Digiqole ad

Gicumbi: Ingabo zubakiye abaturage Poste de Santé ya Mutandi

 Gicumbi: Ingabo zubakiye abaturage Poste de Santé ya Mutandi

Yahawe n’ikigega kibika amazi

Uyu munsi mu murenge wa Mutete mu kagari ka Mutandi abaturage batashya ivuriro bubakiwe n’ingabo mu gikorwa cya Army Week, bishimiye cyane ko baruhutse urugendo rurerure bakoraga bajya kuri centre de Sante ya Musenyi.

Umwe mu basirikare areba aho ab'indembe bazajya barambika umusaya mu gihe bari kuvurwa
Umwe mu basirikare areba aho ab’indembe bazajya barambika umusaya mu gihe bari kuvurirwa kuri iyi Poste de Sante

Aba baturage bakoraga nibura 10Km bajya Musenyi kwivuza, ababaga barembye cyane bakubitikaga bikomeye. Ibi byatumaga hari benshi bivuza bya gakondo.

Jean Damascene Nizeyima utuye muri aka kagari avuga ko iyi nyubako yubatswe mu minsi 22 gusa, avuga ko ingabo zabikoze vuba cyane ubu bakaba batangiye kuhivuriza.

Major Gilbert Kabarisa uhagarariye ingabo muri Gicumbi yabwiye abaturage ko uruhare rw’ingabo atari umutekano gusa ahubwo rurimo no gufatanya nabo urugendo rwo kubaka imibereho myiza y’abaturage.

Kubaka iyi Post de Sante byatwaye amafaranga agera kuri miliyoni 10, abaturage uruhare rwabo muri ubu bufatanye rukaba ari miliyoni imwe.

Major Kabarisa ati “Umutekano w’Abanyarwanda uri mu byiciro byinshi kandi hose tubyisangamo, kubaho neza kw’Abanyarwanda bidutera Ishema.”

Benihirwe Charlotte Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho myiza avuga ko bishimishije cyane kubona ingabo zirajwe shinge n’umutekano w’abaturage ariko kandi n’uko bagira ubuzima bwiza.

Ati “ntimuzongere kurwara ngo muhere mu rugo, kandi ntimuzatume hagira ibyangirika  kuko mwagize uruhare mu kuyubaka.”

Mutandi niko kagari, muri dutanu (Nyamabuye, Kabeza,Gaseke, Musenyi na Muutandi) tugize Umurenge wa Mutete, kari gasigaye kadafite poste de santé.

Iyi post de santé izafasha Abaturage bagera ku 5 792 bo muri aka kagari.

Gicumbi ngo haracyakenewe izindi Poste de sante zigera kuri 58 zo kunganira ibitaro bya Byumba, ingabo zizeza ko zizagira uruhare mu kugira ngo zubakwe.

Iyi Poste de Sante izajya ikoresha amashanyarazi y'imirasire y'izuba
Iyi Poste de Sante izajya ikoresha amashanyarazi y’imirasire y’izuba
Yahawe n'ikigega kibika amazi
Yahawe n’ikigega kibika amazi
Yubatswe ku bufatanye bw'ingabo n'abaturage
Yubatswe ku bufatanye bw’ingabo n’abaturage
Abayobozi b'ingabo, Police, Akarere n'Umurenge ubwo bayitahaga uyu munsi
Abayobozi b’ingabo, Police, Akarere n’Umurenge ubwo bayitahaga uyu munsi

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

en_USEnglish