Tags : HE Paul Kagame

Nabaye umugabo wa mbere wasinye nemera HeForShe, abandi mutegereje iki?

*Uzatumeneramo ashaka guhungabanya umutekano tuzamuha umuti, *Ubuhinzi n’ubworozi ntiburajya bukorwa uko bikwiye ngo buvane abantu mu bukene. Mu ruzinduko rw’iminsi itatu Perezida Paul Kagame yatangiye mu Ntara y’Uburasirazuba, kuri uyu wa kane, mu kirere kibuditse imvura, abaturage baje bakabakaba ibihumbi bitanu baturutse mu mirenge ya Sake, Gashanda, Karembo, Kazo, Mutenderi na Mugesera bateraniye mu murenge […]Irambuye

i Kigali : Ubuzima bw’urubyiruko rutunzwe no kujya aho bita

Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Remera mu kagali ka Nyarutarama urubyiruko rubeshejweho n’ahantu bita “KU NDEGE” cyangwa se “ISETA Y’ABASHOMERI”. Uru rubyiruko rufite hagati y’imyaka 15 kuzamuka aho buri gitondo bishyira mu matsinda bategereje indege iza kubagurukana (ubaha akazi).   Ku ndege ni hafi y’aho bita kuri “Bannyahe” aho urubyiruko rumaze kuhabyaza umusaruro. […]Irambuye

Nyaruguru: Ku Munini baratangira kuhubaka ibitaro bikomeye umwaka utaha

Inama y’Abaminisitiri iherutse kwemeza ko ibitaro bijyanye n’igihe byemerewe akarere ka Nyaruguru bizubakwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2015-2016. Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru yabwiye Umuseke yavuze ko ibi bitaro bizafasha abaturage batuye aha, ariko bikanafasha Abarundi n’abandi bose bagana aka gace barimo n’abakerarugendo bajya i Kibeho, ashimira Perezida Paul Kagame watanze iki gitekerezo. Ibi bitaro […]Irambuye

Rwanda: Kuyobora hisunzwe itegeko bigeze kuri 81, 68% – Raporo

Kuri uyu wa gatanu tariki 13 Werurwe 2015, Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) cyasohoye icyegeranyo cya gatatu cyerekana uko imiyoborere ihagaze mu nzego za Leta ‘Rwanda Governance Scorcard 2014’, iki cyegeranyo kiravuga ko kuyoboresha itegeko mu Rwanda biri ku bipimo bya 81,68%, mu gihe kigaragaza ko imitangire ya serivisi mu nzego z’ubukungu iri hasi kuri 72%. […]Irambuye

Umwiherero w’abayobozi usanze 30% by’imyanzuro itarashyizwe mu bikorwa

Kuri uyu wa gatanu tariki 27 Gashyantare 2015 nibwo abayobozi bakuru 300 bafata ibikapo byabo bakurira imodoka berekeza i Gabiro mu mwiherero wabo ku nshuro ya 12. Uyu mwiherero nk’uko byatangarijwe abanyamakuru ngo uzibanda kuri gahunda zigamije kwihutisha iterambere ry’abaturage ariko uje usanga 30% by’imyanzuro 42 yari yemejwe itarashyirwa mu bikorwa. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri […]Irambuye

Gatsibo: Abasigajwe inyuma n’amateka babayeho mu buzima bubi

*Ntibagira ubwiherero bituma mu binogo *Bamwe bemeza ko batazi uko ikarita y’ubwisungane mu kwivuza isa *Abana babo ngo bavuye mu ishuri kubera kubura ibyo barya n’imyambaro y’ishuri *Basaba Leta kubinjiza muri gahunda zifasha abakene ndetse nab o bagahabwa imirima bakiteza imbere Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka batuye mu murenge wa Remera ho mu karere ka […]Irambuye

en_USEnglish