*Ati “Hari abahunganye agasambi n’agasafuriya bagataha mu ndege, bamwe ubu ni ba Minisitiri”, *Yaganirije urubyiruko ku nzira u Rwanda rwaciyemo kugira ngo rugere aho rugeze ubu. Mu nteko rusange y’Urubyiruko ibaye ku nshuro ya 20, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yaganirije abahagarariye urubyiruko ku mateka y’imiyoborere y’u Rwanda, avuga ko ababaye muri iki gihugu mbere […]Irambuye
Uwimana Aaron utuye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Nyakabanda ya mbere ngo yahoraga yifuza gutunda imodoka ye none yayitomboye muri ‘EBM Tombola’ yateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro. Iyi modoka yayishyikirijwe uyu munsi. Ni Tombola igamije gushishikariza abanyarwanda kujya baka inyemezabuguzi zitangwa n’utumashini tuzwi nka ‘EBM’ (Electronic Billing Machine). Uwimana Aaron usanzwe […]Irambuye
*Ibikorwa bisanzwe bya Leta n’imishahara y’abakozi ba Leta byagenewe 54% *Ibikorwa by’iterambere n’ishoramari bigenerwa 44.4% gusa *Urwego rwo gutwara abantu n’ibintu n’uburezi byombi byihariye 53.3% by’amafaranga agenewe ibikorwa by’iterambere. Kuri uyu wa 08 Kamena, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete yamurikiye Inteko ishinga amategeko na Sena uko ingengo y’imari ya 2017/18 iteye, ndetse n’ibikorwa Guverinoma […]Irambuye
Ruhando- Mu muhango wo gutangiza Ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Ruhango, bamwe mu baturage bavuze ko ikibazo cy’ubukene kiri mu bituma ubumwe n’ubwiyunge butagerwaho ijana ku ijana, ariko Ubuyobozi bukavuga ko hari n’abifite bagira amacakubiri. Mu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri 2015 bwagaragaje ko akarere ka Ruhango kari mu turere dutandatu tuza imbere […]Irambuye
Abantu batandatu bacitse ku icumu rya Jenosideyakorewe Abatutsi baregeye indishyi mu rubanza rwaregwagamo Berinkindi Claver wamaze guhamwa n’ibyaha agakatirwa gufungwa burundu, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 07 Kamena bashyikirijwe aya mafaranga y’indishyi z’akababaro. Nkeramugaba Alexis, Mukarutabana Pelagie, Mukamana Leoncie, Agnes Nyirarugwiro, Rusagara Anaclet n’undi umwe utifuje gutangazwa mu itangazamakuru nibo bashyikirijwe izi ndishyi z’akababaro. […]Irambuye
*Guheeza umuryango, inkwano ihanitse, ‘guhana pase’,…Byugarije ubukwe bwa none, *Rutangarwamaboko avuga ko abantu babaye ba ‘mitimanda’, *Ubwunganizi/ubupfubuzi na byo biri mu bibangamiye ubukwe muri iyi minsi,… Kubana bahutiyeho, abaranga b’iki gihe bakora icyo bise ‘guhana pase’, guheeza umuryango, gushyira imbere amafaranga, kuryamana mbere yo gushyingirana, abasore bijanditse mu mirimo y’ubwunganizi/ubupfubuzi, ba shugadadi na ba shugamami, […]Irambuye
Abakozi b’ikigo cy’Igihugu cy’Amahugrwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (Rwanda Management Institute/RMI) baremeye Nyiranshuti Béline warokotse akanafatwa ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, utuye mu Kagari ka Ruhanga, Umurenge wa Kigina, mu Karere ka Kirehe bamuha inkunga y’ibikoresho bigizwe n’ibiribwa, imyambaro, ibikoresho by’isuku, imifuka 11 ya sima n’amafaranga ibihumbi 600 Frw. Igikorwa cyo kuremera uyu mubyeyi […]Irambuye
*Haracyari imbogamizi mu bijyanye no gutanga amakuru kuri ruswa. *Hari abashaka kurya ruswa ya byombi “iy’igitsina n’amafaranga”. Mu nama yo gusoza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamurinda yavuze ko ikibazo cya ruswa kikiriho, ngo niyo mpamvu inzego zose zifatanya kuyirwanya, kutabivuga ngo byaba ari ukwirengagiza cyangwa kwemera ko ikibazo kizakomeza. Umuyobozi […]Irambuye
*Izi ngurube zimwinjiriza miliyoni ebyiri buri kwezi, *Anafite urutoki kuri hegitari 12…Igitoki kimwe gipima 80Kg,… Ngirumugenga Jeane Mari Pierre wahoze ari umukozi wa Leta mu buyobozi bw’akarere ka Rwamagana akaza kubihagarika akajya mu mwuga w’Ubuhinzi n’ubworozi ubu ni Umuhinzi-Mworozi wabigize umwuga woroye ingurube zirenga 700 zifite agaciro ka Miliyoni 80 akaba afite n’urutoki ruhinze kuri […]Irambuye
*“Ntabwo turi mu kwaha kwa FPR nta n’ubwo iduhetse” – PSD na PL *Green Party yatewe imbaraga n’uko PSD na PL bizashyigikira FPR, ngo ibyabaye si Demokarasi bifuza. Inkuru z’uko amashyaka azwi mu Rwanda, irya PSD (Parti Social Democrate) n’irya PL (Parti Liberal) yemeje mu nama rusange zidasanzwe z’abanyamuryango bayo ko azashyigikira Perezida Paul Kagame […]Irambuye