Digiqole ad

Polisi yagaragaje abahamagaraga abantu bababeshya ngo batsindiye ibihembo

 Polisi yagaragaje abahamagaraga abantu bababeshya ngo batsindiye ibihembo

*Aberekanywe ni abasore batanu bakiri bato,

*Barakekwaho kuba bamwe mu bajya bahamagara umuntu bamubwira ko yatsindiye ibihembo, bakamurya amafaranga,

*Bafashwe bamaze gutekera umutwe umukecuru ko, Jeanette Kagame yemeye kurihira umwana we amashuri bamwaka amafaranga 53 000,

*Aberekanywe bose bakomoka mu karere ka Nyanza.

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa gatanu yerekanye abasore batanu bakurikiranwyeho guteka imitwe bakoresheje telefone, bose bakaba bakomoka mu karere ka Nyanza, Umurenge wa Cyabakamyi, mu Kagari ka Nyarurama ndetse ngo bakoranaga ku buryo bwa hafi.

Bose uko ari batanu bakomoka mu karere ka Nyanza mu kagari kamwe
Bose uko ari batanu bakomoka mu karere ka Nyanza mu kagari kamwe

Aba basore nta n’umwe urimo uri hejuru y’imyaka 25 nk’uko bigaragarira mu byangombwa bibaranga, ndatse bakaba bavuga ko ubusanzwe ari abanyeshuri, bamwe muri bo bakaba ari abo ku ishuri ryisumbuye rya Nyagisozi.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko bane muri aba bakurikiranyweho ubushukanyi (ubujura) bukoresheje telefone aho bafataga nomero y’umuntu bakayihamagara bamubeshya ko yatsindiye amafaranga runaka, bakamubaza nomero ye y’irangamuntu ndetse n’ayo yari afite kuri konti ye ya Mobile Money cyangwa TigoCash kugira ngo babone uko bayamwoherereze, bamara kuyibona bakayikoresha mu kubaruzaho izindi nomero nshya kugira ngo nibamara gukoresha izo numero mu bujura bahite bazikuraho ubashaka ababure.

Icyo gihe bagakomeza gukoresha izindi zisigaye babifashijwemo na mugenzi wabo Jerome Bamurebe wacuruzaga amakarita (unite/airtime) akoresha na MTN Mobile Money.

Mu bugenzuzi Polisi y’igihugu yakoze, ngo yasanze uwitwa Safari William yarabarujweho nimero zisaga 27 atabizi kandi byarakozwe n’aba bagaragajwe uyu munsi, ndetse hakaba harimo n’abantu bakuze n’abana usanga ibyangombwa byabo bibarujweho nomero nyinshi cyane kandi bo batabizi.

ACP Celestin Twahirwa, Umuvugizi wa Polisi avuga ko iki kibazo cyahagurukiwe kandi agasaba Abanyarwanda bose kuba maso bakamenya ko ubu bushukanyi buriho.

CSP Celestin Twahirwa Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda asaba abantu kwirinda cyane aba bashika ko batsindiye irushanwa batakinnye
ACP Celestin Twahirwa Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda asaba abantu kwirinda cyane aba bashika ko batsindiye irushanwa batakinnye

Ati “Bariya ni bake tubagaragarije ariko hari n’abandi benshi tugishakisha dufitiye amazina, gusa abantu bamenye ko ubushukanyi nk’ubu buriho kandi birinde abababwira ko hari ibyo batsindiye mu gihe bazi ko nta ruhare bagize muri ibyo bihembo cyane cyane ko bikunze gukorerwa abantu bo mu byaro.”

Batanu bafashwe barimo: uwitwa Bamurebe w’Imyaka 24, Habineza w’imyaka 25, Tuyishime w’imyaka 19, Bikorimana w’imyaka 20 na Uzabakiriho w’imyaka 20, bose bemera icyaha bakanagisabira imbabazi.

Polisi ivuga kandi ko ubwo babafataga bari bamaze kubeshya umukecuru wo mu karere ka Nyamasheke ko umwana we yatsinze ibizamini n’amanota meza none yemerewe kuzishyurirwa na Mme Jeannette Kagame bityo ko agomba kohereza Frw 53 350 yo kuzuza ibyangombwa.

Iki cyaha cy’ubushukanyi kiramutse kibahamye, bashobora guhanishwa igifungo cyo kuva ku myaka itatu kugera kuri itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni eshanu nk’uko biteganywa n’amategeko ahana mu Rwanda.

Amafoto/UWASE/UM– USEKE

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

33 Comments

  • bazi kwihangira imirimo wana, wabonaga minervalle bayiyishyuriraga, aba batype bari barandembeje aark akandi kabazo numero bazikurahe? n izo namaraga kugura muri mtn ako kanya bahitaga mbampamagara

    • Abanya nijerian niba bigishije iyi mitwe abandi banyafrica.

      • Abanyenyanza bavukana kaminuza muri iyo ngeso itari nziza birazwi kuva kera da.

  • Ariko koko noneho nizi mayibobo zarizaratuzengereje!!Police yacu nikomeze ishake nizindi.

  • ok

  • Sha birababaje pe

  • oya byo bariya bajura bibye byinshi birakabije, polisi nibagumane bajye berekana aho bene wabo bari!

  • Hanyuma wa mu escroc uvuga ikirundi we azafatwa ryari?!

  • Ndashimira cyane Police yacu,ubwo bafashwe bahanwe, baherutse gutuburira umukecuru wanjye bamubwira ko ahawe igihembo na Madamu Jeannette Kagame ngo kuko akoresha Mtn mobile money neza bamubwira ibyo akora kuri Telefone avuga umubare w’ibanga amafaranga barayabikuza, asigara yumiwe.

  • Reka dushimire cyane police yurwanda uburyo ikomeje kugararagaza abajura nkabariya bajujubije abantu gusa uriya muntu uvuga ikirundi nawe afashwe byafasha abanyarwanda kuko yarabajogoroje

  • Ni byiza ko batahuwe ariko rero n’aya masociete ya communication abigiramo uburangare; jye ubwanjye nihamagariye muri mtn mbabwira numero irimokumpamagara , kuki batayikurikiranye cg ngo bayivane kuri reseau? ubwo si uburangare cg kwirengagiza nkana? bishoboka gute ukuntu umuntu abatungira agatoki umuntu urimo gukoresha Sim yabo amanyanga hanyuma ntibabaihe agaciro? ni ukuvuga se ko basanzwe batabizi? cga nabo harimo ababa babifitemo uruhare? dukeneye ibisobanuro bihagije, nibura Police yo narayandikiye iransubiza ngo twirinde abo batekamutwe.

  • Aba bajura nanjye ku cumweru bibye umudamu aje kungisha inama bamaze kumutwara amafaranga ibihumbi 2100 bari bamaze kumutwara bamubeshye ngo najye kurimobile mone ashyireho amafaranga 67500 ngo hanyuma bamwoherereze 5000000 yatomboye naramubujije tutebye ayo yari afite kuri mobile money dusanga bayajyanye . aba babakanire urubakwiye kuko ni abatetoriste ukurikije nibyo baba bavuga kuri telephone ngo twasanze utarigeze ugira amagambo uvuga y’ingengabitekrerezo kuri telephone yawe n’ibindi ,… nanjye bazamenyeshe igihe cyo kubashinje mbwire uwo mudamu ajyeyo kuko afite message bamwohrerezaga kuri numero zabo

  • Hatari ibyo uvuga ntabwo ariko bigomba kugenda nkuko Police yabivuze uyu mujura aba afite sim card nyinshi,ivuye kumurongo ahita afata iyindi kandi ahubwo hakoreshwa iyo kugirango aha aherereye hagaragare irikumurongo afatwe na Police.

    ubwo rero umuturage akorana na Police,nayo igakorana nikigo cyitumanaho kuko ikigo ntaburenganzira gifite bwo gufata umunyabyaha ngo kimuhane.

    Nukuri pe!aba bagana bavugako ari abanyeshuri nibajyanwe i WAWA kugororwa,bigishwe uburyo bwiza bwogushaka amafaranga!!!kandi naba agent babarura SIMCARD kubantu batizaniye ibyangombwa bahagurukirwe kuko bafatanya nabo cg nuburangare,biroroshye kumenya uwabaruye SIMCARD,abayanditse muri system ya company yitumana bakorana.

    Police yacu turayishima cyane egerageza kw’uzuza inshingano zayo.

  • Ahubwo se abahamagara bavuga batsindiye ibihembo muriMTN ntibaba bakoresheje iminara yabo? Niba se ariko bimeze bakumva ubwo butumwa kdi bazi ko nta promotion batanze, ntagahunda yo gutanga ibihembo bari gutanga ikindi kandi nuwahamagaye barabibona ko atari umukozi wabo kuki iyo numero batayikurirana ngo nibiba ngombwa banamutange muri police?! Kandi buriya leta ifashe ingamba zo gufunga ikigo byaragaye ko ubukoze uburiganya yakoreshe umurongo wabo wareba ko ubu bujura butagabanuka!

  • Abobantu ,babakatire urubakwiriye kuko bari baratujengereje.

  • ni ukuri dushimye police yacu aba banyagwa baratuzengereje ariko kandi na mtn ibigiramo uruhare barampamagaye abo bajura ngiye kuri mtn ngo ntacyo twagufasha icyo ni igisubizo koko kumuntu uberetse igisambo kiri kwangiza izina rya company nkiriya dore no bakoresheje banyiba:0781795447 ntihazagire uwo ibeshya

  • kurakokantu kumaso yabo kukonubundi baraboneka amasura. REKABIHESHE AGACIRO

  • Iyinzara izagakora!!!!

  • Ibi bintu byajemo uburangare burimo na RURA. ubusanzwe umuntu yibaruzaho simcards nyinshi ate? Kandi n’ayo ma Sosiyeti y’itumanaho abifitemo uruhare. yirirwa anatanga Simcards ku buntu! cg ku giciro gicye cyane! Akanashishikariza kugura simcadi nyinshi. Ibi bituma bamwe banibagirwa simcards baguze uko zingana!

  • ariko ubumdi izingegera zokarya amateke mabisi kobatwzerekanye mumaso haracyarabandi benshi mubafuruze bokarya banyina nanjye bantwaye agakarita ka maganatanu

  • Haracyari abandi mu kanya 0782853601 yampamagaye. Ikibazo nuko ari n’abashumba iyo bamenye ko wabavumbuye bagutuka ku babyeyi. MTN, Tigo na Airtel na RNP bakurikirane abantu banditseho Simcards nyinshi bamenye neza niba ari izabo koko cyangwa ari abo batekamutwe.

  • Yewe jye nubundi sinizera izo mobile money.nyikoresha ngiye kohereza, ngiraho nandi make nigurira carte. Ariko ibyo kuyigira banki, byo wapi kabisa, mbona nta security

  • RNP bravo! Ariko munashakishe uriya uvuga i Kirundi kuko we ni ruharwa. Yajujubije abantu. Mukomereze aho mubavumbure tugire amahoro.

  • njye ndashaka mumbwire uko umuntu amanya numero za tel zibaruye kundangamuntu ye

  • Wapi ntabwo bishimishije police yaratinze bibye benshi kdi mtn nayo ibifitemo uruhare pe harabandi basigaye bakingura inzugi muri amboutiage neza ama computer ama phones basanzemo bakayirukankana biragayitse cyane

  • Nshuti bakunzi? Narinzi ibi bikorwa n’abanyamugi none bigeze no mucyaro? Cyabakamyi ntabwo ari kure ariko kumva umwana wiga ahantu nkahariya yiga imitwe nk’iriya birababaje iyo baza kwiga nka St Andre ibyo baba bakora ntabwo twari kuzabikira gusa hakenewe izindi mbaraga mu ikoranabuhanga k’uburyo buri ewese yajya amenya ibiri gukorerwa kuri Tel ye e-mail dukoresha,account muri bank,…
    Icyo mbona ubushukanyi nk’ubu si bwiza kg si uguhanga akazi nk’uko ndeba bamwe babivuze kuko guhanga akazi ni ni no kugaha abandi bakagira icyo bageraho. Mweguterekeza ubwambuzi kuko ntabwo ari umurimo.

  • barihiga pe kuva police yacu yabimenye mwicecekere

  • ariko ababanyarwa tuzabakizwa n’iki ariko barabesha police izabadukiza icyanye kumaso no muri hayiti yagezeyo ubworero ingegera nkizi ziribeshya mubyukuri police yacu niyo gushimwa ndetse cyane nabakozi kandi bakora neza
    bazi icyo twifuza nkabanyarwanda nyabo bafite indangagaciro nyarwanda bakomereze aho kdi Imana ibarinde mubyo bakora bravo.

  • bravo pilice yacu, bazadufatire na Star Times abantu basigaye bagura card yabo wayishyira muri decodeli yabo bikanga kubona. bisubireho jye mbibona nkabajura

  • erega police izatugeza kuri byinshi kubera imikorere myiza yayo itanga umusaruro kandi ugera kuri buri wese gusa mbifurije amahoro y’Imana abe muribo kandi umwanzi wabameneramo.

  • Ntabwo ari inzara gusa kuko imyaka yabo ntabwo ari iyinzara cyane. Ubwo nyine barebeshaga abantu iwabo(i NYANZA)

  • Yesu abahe agakiza.

    mbabajwe nababyeyi babo.

    Mana Dutabare, Ha abana bacu kukumenya, kukwizera no kukubaha.

    Mana ndakwinginze dufashe Igisha abana bacu inzira bagomba gucamo.
    Urakoze Yesu.

  • Bravo kuri RNP!iyi nkuru nyisomye nonaha,ariko murwego rwogukiza aba bibwe nomero zindangamuntu aya ma sosiyete yitumanaho MTN,Tigo na Aitel barebe uko bakwegerana na Umushinga wirangamuntu then umuntu basanze abaruweho nimero zirenze imwe kuri buri sosiyete bamumenyeshe yemeze iye yukuri kuko nkanjye nabonye izimbarujeho ariko njye kuzivanishaho bakanyangira

Comments are closed.

en_USEnglish