Nyuma yo guhagarikwa ku mirimo yo kuba umutoza wungirije w’Amavubi, Mashami Vincent ashobora guhabwa ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, izakina na Uganda mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2017 kizabera muri Zambia. Vincent Mashami yahagaritswe ku kazi ko kungiriza umutoza mukuru Johnny McKinstry, nyuma ya CECAFA 2015, yabereye muri Ethiopia. Aha, u Rwanda […]Irambuye
Igikomeye cyabaye ni umuhigo waciwe na Russell Westbrook wabaye MVP muri iyi mikino kabiri yikurikiranya, byaherukaga mu myaka 58 ishize. Naho mu mukino urangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere (ku masaha yo mu Rwanda) igice cy’Iburengerazuba cyatsinze icy’uburasirazuba amanota 196 ku 173. Muri uyu mukino waberaga i Toronto muri Canada, Russell yabaye MVP […]Irambuye
Mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa APR FC yatsindiwe muri Swaziland n’ikipe yaho ya Mbabane Swallows igitego kimwe ku busa. Ni mu mukino ubanza muri iki kiciro. Mbabane yakiriye uyu mukino yari yawiteguye bikomeye ndetse yashyiriweho intego z’amafaranga menshi mu gihe izabasha gusezerera APR FC. Mu gice cya mbere ikipe yari imbere […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu Police FC yatsinze Atlabara FC yo muri Sudani y’Epfo ibitego 3-1, mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze ry’irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo ‘Orange CAF Confederation Cup’. Igice cya mbere cy’uyu mukino cyihariwe bigaragara na Police FC. Byatumye ku munota wa 19 gusa, rutahizamu wa Police FC, Usengimana Danny afungura amazamu […]Irambuye
Rutahizamu mushya w’ikipe ya Rayon Sports, Ismaila Diarra yafashije ikipe ye kwegukana amanota atatu y’umunsi wa 10 wa shampiyona itsinze Gicumbi FC ibitego 2-0. Igice cya mbere cyagoye cyane Rayon sports yari yasuye Gicumbi ku kibuga kibi. Ibi bihamywa no kuba igice cya mbere nta buryo bukomeye bwo kubona igitego ikipe zombi zabonye, kugeza ku […]Irambuye
Police FC irimo kwitegura umukino nyafurika “CAF Confederations Cup” kuri uyu wa gatandatu izakina n’ikipe ya Atlabara FC yo muri Sudan y’Epfo, yagize Habyarimana Innocent Kapiteni wabo mushya, asimbuye Jacques Tuyisenge waguzwe na Gor Mahia FC yo muri Kenya. Police FC yatwaye igikombe cy’amahoro cya 2015, itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma igitego 1-0, […]Irambuye
Umukinnyi wo hagati wa Rayon Sports Kwizera Pierrot yamaze kugera mu myitozo y’ikipe ye nyuma y’iminsi bivugwa ko ashobora kwerekeza muri Vital’O y’iwabo mu Burundi. Kwizera Pierrot w’imyaka 25 yaherukaga muri Rayon Sports mu Gushyingo 2015, ubwo yitabiraga ubutumire bw’ikipe y’igihugu cye Intamba mu rugamba. Aha hari mbere ya CECAFA y’ibihugu yabereye muri Ethiopia. Uku kumara […]Irambuye
Mu ntangiriro za Mata 2016, Amavubi y’u Rwanda azahatana na Uganda mu majonjora y’imikino yo gushaka itike ya CAN u23 izabera muri Zambia muri 2017. U Rwanda rwatomboye Imisambi ya Uganda mu mikino ikinwa n’abatarengeje imyaka 20 kubera ko batangira amajonjora imyaka ibiri mbere y’imikino ya nyuma. Ubu hari ijonjora ry’ibanze ryabaye umwaka ushize u […]Irambuye
Hagati ya tariki 4 na 28 Werurwe 2016, muri Algeria hazabera rimwe mu masiganwa akomeye muri Africa mu mukino wo gusiganwa ku magare, Grand Tour d’Algerie. Bityo, abatoza ba Team Rwanda, bamaze gutangaza abakinnyi batandatu bazitabira iri siganwa. Ku rutonde rw’ishyirahamawe ry’umukino w’amagare ku isi, UCI, Algeria nicyo gihugu cya mbere muri Afurika muri uyu […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Gashyantare 2016 nimugoroba nibwo rutahizamu mushya wa Rayon sports, umunyaMali Ismaila Diarra yaretswe itangazamakuru, binemezwa ko azagaragara ku mukino wa Gicumbi ku munsi wa 10 wa Shampionat nisubukurwa. Shampiyona y’u Rwanda biteganyijwe gukomeza kuri uyu wa gatanu. Rayon sports izaba yerekeza i Gicumbi. Iminsi ibiri mbere y’uyu mukino, […]Irambuye