Icyo wakwifuza kumenya cyose kuri Kigali Convention Center
Iyi nyubako irangaza abagenzi izwi nka Kigali Convention Center (KCC) yubatse ku buso bwa Hegitari 12,6, ku Kimihurura, kuri Rond point izwi nko kuri KBC, mu bilometero 5 uvuye hagati mu Mujyi rwagati n’ibilometero 5 uvuye ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe.
Ni ikibanza kirimo inyubako ebyiri nini, ikoreramo Hoteli yitwa Radsson Blu igaragaraho ibyuma bisobekeranye by’amabara menshi, ndetse n’imeze nk’inzu gakondo za Kinyarwanda irimo ibyumba by’inama byinshi n’icyumba nyamukuru
Inzu ya gatatu ni inyubako yitwa Extention Building, izakoreshwa nk’ububiko bw’ibikoresho by’izi nzu zombi, ishobora ariko no gukoreshwa nk’inzu y’inama kuko ifite icyumba kinini cyane gishobora gutegurwa kikakira abantu 5 000 bicaye neza.
Umushinga wo kuyubaka wari urangajwe imbere na Kompanyi Nyarwanda yitwa Ultimate Concepts Limited (UCL) kuva mu mwaka wa 2008.
Ni umushinga urimo abashoramari bane, barimo Crystal Ventures Ltd, Ikigo cy’ubwiteganyirize n’ubwishingizi bw’abakozi ‘RSSB’, Rwanda investment Group, na Guverinoma y’u Rwanda binyuze mu cyitwa Prime Holdings ari nayo ifitemo imigabane myinshi. Amakuru avuga ko Guverinoma ifitemo 50%, abandi bashoramari bagasigarana 50% basangiye ari batatu.
Kugira ngo imirimo yo kuyubaka irangire, mu 2013 Guverinoma yacuruje impampuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta ku isoko ry’Iburayi, ihabwa umwenda wa Miliyoni 400 z’amadolari ya Amerika uzishyurwa mu gihe cy’imyaka 10.
Reba AMAFOTO ya Kigali Convention Center yamaze kuzura HANO.
Imbata (blueprint) yayo yakozwe n’Umudage Roland Dieterle, itangira kubakwa na Kompanyi y’Abashinwa ‘Beijing Construction Engineering Group (BCEG)’ izwi cyane mu kubaka inyubako nyinshi mu Mujyi wa Kigali gusa iza guhagarara ku mpamvu zitashyizwe mu ruhame.
Muri Gicurasi 2015, nibwo Kompanyi y’Abanyaturukiya Summa yahawe akazi ko kurangiza iyi nyubako, ibikorwa hafi ya byose ikaba ibirangije mu mwaka umwe.
Convention Center
Inyubako nziza yaka amatara anyuranye nijoro, mu ishusho y’inzu gakondo ya Kinyarwanda irimo igice cya Resitora, ndetse n’ibyumba by’inama bishobora kwakira abantu 5 000.
Hari igice cy’inama gikuru cyakira abantu 2 600, iki ni icyumba kirimo ikoranabuhanga kandi kiri “multipurpose’ hashobora no kube imikino, ibitaramo n’ibindi birori. Hakaba ibindi byumba by’inama bitwa ‘extention rooms’ bine byakira abantu 500, n’ikindi cyakira abantu 400 bicaye neza.
Ifite kandi ibyumba birenga 40 bishobora kwakira inama zinyuranye.
Iyi nzu ifite ishusho y’iza Kinyarwanda za cyera, ifite ‘cave’ ishobora gukoreshwa mu kubika ibikoresho cyangwa se mu by’umutekano.
Muri iki kibanza hari ubusitani na za Parking zikoreshwa n’aba baje kwaka Serivise mu nyubako zikirimo.
Radsson Blu Hotel
Mu gutaha ku mugaragaro ibi bikorwaremezo kuri uyu wa gatanu tariki 08 Nyakanga 2016, Andrew Mclachlan, Senior Vice-President wa Carlson Rezidor Hotel Group ari nayo ifite Hoteli zitwa Radsson Blu ku isi yose yavuze ko ibiganiro na UCL babitangiye mu mwaka wa 2008, baza kumvikana ndetse basinya amasezerano yo kuyicuruza muri Mutarama 2010.
Kubera ayo masezerano, iyi Hoteli yubatse ku buso bwa metero kare (square meter) ibihumbi birindwi aho kwitwa Kigali Convention Hotel, izajya yitwa Radsson Blu Kigali.
Ni Hoteli mpuzamahanga y’inyenyeri eshanu, ifite piscine ebyiri, ibyumba cya Siporo ‘Gyms’, Sauna, n’ikibuga cya Tennis kimwe.
Ifite utubare na za Resitora zinyuranye, igikoni kiri munsi (underground) gifite ubushobozi bwo gutekera abantu 4 000, ibyumba byo kuraramo 292 bifite ibyangombwa byose bya Hoteli yo ku rwego mpuzamahanga, ibyumba bitanu byagenewe kwakira ba Perezida (Presidential rooms) n’icyumba kimwe gishobora kwakira umwami (Royal Suit) parking n’ibindi bikorwaremezo.
Ibiciro by’aho ni iby’abiyubashye
Dennis J.Dernault, umuyobozi mukuru w’iyi Kigali Convention Center uhagarariye Radsson Blu avuga ko nubwo ibiciro biri hejuru, hari igihe bazajya bamanura ibiciro kugira ngo Abanyarwanda benshi babashe kwiyumva no kugera kuri Serivise zabo zo ku rwego rwo hejuru.
Dernault yadutangarije ko nyumaho gato y’inama ya Afurika yunze ubumwe izasoza tariki 18 Nyakanga, ngo bazatangira kwakira abantu bose.
-Icyumba kimwe cy’umwami (royal suit) cyishyurwa ibihumbi bine by’amadolari ijoro rimwe, aya asaga Miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda
–Ibyumba by’Abaperezida (presidential) bitanu biri kuri ‘level’ ya gatanu ari nayo ya nyuma, ijoro rimwe muri iki cyumba ryishyurwa Amadolari ibihumbi bitatu (3 000 $)
–Ibyumba 5 byitwa ‘Junior’, aha ijoro rimwe ni amadolari 700$,
-Ibyumba 68 byitwa ‘Business rooms’, ijoro rimwe amadolari 380$,
-N’aho ibindi byumba bisigaye byose bakabyita ‘standard’, kubiraramo byo ijoro rimwe ni hagati y’amadolari 300 – 350$.
Nubwo ibiciro bishobora kugenda bihindura, ibyo kunywa bisanzwe bikorwa na Bralirwa biri hagati y’amafaranga y’u Rwanda 2 500 na 5000, Soda (Fanta) ni 2 500, Primus ntoya ni 2 500, Heineken ni 3 000, Amstel ni 3 000,…
Kubirebana no kurya ibyo twabashije kumenya ni uko ifunguro rya mugitondo ryuzuye ari amafaranga y’u Rwanda 25 000, ifunguro rya saa sita rikaba 23 000, naho nijoro ngo umukiliya atumiza icyo ashaka (a la carte menu) aha ho ibiciro biba bitandukanye.
Ubuyobozi bw’iyi Hoteli bukavuga ko ubu bafite abakozi bahoraho 470, n’abakozi badahoraho 220. Muri bo 98% ngo ni Abanyarwanda, 40% byabo bakaba igitsina gore, mu gihe mu buyobozi ngo bafitemo 28% by’abagore ariko intego ikaba ari 30% mu 2020.
Ibikoresho byubatse iyi nzu byinshi byavuye hanze, ibindi bikaba ari ibyo mu Rwanda nk’amakaro y’uruganda ‘East african granite’ rwa Nyagatare n’amabuye yo ku ruganda rwa Nyarubaka ku Kamonyi.
Dennis J.Dernault avuga ko nubwo Radsson Blu nka Hoteli na Convention Center bigenewe kwakira abayobozi n’imihango yo ku rwego rwo hejuru, ngo imiryango irafunguye no ku zindi gahunda n’ibirori nk’Ibitaramo, Imikino, kwerekana Film, Ikinamico, Ubukwe n’ibindi kandi ngo n’ibiciro bari gukora uko bashoboye kugira ngo bizabe bijyanye n’ubushobozi bw’Abanyarwanda.
Soma inkuru bifitanye isano: Abanyarwanda tugerageza kenshi bikarangira icyo dushaka tukigezeho – Kagame
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
18 Comments
Kuyiubaka nikimwe ariko kuyigenzura nabyo bizaba ihurizo,muri babandi bakoronijr Africa hari uwavuze ati” aba nyafrica ibikorwa remezo twabibaha ariko ntabwo bashobora kubifata neza”
@Kiki, waduha urugero rw’igikorwa remezo cyubatswe mu Rwanda tukananirwa kugifata neza?
@ Kalisa
E.g:Inganda z’ibyayi n’ikawa, aho babitereje abikorera umusaruro waragabanutse ku buryo butigeze bubaho mbere
Amapariki,imishinga, ibigo nka bya ISAR, IRST, Etc.
Mu Rwanda ibyaho ni hatari twategereje igihe bazashakira abakozi turaheba hari abatangira akazi foundation ikizamuka ? Nta kundi ubwo na Marriott yarababonye n’ibindi n’ibindi kuba Mu Rwanda ni ugukanda umutsi ibidukorerwaho ni agahomamunwa cyokora ni nziza nuko ntazayikandagiramo n’ubu bushomeri. Mwazatubarije uko batanga akazi ko umuseke.rw tubizera
Perhaps you have to improve on how you check/get information and be used to check online, bcoz all the offers pass there. And stop blaming Rwanda, The problem is you. Just check these as references
http://www.rwanda.jobs-employment.com/radisson-blu-kigali-is-recruiting/
http://tohoza.com/jobs-vacancies-all/multiple-jobs-categories/79-jobs-at-kigali-convention-centre-kigali-rwanda-close-05042016_i21393#sthash.s8Hb4q26.dpbs
https://www.facebook.com/ugandahighcommissionkigali/photos/a.396610817069285.93454.396237337106633/1104306962966330/?type=3&theater
DUDU?
URATURENGANYA KUKO IYO USHAKA GUHISHA UMUNYARWANDA IKINTU, URACYANDIKA! Ubutaha bajye banyuza amatangazo kuri Radio Rwanda. (Umuco wo gusoma wapi!!!)
kk, ubwo nyine nawe wasigajwe inyuma namateka niko dusigaye tubyita.Niba udaspikinga ubwo uzasubire kwisuka niba igishobora nokugutunga.
Iyo ,niyo bita iterambere..vision 2020,twayigezeho..komeza #imihigo #Rwanda we..good leadership for sure..
Ishobora koko kuba yarahenze nkuko mu bivuga kandi si igitangaza kuko yubatswe imyaka myinshi ugereranije n’igihe yari kumara. Ariko mwibuke ko mu Rwanda au fait ntahantu twagiraga ho kwakira inama zikomeye kandi zirimo abantu abenshi. Serena ntabwo ariyo kwakira inama, MERDIEN ni mwitongo, Mille colline wapi(ndavuga mu kwakira inama) . None turashyize tubonye inzu igizweho. Jye nagize amahirwe yo kubona uriya mu shinga ahagana muri 1998; muri SERENA, bawerekana numvaga uzabaho nko muri 2020. Jye ndumiwe kuba urangiye , nubwo watinze ariko urashojwe; Kubijyanye no kuba amafaranga yagombye kuba yagashowe mu NGANDA, IMIHANDA, AMASHANYARAZI, AMAZI, TELEPHONE????, amashuri n’ibindi…., ibyo ntawe ubyanze kandi ntibyibagiranye. Ubundi inzu y’inama nkiyi uretse ko atari ni iya LETA gusa nkuko mu bibonye, ni igikorwa cy’ishoramari kizabyara inyungu vuba. IYO bakubwiye ko buri mwaka izinjiza miliyoni 50 z’amadolari, ni ukuvuga ko mu myaka 15, izaba imaze kwinjiza miliyoni 750 Z’amadolari, hafi kuba imaze kwiyishyura mbariyemo n’inyungu za banki. Hanyuma se, igiho mbo kirihe? Kandi uko igihugu cyakira inama nyinshi, niko kimenyekana, ubukerarugendo, uje mu nama aba afite IMPAMBA, iyo ari mu gihugu, arahaha, agasiga amadovize. N’ucuruza umitako, amafaranga nawe amugeraho, izo nazo ni inyungu. Service yose ahawe nayo arayishyura, izo nazo ni inyungu, ziruta kure rwa RUGANDA RWA TELEPHONE; IKINDI, ubwo uyu mushinga urarangiye, uvuye mu nzira, hagiye gutekerezwa undi, cg iyindi, hari IBIBUGA , stade GAHANGA, HARI AEROPORT DE BUGESERA, hari ni indi myinshi ; Kubaka igihugu, ni ukugenda buhororo ariko sûrement. Nta mushinga rero utagira ingorane, ariko icy’ingenzi ni uko urangira neza, kandi iriya nzu ni nzinza pe. MUKORERE I CASH UBUNDI MUJYE MUSOHOKERAYO N’inshuti zanyu, dore ko hazajya habera n’ibitaramo bijyanye n’umuco nyarwanda byinshi. JYE NDANGIJE NSHIMIRA ABATEKEREJE URIYA MUSHINGA. UZATERA IMITWE Y’AHANDI ISHYARI, kuko sihenshi bafite ahantu nka hariya. JYE NEMEYE RWOSE . NIBYIZA CYANEEEEEEEEEEE.
Ese abandi bakira UA bagombye kubaka za Kigali convention Center? Ushaka list yibihugu byakiriye AU ntanzu yatwaye 300mio yamadolari bafite? Ese iyo nama yagenze bani?
DUSANGIYE IGITEKEREZO MUVANDIMWE; NONGEREHO KO ABO BASHYITSI IYO BAJE BADAHAHA GUSA, AHUBWO BANAREBA N’IBYO BINDI BIKENEWE, BAKAGENDA BUBAKA BIMWE NA BIMWE(INGANDA, AMASHURI, N’IBINDI: UZABAZE UKO IRIYA MARRIOT HOTEL YUBATSWE, NGO N’UWAJE YIGENDERA, ABURA ICUMBI MURI SERENA, AHITA ABONA ICYO GUKORA, NI KO AMATWI ANSHYIRA…)SO IGIKORWA NK’IKI NI UMUYOBORO MWIZA NI NO KWIHA IMBARAGA ZO KUBASHA GUKORA N’IBINDI.
Good remarks made there,ggg!Only those who do not wish that Rwanda get to another level can deny what you say.I totally agree with you.This is a goal, a remarkable step in Rwanda’s development.The benefits of this project are clear enough for those who want/need to see them.You have already mentioned some of them, with clear calculations.Last time when I was in Kigali, I had to stop a little bit to enjoy the beauty of the KCC building.It’s a big contribution to the beauty of our capital city KIgali,as well as to the Economy of our country.
Ni byiza yego, turabyemera, kandi turifuza ko igihugu cyacu gitera imbere muri byose, ariko kandi hariya hantu harahenze cyane bitavugwa ugereranyije n’ubushobozi n’imibereho y’abanyarwanda, uretse abagashize birumvikana. Ariko n’abo tuvuga ko bagashize bazajya bahajya babanje gutekereza kabiri.
Byakabaye byiza bagerageje gushyiraho umunsi umwe mu kwezi, ibiciro bakabimanura kuri uwo munsi bakabiringaniza n’ubushobozi bwa rubanda, bityo abanyarwanda bose bayifuza bo mu rwego rwo hasi bakaba bashobora kwinjira hariya hantu kuri uwo munsi, wenda ushoboye no kwigurira agacupa ka Karahanyuze akaba yagasoma, ndetse n’ukumbuye ka brochette akaba yagakanjura. Uwo munsi wenda Primus bayigurisha icupa (rya knowless) kuri 1200 Frw naho ka brochette bakagurisha agati kamwe 800 Frw. Icupa rya Fanta wenda naryo bakarigurisha 700 Frw. Rwose bigenze bityo wenda na mwarimu yashobora gusohokera hariya hantu rimwe mu gihembwe, nawe akamenya nibura aho u Rwanda rugeze. Naho ubundi se…..byazavugwahe ko hari Hotel umwenegihugu adashobora gukandagiramo mu gihugu cye!!!!
Iyi Hotel iramutse igibwamo n’abanyamahanga gusa byagaragara nabi rwose, kandi nabo bazajya baduseka rwose. Byatwibutsa za Hotel zariho mu gihe cy’ubukoroni zikaba zaragirwagamo gusa n’abazungu twebwe ba kanyarwanda ntituzikandagiremo. Ndetse umuntu anashobora kuyigereranya na za Hotel zo muri South Africa zari zibujijwe ko umwirabura yazikandagiramo mu gihe cya Apartheid.
Mu Rwanda turiyubaha kandi twihesha agaciro, turizera ko ibyo guhezwa kuri iyo Hotel bitazabaho rwose. Byaba byiza ko iterambere u Rwanda rugenda rugeraho rijyana n’abanyarwanda-benegihugu ntibaheezwe ku byiza bimwe by’u Rwanda.
Tureke amarangamutima! Ni abanyarwanda bangahe bakandigiye muri Mille colline? Abahagera ni ababifitiye ubushobozi. Iriya Hotel si iya leta gusa. igomba kwinjiza kandi abanyarwanda bazajya bajyayo ariko ababifitiye ubushobozi. Buri muntu n’uko areshya. Ntamunyarwanda wabura amafranga ibihumbi bitanu byo kugura ka Byeri nibura kamwe ubundi akitahira niba koko ashaka kuhasura. Niba ashaka kujya ahaza kenshi bizamusaba gukora cyane. Tureke gukabya.
nabonye icyatuma abanyarwanda banywa inzoga avec moderation ubundi aho niyo abanyarwanda bose bagomba kujya banywera kuko byanagabanya ubusinzi hanze aha ngaho umuntu umwe kunywa i casier ya primus cyangwa mutziig mui za ndagaswii, ni hahandi ba depensa arenga 10000frws ariko abo barimu murabavugira mubabaze ayo banywera niba aba ari munsi ya 5000frws,so nta munyarwanda wananirwa kwigurira inzoga ya 5000frws ipfa kuba isembuye gusa.sha tureke ntabwo uzi isano dufitanye n’agahiye!
Hhhhhhhhjhhhhhhhhhhh, ndabasetse rwose ibyifuzo nkibi ndumva biri kure, wowe uzashyire 10000f ku mufuka na mugenzi wawe ashyire 10.000 ku mufuka muri weekend mugugune kamwe muhuhwe nakayaga kaho murye amafoto mwitahire, naho kugabanya ibiciro gutekereza ngo na mwarimu nabandi kawe mwihebere.
Ariko kwa chez lando nahandi ntimuhejwe ni karibu, no mu buraya bene izi hôtels ziri ku rwego rwa KCC zinjirwamo na bake mu bene gihugu
nabonye kurubuga harimo ba Bangamwabo !!iyI nzu ni nziza ibiciro byayo sinavuga ngo ni birebire kuko sibyo nshinzwe !!! icyuifuzo cyanjye gusa ni uko yaba ikomeye nta kosa ifite !!! Leta ishyiremo agatege ishake amasoko y’inama zitandukanye!!! ahasigaye dutere imbere keep it up Rwanda !! njye ntabwo ndi Bangamwabo .
abanyarwanda turashoboye, yotubonye amahirwe ntitupfusha ubusa, kd presidnt wacu nuwogushimwa,
gusa bongere umutekano wayo
Comments are closed.