Uyu munsi mu murenge wa Mutete mu kagari ka Mutandi abaturage batashya ivuriro bubakiwe n’ingabo mu gikorwa cya Army Week, bishimiye cyane ko baruhutse urugendo rurerure bakoraga bajya kuri centre de Sante ya Musenyi. Aba baturage bakoraga nibura 10Km bajya Musenyi kwivuza, ababaga barembye cyane bakubitikaga bikomeye. Ibi byatumaga hari benshi bivuza bya gakondo. Jean […]Irambuye
Abatuye mu mirenge ya Mukarange, Kaniga, Rushaki, Bwisigye na Shangasha yo mu karere ka Gicumbi baravuga ko mu myaka 17 bamaze bakorana n’Umuryango w’Abanyamerika witwa ‘Word Vision’ hari byinshi byahindutse mu mibereho yabo. Bavuga ko hari benshi bubakiwe inzu, abahawe inka, abigishijwe kwihangira imirimo babinyujije mu masomo y’imyuva, abandi bagafashwa kwishyurirwa abana babo amashuri. Nikobahoze […]Irambuye
Nyagatare – Mu murenge wa Matimba mu Kagali ka Kagitumba abahinzi b’ibigori bagize Koperative yitwa KABOCO kubera ko nta mashini bagira ituma ifu ya kawunga bajya kuyigura muri Uganda. Uruganda ni kimwe mu byo bifuza cyane ubu. Beza ibigori byinshi nk’uko babivuga ndetse bubatse uruganda ngo rujye rubitunganya ariko ntibashobora gutunganya ifu yabyo kuko nta […]Irambuye
Nyabihu – Bamwe mu bateye irangi ku bitaro bikuru bya Shyira no ku rwunge rw’amashuri rwa Vunga bavuga ko bambuwe ayo bakoreye nyuma y’aho uwabakoreshaga witwa Mugabo Jean yaje kuburirwa irengero. Ubuyobozi bw’Akarere bwo buvuga ko butari buzi iki kibazo bityo bugiye kugikurikirana. Uwubatse ibitaro we avuga ko bambuwe ku ishuri basizeho irangi batambuwe ku […]Irambuye
Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Kaniga abahawe Inka muri gahunda ya Gira Inka Munyarwanda barashima leta ko iyi gahunda yanogejwe kuko mu minsi yashize iyi gahunda yakorwaga hagendewe mu marangamutima, ikimenyane na ruswa. Ndahimana Jean Damascene wahawe Inka muri iyi gahunda, avuga ko mu minsi yashize iyi gahunda itageraga ku bo yari igenewe […]Irambuye
Urubyiruko rwo mu Murenge wa Cyumba, hafi y’umupaka wa Gatuna mu Karere ka Gicumbi rurasaba amashuri y’imyuga kugira ngo narwo rubashe kwiteza imbere rwihangira imirimo. Urubyiruko ruturiye umupaka wa Gatuna ni rumwe mu bagaragara mu bikorwa byo gucuruza no kwambutsa ibiyobyabwenge ngo kuko nta kindi cyo gukora baba bafite. Nsabimana Emmanuel umwe mu rubyiruko rutuye […]Irambuye
Mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Rukomo haravugwa ikibazo cy’abana b’abakobwa babyara bakiri bato dore ko ngo hari n’ababyaye bafite imyaka 15, abaturage barasaba ingamba zihanitse mu guhagarika iki kibazo. Ababyeyi batuye muri uyu murenge bavuga ko ikibazo cy’abana baterwa inda bakiri bato gihari cyane cyane ku banyehsuri bakiri mu mashuri yisumbuye, bari mu […]Irambuye
Igishanga cya Mirayi gikora ku mirenge ya Muganza na Gishubi abagihingamo umuceri ubu bari gusarura batishimye kuko umusaruro wabo wagabanutse ku rwego rwa kimwe cya kabiri. Impamvu ngo ni imirimo yo gutunganya urundi ruhande rw’iki gishanga yatumye ahahinze hakama. Abahinzi muri aka gace ubuzima bwabo bushingiye ku gihingwa cy’umuceri ariko bavuga ko kubera iki kibazo […]Irambuye
Abahinzi bo muri Koperative KABOCO bahinga umuceri na Soya mu murenge wa Matimba Akagari ka Cyembogo bavuga ko ubuhinzi bwa soya nta musaruro buri kubaha kubera icyuma bazanye ngo cyuhira imyaka ariko kitabikora neza. Deus Gasana uhinga soya n’ibindi muri aka gace ati “tumaze kuzihinga ibihembwe bitatu nta musaruro tubona kuko hari abo ibyuma bisukira […]Irambuye
Bamwe mu banyeshuri biga ku Rwunge rw’amashuri rwa Mulinja ishuri ryo mu murenge wa Kazo, mu karere ka Ngoma bavuga ko muri iyi minsi bakoresha amasahani atogeje bitewe n’uko amazi bakoreshaga yafunzwe mu buryo ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko butamenye impamvu. Mu rwego rwo kwirwanaho amasahani bayahanaguza ibyatsi. Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buvuga ko iki kibazo […]Irambuye