuzahanga.”

Justus Kangwage umuyobozi w’Akarere ka Rurindo avuga ko iki cyapa iyo gihita kivanwaho byari guteza impanuka za hato na hato, ko ariyo mpamvu nk’Akarere bakigumishijeho ngo bibafashe kwirinda impanuka.

Inspector of Police Elvis Munyaneza Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru we avuga ko nka Police batari bazi ko iki cyapa kibangamiye ibinyabiziga bikoresha uyu muhanda.

Ati “Tugiye kwicarana n’inzego zibishinzwe harimo na Minisiteri y’ibikorwa remezo n’Akarere turebe niba cyakurwaho cyangwa se cyanagumaho.”

IP Munyaneza ariko avuga ko  abashoferi iyo bibayeho ko bandikirwa (bahanirwa) iki cyapa ngo babimeneysha bagasubizwa ibyangombwa byabo.

IP Munyaneza avuga ko Police atari yo ishyiraho ibyapa byo ku muhanda ahubwo igenzura ko byubahirizwa, ndetse yongera kwibutsa abawukoresha kwitwararika amategeko y’umuhanda cyane cyane birinda umuvuduko ukabije ari nawo utera kenshi impanuka.

Cyahishyzweho mu gusana uyu muhanda, aho wuzuriye kigumaho
Cyahishyzweho mu gusana uyu muhanda, aho wuzuriye kigumaho

JP NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Icyapa cya 20km/h umuhanda nkuyu haraho biba?icyo nicyapa cyo muri quartier cg aho bubaka

  • hhmmmmm

  • Muraho?Njye maze gusoma iyi nkuru,nabobye uyu wayanditse hari ibyo yirengagije!Nta bucukumbuzi burimo!Kiriya cyapa nta myaka itanu kihamaze!Ahubwo niba yibuka neza,cg se yarabajije neza hariya inyuma y’akarere bakora umuhanda hagiye hanga hatenguka buri munsi!Nta mezi 2 ashize bongeye kuhakora(kuko ubundi hari harasigaye)!Nta nicyakwemeza ko hatazatenguka nkuko byamye biba!icyapa kibuza kutarenza 20km/h kiri ahantu hatarenga m100!Nyamara yashyizeho agace kamwe nako uva Musanze non ujyayo!Byari kuba byiza niyo abaza abakoze uriya muhanda niba igihe kitarageze cyo kuvanaho kiriya cyapa!Cg se icyo amategeko abivugaho!Nyamara iyo usomye ubona ari ikibazo!Numva rero koko hari nahandi usanga ibyapa bitakiri ngombwa ariko hariya habaye gukabya inkuru yerekana ko bagiciraho amafaranga(kuko police mu muhanda sinzi niba ijya itegera abashoferi ahantu harimo intera ingana kuriya)!Ubutaha mujye mucukumbura neza kandi mwerekane ukuri kose!Murakoze

  • Nakunze ko ugaragaza iki cyapa cya 20 ariko ntugaragaza ikibazo cyo kuba nta sens bifite, kuko abapolisi bacu baba mu muhanda ni abantu birengagiza réalité iba mu muhanda nkaho bagusaba kugendera muri 20 cyangwa 40 ahantu hamanuka ufite urugendo rwa 365 km. Hanyuma wagerageza kubyubahiriza kuko utari robot kandi n’imodoka atari computer ushobora gukorera programation ukarenzaho 1 ni ukuvuga nkange nafatiwe Rwaza ndi muri 43/40 banyandikira 25000 ya violation de panneau ngarutse bamfatira gakenke 27/40 ngo gener circulation 25000 na none mu mbwire abantu nkabo aho tugana wamubwira nta kumve na gato akakubwira ngo mva imbere.

    Nibwira ko icyo police irwanya ni umuvuduko ukabije kuko nange sinakwishimira gutwara muri 60 ahantu hateganije 40 cga 80 aha 60 ariko 43 quoi ni police ntazi niba ifasha abanyarwanda cyangwa ishinzwe kubabuza amahoro kuko sinzi umuntu uba atashyize na carburant ya 50M mu modoka bakayamuca mu muhanda iki ni ikibazo gikomeyeeeeeeeeeeeeeeeeee

  • Njye ikibazo nagikemuye mpitamo kutazongera gutwara imodoka hanze ya Kigali maze kubona ko amafaranga bahora banca bansagariye arimo kungusha mu bukeke. Ntega coaster nagera mu ntara nkafata taxi voiture.

  • EREGA DISI BABA BABATUMYE AMAFARANGA, BAGOMBA KUYINJIZA. IBINDI UBUNDI.

  • nanjye nkoresha umuhanda ariko mbona hakwiriye kunozwa ibijyanye n’ibyapa.ugera ku cyapa kikuburira ikoni imbere hometseho n’ikindi cya 40. ese iyo urenze ikoni uba ugitegekwa wa muvuduko? hari uwo naganiriye ambwirako mugihe nta gikuraho wa muvuduko ugomba kubaha cya cyapa. bikakuyobera nanone iyo ugeze imbere ukahasanga nk’icyabanje. ukibaza niba hagati aho nta cyabuzemo cyemera umuvuduko ujyanye n’aho hatari ikoni cg umupando.

Comments are closed.

en_USEnglish