Digiqole ad

Inzoga z’inkorano zongeye gufatwa mu karere ka Huye

Kuri uyu wa kane mu Karere ka Huye, Umurenge wa Tumba hafashwe litiro 7000 z’ inzoga zengwa kuburyo bunyuranye n’amategeko, benshi bita ‘nyirantare’ cyangwa ‘muriture’,n’andi mazina.

Abacuruza inzoga zinkorano bafashwe/ photo umuseke.com
Abacuruza inzoga zinkorano bafashwe/ photo umuseke.com

Kuba hagikomeje kugaragara abantu benshi benga bene izi nzoga mu karere ka Huye, ngo ni uko ntategeko ririho rihana abazenga, kuko n’amande bacibwa adakanga abazikora.

Benshi mu bafashwe  bemera ko bazi ko bitemewe n’amategeko, ariko bakazikora kuko nta kandi kazi bagira gashobora kubabeshaho.

NDUGUTSE Theogene,ni umwe mu bafashwe ,akaba amaze imyaka itanu azenga akanazicuruza ati:″natwe biratubangamira ku iyo badufashe ntakintu na kimwe badusigira, kandi icyaha cy’uko tuzicuruza turacyemera

Abayobozi b’ibanze bo bavuga ko babangamiwe n’uko izi nzoga nta tegeko rihari rizihana,kuko babaca amande bakagaruka bagakora izifite agaciro karuta amande baciwe. Bityo bigatuma batabireka.

Vestine Nyirahabimana,umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Cyimana mu murenge wa Tumba,ahafatiwe izi nzoga agira ati:″turabafata bagafungwa,ariko bagafungurwa batanze amande kuko nta tegeko rihari ribahana, ni ikibazo dufite nk’abayobozi, kuko niba batubwira kuzirwanya hakwiye kujyaho amategeko azihana .″

KAYIRANGA MUZUKA Eugene, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, avuga ko abazikora batagakwiye kwitwaza ko nta tegeko ribahana. Icyakora ngo inzego zo hejuru ziri gushaka uburyo hashyirwaho itegeko rihana abakora izi nzoga zengwa mu buryo butemewe, nk’uko hari irihana ibindi biyobyabwenge birimo kanyanga n’urumogi.

Uyu arashinjwa gucuruza inyama zimaze iminsi zaraboze
Uyu arashinjwa gucuruza inyama zimaze iminsi zaraboze

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM

7 Comments

  • Ariko reko reka nibarize!Haba hari ubushakashatsi bwimbitse bwakozwe bwaba bwerekana ko ziriya nzoga ziri m’urwego rw’ibiyobyabwenge?Aha ndisobanura:ubusanzwe inzoga zose zigira ingaruka k’ubuzima iyo zinyowe mu gakabyo.Umusinzi yaba uw’inturire;yaba uwa uw’inkangaza….aba ari umusinzi.Mu bihugu byateye imbere iyo banywa inzoga zikomeye nka wisky bayifata mu karahure gato cyane atari ibyo yabangiza.Twe rero ikibazo ushobora gusanga iriya nzoga ifite”alcool” iri hejuru abanywi nabo bakayinywa ku bwinshi bityo ikabatera isindwe.Intiti mu butabire(chimie)nizahaguruke ahubwo zitwigire uburyo iriya nzoga yakoranwa ubuziranenge ibe yanacuruzwa no hanze y’igihugu twibonere amadovize!Niko ba rutuku bagiye bazamuka!Uvumbura ikintu abandi bakagerageza kukiboneza.

    • icyo gitekerezo ni inyamibwa pe!tu ea sage
      ubundi bahera kuki wamugani? nonese RBS ikora iki

  • Ubundi kuki hadatorwa itegeko rihana abarozi?kuko nibi nukuroga.

  • Ziriya nyama se mbona zitakigira amanyama mwokabyara mwe buriya ntizahungabanya ubuzima bw`abazirya? Ahaaaaaa ubu buzima turwana nabwo buzadukoresha n`ibidakorwa!

  • YEBABA WE! UYU WE UCURUZA INYAMA ZABOZE BAMUBIKE GEREZA.

  • ibyo biyobya bwenge nyabuna mushatse mwagereza aho ngaho kuko Leta ntabwo ibanga
    ahubwo iba yanga ko mwakwangiza ubuzima bwanyu n’ubwabandi.

  • Nyabuneka mwebwe mucuruza ibyo biyobya bwenge mubona byabageza kuki?mwakwihanganye koko ko leta itabanga.mwqihangane imirimo irahari mushake ikindi mwakora.

Comments are closed.

en_USEnglish