Imbuto Foundation yahembye Urubyiruko rw’Indashyikirwa
Ku nshuro ya gatanu, Imbuto Foundation ifatanyije na Minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga yatanze ibihembo ku rubyiruko rufite ibikorwa by’indashyikirwa n’abahize abandi muri YouthKonnect mu bikorwa bitanga ikizere mu kubaka u Rwanda no kuruha agaciro nk’uko byagarutsweho na Mme Jeannnette Kagame, mu muhango wo kubagezaho ibihembo mu ijoro ryo kuwa gatanu.
Abahabwe ibihembo ni; Athanase Ruhumuriza washinze ishuri ryigisha urubyiruko imirimo ngiro y’ubugeni, gutunganya amashusho no gufata amafoto, n’ikoranmabuhanga agamije guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’akazi mu rubyiruko ngo arushishikarize kwihangira imirimo ruhereye kuri ubu bumenyi.
Hahembwe umuhanzi Diana Teta kubera uruhare mu kuzamura umuco nyarwanda mu buhanzi bwe no kubera abakobwa bakiri bato urugero rwiza mu kubakira ku muco.
Hahembwe Dianne Dusaidi ufite ikiganiro gifungurira abantu uko bakora business bahereye kubyo bafite ngo bikemurire ibibazo, ikiganiro kandi giha ijambo abanyarwanda ngo bamenye za business zitandukanye zihari kandi nabo bamenyekanishe izabo bakora.
Hahembwe na Kellya Uwirangiye wari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishuri ry’itangazamakuru mu mukoro w’ishuri yawuvanyemo igitekerezo cyo gufasha abafite ikibazo cyo kutumva ntibanavuge akora ubukangurambaga bwo guteza imbere ururimo rw’amarenga ngo aba nabo bagire uburenganzira ku kubona amakuru bakeneye.
Hahembwe na Jean Bosco Nzeyimana ufite business inateza imbere gufata neza ibidukikije hakoreshejwe imbaraga z’umwimerere zitangiza ibidukikije
Imbuto Foundation kandi yahembye Cephas Nshimyumuremyi umwalimu wahinduye ubumenyi bwe mo uruganda rukora ibicuruzwa byo gusiga umubiri n’amasabune akoze mu byatsi gakondo akaba anabitoza abo yigisha i Musanze.
Undi wahawe iki gihembo cy’urubyiruko rw’indashyikirwa ni Dr Alice Niragire umukobwa wa mbere w’umunyarwandakazi warangije kuri uru rwego rw’ikirenga mu gashami k’ibyo kubaga.
Muri uyu muhango kandi hahembwe abahize abandi mu mahuriro y’urubyiruko ya YouthKonnect aho hahembwe ibigo bya UMUTANGUHA Microfinance, Imagine We, n’umuryango wa AERG.
Mme Jeannette Kagame mu ijambo rye yavuze ko iki gikorwa cyo gushimira uru rubyiruko ari ingenzi cyane mu kubera abandi urugero no kugaragaza ko inzozi z’urubyiruko zishoboka.
Ati “Ibi, bituma twebwe abakuru, tugira icyizere ko uru Rwanda rwavutse bwa kabiri, rufite aho rugeze kandi ko hari n’urubyiruko ruzakomeza rukarinda ibyagezweho.
Aha twagirango tubibutse ko mufite igihugu, ingufu, ubwenge, n’ubushobozi bwo gukora, kugirango u Rwanda dufite uyu munsi ruhore rutera imbere kandi bikozwe n’abanyarwanda.”
UM– USEKE.RW
7 Comments
kuki batahembye knowles kd ariwe ushoboye kuririmba live
@j byuka bwacyeye
NGO knowless hahahaaaaa J urumushinyaguzi urumwana mubi. TETA ararenze sana
Mumbabarire niba ntasomye neza ariko niba koko ari I bikorwa byindashyikirwa byatumye ababahembwa ntabyo nzi uyumukobwa Teta afite. Gushyirinda numubiri Hanze byiganje muri tonight video sinzi niba ariwomuco yashyigikiye. Ntanubwo rwose arimuri batanu bimbere muri muzika nyarwanda. Namayobera.
Gusa nge nikundira Mme Jeannette kagame bitavugwa rwoseeee Numubyeyi wigikundiro.
@KALIMBA uuu sha TETA biragaragarako utamuzi neza pe afite umuvuduko uteyubwoba arakora utabibona ubwo sinzukwareba. Ikindi kugaragaza inda numuco nyarwanda wakera uzakurikirane amateka yimyambarire yabakobwa ba kera.
@KALIMBA uuu sha TETA biragaragarako utamuzi neza pe afite umuvuduko uteyubwoba arakora utabibona ubwo sinzukwareba Ikindi kugaragaza inda numuco nyarwanda wakera uzakurikirane amateka yimyambarire yabakobwa ba kera.
Nyakubahwa Madam wu Mukuru w Igihugu cyacu reka nkushimire kko mukubaka Igihugu cyawe ntiwicaye ndeste no mukubiba umuco mwiza wokubaremamo ingufu umurava nokubagaragariza yuko ibyo bakora u Rwnda Rubibona kdi Rubishima…ngaruste kuri Teta ni gihembo yahawe njye mbona cyimukwiye kko arashoboye gsa kubijyanye nimyambarire kumuco njye sinemerankwa nabashyigikira imyambarire idahwiste ngo nacyera bambaraga ibitikwije..sinzi niba abavuga batyo baba bibuka yuko cyera umwa mbaro wabonaga umugabo ugasiba undi ..ariko ubungubu imyambaro irahari kubwinshi ndeste nokuburyo buhendukiye burumwe ni gute rero abari bu Rwnda batikwiza bashingiye kubusobanuro budahuye nukuri kumateka yaba babanjirije.
Comments are closed.