Digiqole ad

Perezida Kagame yagaragaye abaza De Gaulle iby’Amavubi yari atsinzwe 4

 Perezida Kagame yagaragaye abaza De Gaulle iby’Amavubi yari atsinzwe 4

Perezida arabaza umuyobozi wa FERWAFA impamvu byifashe nabi mu kibuga

Ikipe y’u Rwanda yari imaze kunyagirwa ibitego bine imbere ya Perezida Kagame wari waje kuyashyigikira bwa kabiri mu mikino itatu amaze gukina muri CHAN2016. Ku ifoto Perezida yagaragaye asa n’ubaza umuyobozi w’umupira w’amaguru ibiri kuba kuko Amavubi yari amaze gutsindwa ibitego bine.

Perezida arabaza umuyobozi wa FERWAFA impamvu byifashe nabi mu kibuga
Perezida arabaza umuyobozi wa FERWAFA impamvu byifashe nabi mu kibuga, Minisitiri w’imikino inyuma nawe arakurikira ari ‘standby’

Nubwo bigoye kumenya ibyo yamubazaga, ariko Perezida yagaragaye asa n’umubaza ku biri kuba mu kibuga n’impamvu yabyo.

Hari nko ku munota wa 42 mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira, Amavubi yari amaze gutindwa na Les Lions d’Atlas ya Maroc ibitego bine yo afite kimwe gusa.

Gusa Amavubi yabashije gukomeza mu itsinda A ari imbere n’amanota 6, ikurikiwe na Cote d’Ivoire banganya nayo amanota, ariko Amavubi akaza imbere kuko yatsinze umukino wayo na Cote d’Ivoire ari nacyo gikurikizwa mbere muri iri rushanwa.

Amavubi ategereje kumenya iyo bazakina muri 1/4 bitewe n’uko imikino yo mu itsinda B hagati ya Cameroun Vs DRCongo na Ethiopia Vs Angola iri burangire.

Abafana bari baje ari benshi, nubwo bwose imvura itari yoroshye kuri stade, benshi bari biteze ko Amavubi aza kurangiza imikino yo mu matsinda yemye, ariko siko byarangiye, birashoboka ko Perezida Kagame yabaza Vincent de Gaulle Nzamwita impamvu y’uku gutsindwa.

Umwe mu bayobozi bigeze kwicarana na Perezida Kagame ku mukino wa Volleyball mu biha byashize, yabwiye Umuseke ko Perezida aba yifuza kumenya impamvu y’ibitagenda cyangwa ibidasanzwe ari kubona. Bityo akabibariza aho aba bayobozi b’imikino baba bicaranye.

Ku mugoroba nabwo agomba kuba yabazaga impamvu Amavubi yariho atsindwa ibitego byinshi mu gihe gito, igisubizo cya De Gaulle cyo biragoye kugikeka….

Biragoye kumenya igisubizo yamuhaye
Biragoye kumenya igisubizo yamuhaye

Photos/Umuseke

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Yamubazaga ngo “ni ibi mwadutumiye kureba?”

  • Nakunze inama HE yahaye Degole ko abakinnyi bazubahirije ntihagira ikindi gitego dutsindwa mugice cya kabiri.

    HE ni Manager mwiza wa match

  • Iyo atahaba AMAVUBI aba yatahanye 10-0, Degole na bantu be bo ntasoni kuduha EQUIPE B igatsindwa kuriya kdi EQUIPE A ihari, nibyo si ubwambere biba nahandi barabikora ariko baba bizeye abasimbura kdi ibintu bibaye nabi basi bari kubaha baBayisenge EMMERY, numuzamu ushoboye nka BAKAME, nawe coatch yababitse booooose!!!!

  • Aho iyo umutoza abashyiramo Maroc bakavunika yari kubakira? Cyakora gutsindwa bine byo ni ukunyagirwa gusa muri football byose birashoboka. Corée du Nord ntiyatsinzwe 7-0 na Portugal mu gikombe cy’isi 2010?

  • Hhhhhhhh.. mbyutse mbona ahantu amakuru ko yaba yategetse abakinnyi bamavubi bose kwiyogosha.. mbonye namafoto yabo biyogoshe.. barasekeje ????????????????

Comments are closed.

en_USEnglish