Tags : Tony Nsanganira

Ikoranabuhanga mu gutanga ibyangombwa byo gucuruza imyaka

Ku mugaragaro, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yashyizeho urubuga www.ralis.minagri.gov.rw ruzafasha abakora ubucuruzi bwohereza cyangwa buvana umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu mahanga kubona ibyangombwa hifashishijwe ikoranabuhanga, MINAGRI ivuga ko bizorohereza abacuruzi bikanafasha mu kuzamura iterambere ry’ubucuruzi mu buhinzi. Mu gihe cyashize kugira ngo umuntu abashe gukora ubucuruzi bwambuka imipaka mu bijyanye n’umusaruro w’ubihinzi n’ubworozi yagombaga kubanza  […]Irambuye

Tony Nsanganira ntiyumva impamvu i Karongi hakiri imirire mibi mu

Kuri uyu wa mbere, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Tony Nsanganira yasuye ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Karongi, aha yavuze ko bibabaje kuba muri Karongi hari ibibazo by’imirire mibi ku bana kandi baturiye i Kivu bashobora kubyaza umusaruro w’amafi. Yizeje kandi abahinga urutoki mu kibaya cya Kigezi ko MINAGRI izababa hafi mu […]Irambuye

Ngirwa Umunyamabanga wa Leta naratunguwe ariko nyuma mbifata nk’ibisanzwe –

*Hari abatekerezaga ko ku myaka yanjye ntaba Minisitiri ariko ubu mbona ari ibisanzwe, *Ngirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi naratunguwe *Urubyiruko rugomba kwiyumvamo ubushobozi n’imbaraga zo guhindura igihugu. Amahirwe mu buzima abaho, tekereza uri umukozi usanzwe mu karere, mu Ntara, muri Minisiteri cyangwa urangije Kaminuza, ukumva itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri wagizwe Minisitiri! Tony […]Irambuye

Mu Rwanda ntawicwa n’inzara, hari ‘abarya ntibahage’- Maiga

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, Attaher Maiga uhagarariye umuryango wita ku biribwa n’Ubuhinzi (FAO) yavuze ko ubu mu Rwanda nta muntu wicwa n’inzara ahubwo hari imirire mibi kuri bamwe, ibi abihuza na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko u Rwanda rwihagije mu biribwa hagendewe ku bipimo mpuzamahanga, igisigaye ngo ni urugendo rwo kurandura ubukene. […]Irambuye

Kigali: Imurikabikorwa ku bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ku nshuro ya 10

Kuri uyu wa gatandatu tariki o6 Kamena 2015 ku Mulindi mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro habereye igikorwa ngaruka mwaka ku nshuro ya 10 cyo kumurika ibikorwa bitandukanye bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi. Icyo gikorwa kitabiriwe n’ibihugu 14, abahinzi batandukanye bagiye berekana ibihingwa bidasanzwe mu Rwanda ndetse bamwe bagiye bagaragaza ubwoko bw’ubworozi budasanzwe mu Rwanda […]Irambuye

en_USEnglish