Nizar Kanfir afitiye icyizere abasore be ko bazasezerera Yanga
APR FC na Yanga Africans, zakoze imyitozo ku mugoroba wo kuri uyu wa kane zitegura umukino ugomba kuzihuza kuwa gatandatu muri CAF Champions League. Imihigo ni yose ku mpande zombi. Umutoza wa APR FC ngo afitiye icyizere abasore be.
Umuseke waganiriye n’umutoza wa APR FC, Nizar Kanfir atubwira aho ageze yitegura uyu mukino.
Nizar Kanfir ati “Ntabwo ndabona umwanya uhagije wo kugira byinshi nakosora mu mikinire y’ikipe yanjye, gusa nashimishijwe n’urwego abasore nasanze bariho. Tuzashakisha ibitego muri uyu mukino ubanza. Yanga ni ikipe ikomeye tutitwaye neza mu rugo byazatugora i Dar.”
APR yiganjemo abakinnyi bakiri bato badafite inararibonye nk’aba Yanga Africans, mu mukino nk’uyu ukomeye bamwe babona ko aba bakuru bafite amahirwe menshi yo gutsinda abato. Ariko umutoza wa APR si uko abitekereza.
Nizar yagize ati “Umupira w’amaguru ugezweho ukinwa n’abato kandi sinkeka ko umukinnyi ukinira ikipe y’igihugu uvuye muri CHAN wambwira ko ataragira inararibonye.
Bamaze kumenyera gukinira ku gitutu, abo mwita abana nibo bagejeje APR FC kuri iki kiciro muri CAF Champions League. Icyo navuga ni uko Yanga tutazayorohera.”
Kuri uyu wa gatandatu haraca uwambaye hagati y’aya makipe akomeye muri aka karere.
Kwinjira kuri uyu mukino ni 1 000 ahasigaye hose hadatwikiriye, 2 000 ahatwikiriye, 5 000 mu banyacyubahiro (VIPs) na 10 000 muri VVIP.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
1 Comment
nibyo basore
Comments are closed.