Tags : Senate

Raporo turazikora ariko abantu ntibaraziha agaciro – Prof Shyaka

Mu kiganiro kirambuye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ikigihugu cy’Imiyoborere Prof Shyaka Anastase yagiranye n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage, yavuze ko raporo nyinshi zikorwa n’inzego zitandukanye zikagaragaza ibibazo ariko abazikoreweho ntibabihe agaciro bitewe n’uko nta byemezo bizikurikira. Iki kiganiro kiri mu murongo Abasenateri bagize iyi Komisiyo bihaye mu rwego rwo gukemura […]Irambuye

Impaka mu Nteko ku kugabanya ibihabwa Abayobozi Bakuru bavuye mu

*Umuyobozi Mukuru wo mu cyiciro cya kabiri, yakomezaga guhembwa adakora umwaka wose *Uwabonaga akazi gahemba munsi y’umushahara yahabwaga, Leta yamwongereragaho ikinyuranyo *Guverinoma irashaka ko ibigenerwa Abayobozi bakuru bajya babihabwa mu mezi 6, *Hon Bamporiki we ntiyumva impamvu ba ‘Nyakubahwa’ bahembwa amezi 6 badakora kandi Leta ibwira abantu kwigira. Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurirmo, Mme Uwizeye Judith, […]Irambuye

Inama y’Abaminisitiri yeguriye ingomero nto z’amashanyarazi abikorera

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yaraye iteranye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ko ingomero nto z’amashanyarazi zegurirwa abikorera kugira ngo barusheho kuzicunga, ndetse inemerera abashoramari kuzabyaza amashanyarazi imwe mu mishinga y’ingomero ntoya z’amashanyarazi ihari. Ingomero nto z’amashanyarazi zeguriwe abashoramari mu buryo bukurikira: Carera- Ederer & Tiger Hubert Heindl yeguriwe urugomero rw’Agatobwe, […]Irambuye

Muri CST (ex KIST) icyongereza kigiye gusibiza abanyeshuri 127 

Muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST) bamwe mu banyeshuri barangije umwaka wa gatatu, baravuga ko amashuri bize agiye kubapfira ubusa kuko babona ngo batazarangiza ayo bari basigaje kubera isomo ry’Icyongereza rigiye gutuma basibira kandi ngo bakaba nta bushobozi bwo kuziyishyurira undi mwaka. Abanyeshuri basaga 127 bo mu mashami atandukanye y’Ikoranabuhanga nko mu Bwubatsi […]Irambuye

en_USEnglish