Digiqole ad

Umucamanza ati: “Ingabire ashobora gufungwa burundu” Ingabire ati:”ndi mama w’abana bane”

Mu rubanza ruregwamo Ingabire Victoire, kuri uyu wa kane rwari rugeze ku munsi warwo wa 25. Kuri uyu munsi, umucamanza yavuze ko ibyaha by’amacakubiri n’ibindi Victoire aregwa bishobora  gutuma afungwa burundu, ariko bamaze amezi abiri bamwumva kugira ngo barebe ko haricyo yasobanura cyamuvana muri gereza.

Ingabire Victoire imbere y'ubucamanza/Photo ububiko
Ingabire Victoire imbere y'ubucamanza/Photo ububiko

Kuri uyu wa kane, Victoire afatanyije n’abunganizi be, yakomeje kwisobanura ku magambo yagiye avuga ageze mu Rwanda, ndetse n’inyandiko yagiye yandika ubushinjacyaha buhamyako zuzuyemo ivanguramoko, amategeko y’u Rwanda ahanira bitewe n’aho ryagejeje igihugu nkuko abacamanza babitangaje.

Mu kwiregura kwa Victoire Ingabire, avuga ko inyandiko yagiye yandika atari ibyo yihimbiye, ahubwo ari ibyo yagiye avana muri za raporo za LONI (UN), inyandiko za Wikileaks, ndetse akavuga ko yagiye anaganira n’abanyarwanda batandukanye.

Usibye inyandiko (document) uregwa ndetse n’abamuburanira basabwe n’urukiko kuko ngo bemeye kuyizana, Victoire Ingabire yabajijwe impamvu atazana izo raporo yemeza ko yagiye akuramo ibyo yandikaga, cyangwa ngo azane abo avuga ko yaganirizaga bari mu Rwanda we ari mu mahanga  ngo bamubwire uko mu Rwanda byifashe.

Ku cyaha cyo kwangisha abaturage ubutegetsi buriho akoreshe amagambo asebya leta, nkaho bamushinja ko I Kanombe yabwiye abari baje kumwakira ko Ruswa mu gihugu ikabije mu nzego zose, kandi we aje kuyirandura, Victoire Ingabire yashimangiye ko afite uburenganzira bwo kuvuga ibyo ashaka byose abona bitagenda kandi yumva adakwiye kubihanirwa.

Umucamanza yasobanuriye Ingabire ko mu Rwanda umuntu ashobora kuvuga ibitagenda, ariko yirinze gukoresha imvugo zisesereza cyangwa zihamagarira rubanda kwanga ubutegetsi, ko hari imbago (limites) atagomba kurengera avuga ibitagenda.

Ibi Ingabire Victoire nawe yaje kubyemera mu rubanza, avuga ko koko hari aho umuntu atagomba kurengera ngo asebye ubutegetsi, ariko we yumva yabikoze mu buryo bumuhesha agaciro kandi butagatesheje ubuyobozi buyoboye u Rwanda.

Ahagana saa 12h55, haje kuba kutumvikana hagati y’ababuranira uregwa (ba Maitre Ian na Gatera) n’ubushinjacyaha, basabye ko kuri uyu wa gatanu Victoire ataburana bityo bakabasha kumusura  bakaganire ku rubanza rwabo, kuko muri Week End batabemerera byoroshye kumusura. Ibi abacamanza baje kubyanga basaba ko urubanza rutagomba gutinzwa, ko rugomba kuva munzira rugakomeza kuri uyu wa gatanu.

Ingabire yafashe ijambo n’ikiniga kinshi ndetse yihanagura amarira, maze ati: “….Ndi mama w’abana bane, sinshaka gutinza urubanza rwanjye, ariko nimumpe umunsi w’ejo (kuwa gatanu) nzige kuri dossier yanjye mfatanyije n’abanyunganira

Urukiko rw’umvise amagambo yuzuye akababaro ya Ingabire Victoire rwemeye ko kuri uyu wa gatanu we n’abamwunganira bahabwa uyu munsi wo kuwa gatanu, maze urubanza rukazasubukurwa kuwa mbere tariki 24 Ukwakira.

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM

71 Comments

  • umanika agati wicaye…

  • uru rubanza ra! ahaaaaa!

  • na kadafi yagiye nawe uzagenda nabo bazagenda ariko muri byose uzagenda neza nuzasiga amakuru meza kwisi naho urubanza twese ruradutegereje Imana yonyine niyo izi ukuri aho kuri

  • Numvise ko n,abishe Rwisereka dossier yabaye closed.ariko n,ubundi burya ngo findi findi irutwa na so araroga.ubu nizere ko nta munyarda uzongera guta igihe cye ngo arashaka ubutabera.

  • Ariko se arinda yiriza ngo ni nyina w’abana 4 hari juwamuhamagaye?yazanywe n’umurengwe w’amaafaranga y’abazungu yarahaze,nakome rero ajya kuza se yari ayobewe ko asize abana be?Kagame iki gihugu yarakirwaniye ntiyagitoraguye,ntampamvu zo kuza gutera ishozi,natwe abana bacu basizwe iheruheru na bisaza byawe n’ibindi binyngabirama.Koma rero

  • please! turi kwisi. kandi umunyarwanda w’umuhanga yaciye umugani ngo”ikubise mukeba uyirenza urugo” uyumunsi ni Victoire na Khadifi ejo ni njye na we.

  • ahaaa ,nukonyine arugukorera Imana ubundi uyumutegarugore ntiyoroshye.ubundise yajyagahehe?nyabarongo yica uyizaniye.namara gusobanukirwa bazamureke asange abana.

  • mujye mureba kure nti murebe aho izuru rigarukira mube banyamutegera akazaza ejo!!!!!!!!!!

  • ubusazwe umuntu niwe wiyambika urubwa nigisebo nibibazo akabura nuko abyikuramo yarabyinjyanyemo agirango ari mukuri rero, aho wabaga wowe ingabire ntacyo wari ubaye waravugaga ibigambo byawe uko wishakiye kuko wari inyuma yigihugu, ariko kuko ntagitekerezo cyiza wari uzanye uretse koreka abanyarwanda tuza ubizire ntawe urenganije kuko uri zize

  • ngo ufite abana bane?ubwo se abagizwe inshike n’ibitekerezo byawe ndetse na so na nyoko ko nunva ngo nabo ntako batagize ngo batsembe abatutsi bo si abantu nk’abandi?uziko ariko uyu mugore atazi ibyo arimo?!muri iki gihugu imfubyi ni nyinshi,inshike n’abapfakazi,simbona impanvu rero witwaza urubyaro ngo wice amategeko nkana.

    • Icyaha ni gatozi, uvuge ibye wenyine wivuga ibyababyeyi be ngo ubimushyireho. ni bangahe bagizwe inshike nitekerezo bya Victoire waba uzi? ntitukabe inkomamashyi ngo turengere.

      • none se niba icyaha ari gatozi,abo bana arabaratira nde ko hari benshi bababuze?biriya ni ugushaka gutera imbabazi kandi we ntazo yagaragaje igihe yahagararaga ku nva z’ababyeyi n’ibibondo ati ababishe nabo tububakire urwibitso,muri make bwari uburyo bwo kugaragaza ko ababishe bakwiye bihemberwa.ni abambwe

    • Reka shahu kuba nka ya sega yashakaga kurya umwana w’intama: iti ninde wakubwiye kuntobera amazi na yo iti sijye! Na yo isega iti :niba atari wowe ni mukuru wawe niba atari mukuru wawe ni so cyangwa ni so wanyu! Ugushungura ntakuburamo inkumbi! Na Ingabire nimumugaraguze agati ariko amateka azabisobanura!

  • sha!, uyu mugore ngirango amaze kumva,tekereza byonyine umwanya amaze gutakaza,icyonzi cyo amaze kwicuza igituma yakuruye rwaserera,niyo bamufunga imyaka itanu yonyine,birahagize kutazongera gutekereza polotike mbi mubuzima bwe bwose,yavamwo akicara agatuza

  • Tureke gusifurira umupira inyuma y’ikibuga dutegereze.Gusa nibaza koko niba victoire yaraje kurengera abanyarwanda?Imana niyo ireba mu mutima.

    • ese yabarengeraga babaye iki?igihe cyo kubarebarengera yarabaranganyije ahubwo bamaze kurenganurwa yijundika ababarenganuye,atangira kubasebya no kubaharabika!!!ni agende nta mufa w’igikeri!!!

      • iyo amenya ko ari mama w abana 4 ntaba yarataye umwanya we akabata agata n umugabo ubu abandi bapfumbase abagabo babo bari kumwe n abana baba nawe ari muri MUHIMA UNIVERSITY OF UNDERSTANDING
        ata umwanya n amagambo abanyarwanda bareba kure batagishaka kumva .EX FAR ZARAVUGAGA NGO TONA BIVA KURI VERBE TENIR NGO URWISHIGISHIYE ARARUSOMAAAAAAAAAAAAAAAAA
        Ingabire yafashe ijambo n’ikiniga kinshi ndetse yihanagura amarira, maze ati: “….Ndi mama w’abana bane, sinshaka gutinza urubanza rwanjye, ariko nimumpe umunsi w’ejo (kuwa gatanu) nzige kuri dossier yanjye mfatanyije n’abanyunganira”

  • IMANA nyiyo yonyine ifite icyemezo cyubuzima bwumuntu ibibera hano kwise mubuzima bwaburi munsi haba ibyago, ibyiza umuntu agira mubuzima biba bifite iherezo ryabyo, victoire wowe IMANA niyo izi ibyawe naho ibindi byose ubyihorere usengere ikibazo ufite wiyegereze IMANA yonyine niyo izagucira urubanza.

  • nyamuneka ayo ni amaraso y,abatutsi we na bene wabo bakibasiye. ajye yitonda na nyina wundi abyara A BOY

  • narabivuze ko uyu mugore ari inkunguzi!

    • Yewe wowe urita uriya mudamu inkunguzi ariko wowe sinzi icyo waba cyo! Muri make uratukanira ubusa kuko bigaragara ko ruriya rubanza rukurenze!Cisha make rero ubanza utazi gukuingura icyo ari cyo!

    • nta nkuguzi ikurenze ntugatuke umuntu utapfa kwigezaho ntacyo agutwaye!

    • Sha iyo umuturanyi arwaye ibinyoro ugura ikirago. Mushatse mwajya mucisha make mugategereza iyo bijya, uramwita inkunguzi nizere ko udakina politiki, ureste ko niyo tayikina yo izagukina.Icecekere urebe agakino. ejo utazakungura kumurusha.

  • Nyamuneka abakora politiki bajye babanza bitonde neza barebe iba ibyo bagiyemo bitazagira ingaruka ku miryango yabo cyane cyane ndabwira abategarugori. Ubu se wa mubyeyi we Ingabire wibutse ko wasize abana bane, koko warubuze iki aho waruri?Ese ko wakurikiraga politiki iri mu Rwanda wabonaga ivangura iryariryo ryose rigikora aha koko?Na ba Twagiramungu ko bakubanjirije mu mateka yabo wigeze wumva bashinyagura nkawe? Niba warufit eikibazo cyo kwibuka abawe no kubashyingura wari kubikora utagombye kwishongora ku magufa yabishwe izuba riva, ndakeka ko iyo uza kugira umutima nama nawo muzima ukibuka ko wabyaye ntabwo iriya mvugo ari iyu mubyeyi ahubwo nikihebe, natcyo kidafite icyo cyasize inyuma. Ikindi nakubwira nuko uteje umuvumo abana bawe, washyizemo uburozi bwo kwangana kandi umubyeyi agomba gutoza abana urukundo no guca bugufi, rero aho uri rwose munyumve neza sinshinyagurira Ingabire génocide nayibayemo ndayizi ningaruka zayo , usabe Imana iguhe ingabire yubwiyoroshye no guca bugufi, aho utitwaye neza usabe imbabazi,hari igihe irari ryo kwikuza no gushaka gutegeka bituma wicuza impita gihe. Ibi mbisabye buri mubyeyi wese cyane cyane abategarugori.

  • erega ntakibi kitagirira nyiri ukugikora ingaruka so niyumve ukwishyiraho ibyo adashoboye no kwifuriza igihugu avukamo umutekano muke kuko iyaza kuba ari umunyabwenge yari kuza muburyo buteza igihungu imbere mubikorwa bitandukanye, imishinga yinjiriza abanyarwanda hanyuma agakomeza ibindi nyuma ariko umuntu asanze inzu yuzuye ngo arasha kuyisenya akayubaka bundi bushya kandi atazi nuko itafari rikorwa tuza icyaburundu ugisongongere ibindi bizaze nyuma abo bana bawe 4 bazarerwe nabanyaburayi nkuko baguteye gutumba ukaza gukora ubusa murwakubyaye we gipfu cyumugore

  • Ingabire we ca bugufi usabe imbabazi kandi uzikuye ku mutima. Nkajye rwose amagambo wagiye ukoresha yarimo ubugome bwinshi nkutarigeze anabyara. Ariko uvuze abana numva ngize impuwe. Ariko icyampa nkaba wowe ngo nsabe imbabazi kandi ntabeshya abanyarwand. Nonese abazungu bagushutse hari nunyaruka ngo aze agusure. Biriya babikora nkana. Nonese urabona abanyarwanda hari nukwitayeho. Barimo barirwanira no kwigondera ibiraro by`inka umubyeyi Kagame yabagejeho nawe uti kanze mbisenye. Ubagarurire inkwavu se ngo bazikamemo inshyushyu yamata ngo abana babo batarwara Bwaki. Nyabuna umurengwe abazungu baguteye? Ukitonda ngo wasomye raporo za Loni ubwira abanyarwanda. Loni se niki kubanyarwanda ugereranyije na Peresida Kagame wabakuye mwicuraburindi.
    Aha urarame urebe mw`ijuru usabe Imana imbabazi igutabare.

  • Imana niyo nkuru mwabantu mwe! Nkurunziza ko yakatiwe igihano cy’urupfu ninkiko z’uburundi mumyaka mike ishizi ubu ntabuyobora?..Njye nirinda guhubuka mvuga amagambo kuko ibyisi nigatebe gatoki.

    • ubwo rero urashaka kuvuga ko na ingabire ariko bizagenda?sha ni aruyobora nzazita!ubwo se urwanda rwabuze inyangamugayo kuburyo rwagera aho ruragizwa inkongoro?

      • ubwo ntacyo uvuze urarutse nkabo mumeze kimwe! iyo wita umuntu inkongoro wowe uba wunva utari inkona?

    • abenshi bapfa kuvuga no kugambanira abandi kuko nkuko ubivuze batarafungura amaso ngo babone ko iby’isi ari gatebe gatoki!!!

  • Komera ku muheto mubyeyi Ingabire Umuhoza wa twese.
    Imana ikomeze ikurinde kandi natwe tukuri inyuma, ntituzagutererana bibaho.
    Turibuka amagambo meza watubwiye ugira uti: “Wanga guha igihugu amaraso yawe bwacya akanyobwa n’imbwa” cyangwa ngo ” Ntimugire ubwoba ntateze gufunga igihugu cyose”.
    Urugamba watangije ntiruteze gusubira inyuma kandi twese tuzi ko “agati kateretswe n’Imana kadahungabanywa n’umuyaga”.
    Turi kumwe kandi Twese hamwe tuzatsinda.

    • hari amaraso atanyobwa n’imbwa!n’aya ingabire ntizayemera kuko rwaba arirwo rupfu rwazo,yuzuye ubumara bubi cyane,naho urwo rugamba uvuga yatangije,siwe wambere,na guverinoma y’i karago yaragerageje ariko yarateshejwe,abatabazi baraniniwe,ndetse n’abacengezi ntibabigezeho,ubwo wibaze uwabatanze imbere niba yarateshutse cyangwa yarongereye ingufu.

      • abenshi mwandika ibi muracyari abana mujye mwicecekera,musengere igihugu cyanyu ,musabira n abo mwita abanzi

        • yego rata uvuze ukuri kandi urakoze pe.

    • ngo mu muri inyuma!?n’abazungu bamwoheje ubu ntibibuka aho ari!kuko babonye icyo ari cyo,ntibakibaza icyo azira kuko bamaze kumenya ibyo yakoze basanga ari imboga mbi batataho umwanya,ni ahame hamwe zimurye dore niwe wigize nyirandabizi

  • wa mugore we ko utangiye kwicuza ritararenga?dore n’icyegera cyawe mwahurudukanye i bwotamasimbi cyaje kigira ayo wigira,ariko byarangiye kemeye icyaha gisaba imbabazi kitagiriye impinja n’abakambwe,ubu kiwurimo kirawumenyereye,nawe rero ubwibone ndunva butangiye kugushiramo ubwo wibutse ko wasize abana!!

    • ubwibone? u really don’t know what u’r talking about, kuko nuwo uvuga utamuzi.

  • abihaye gutuka ingabire baceceke rwose kuko nawe ni ikiremwa nkabandi none se mwiyibagiza ko na Kagame ategeka kandi inkiko ziramushaka. Ingabire we twese hamwe tuzatsinda

  • Mukina mu bikomeye FPR izabazwa Ingabire. Nkomere démocratie irarwanirwa kandi izatsinda

    Twibuke urupfu rwa Kadhafi ejo niko bizagenda mu Rwanda.

    Bihere bihora bisimburana iteka….Kadhafi ahe isomo benshi i Kigali
    ndumva inyandiko yanjye itari buhite basi wowe uyisoma umenye ko Ingabire Victoire ari héro nationale uzibukwa iteka mu mateka y’u Rwanda. abamurenganya baca urwo amahugu ni ukubasabira kuko nabo batazibagirana nka Yezu na Pilato

    • Ibyo uvuga Karl ku ruhande RWAWE nibyo. bitewe yenda n’ingaruka z’amateka y’igihugu aho zakugeze. Gusa njye nari i Kigali ubwo INGABIRE yageraga i Kanombe, wumvise amagambo yavuagaga wakwibuka aho igihugu kivuye, ahubwo Leta ya KAgame mbona yaraciye inkoni izamba. Nibakomeze bamuburanishe ariko icyo niyumviye kiva mu kanwa kuriya mubyeyi si ikintu cyubaka muvandimwe KARL. Nikundira amahoro no kuryama ngasinzira

    • nk’uko ntawe ujya ababazwa n’uko umu terroriste yarashwe nta rubanza rubayeho,ahubwo ingabire ni umunyamahirwe,kuko ibikorwa bye byagakwiye kumucisha umutwe nta rubanza,naho gusanisha gaddafi n’abanyakigali,byo ni ugutandukira!abo ingabire yabereye intwari barazwi,ni abo yasabiye kubakirwa igituro kuko bishe abatutsi,kandi abo umwanya wabo uri aho uri.reka gutera ubwoba abanyarwanda si abarwayi b’umutima

      • Sha uri makasi koko.uhise uca umuntu umutwe. n’ikigoryi kiba ari icy’umuryango.Ubwo se abakoze amafuti bose babishe nka kadhaffi batahaye n’umwanya ngo yisobanure,ubu tuba dusigaye turi ba ngahe mu Rwanda.Nawe wabona uba utagihari. Tujye dushyira ubwnge mu byo tuvuga n’iyo kaba akayiko kamwe kaba gahagije ngo umuntu avuge ibinyuranye n’ibi uvuze.

    • THANKS.

  • kuba twese dutegereje urubanza sibyo byatuma dukora amakosa uko tubonye ngo nuko nabandi bazagerwaho. mwebwe abamushyigikiye mwivuga gusa ahubwo mugire icyo mukora.ubuse namwe murashaka kumwoshya muzamurerera abana? ibyo gutanga amaraso ngo urayaha igihugu ntacyo bimaze kuko abayatanze nibenshi kandi abo basize ntanyungu babonyemo kandi ntanubutwari burimo bwo kwinjira mugihugu umuntu yamaze imyaka arwanira ngo uje kukimwaka wamugezeho ahubwo nawe uhera inyuma ukamwimura. ntabwenge yashyizemo niyo waba umufana cg ushaka kumufasha ntuzatangire nkawe ahubwo uzajye mwishyamba urwane nunesha tuzahunga natwe dusubire aho twavuye.ubuse uzafasha iki abana be ko numva muvugango imana niyo nkuru kuki mubyuka mujya guhahira abana banyu kuki mutareka ngo imana imanure Manu. ifasha uwifashije kandi nawe izamucira urundi rubanza

  • iyo nsomye ibitekerezo by abantu mbona akazi k ubumwe n ubwiyunge kakiri kenshi,kandi mbona ko satani akitwibasiye natwe tukamwemerera.uyu mubyeyi niba yaranakosheje si ngombwa ku mutuka,niba abantu baratwiciye abacu nta mpuhwe si ngombwa ngo natwe tubice mu magambo,mugire impuhwe,mugire imbabazi,niba yararize ni uko yari ababaye,kuki utamwumva nk ikiremwa muntu?abavuga ibya Kadafi,yaba yarakoze neza cyangwa nabi ntibyari bikwiye ngo apfe ruriya rupfu ni ikiremwa nawe………..,IYI SI IFITE IBIBAZO BITEWE N ABAYIRIHO PE!!!

    • Uwiteka akongere ku bw’ icyi gitekerezo
      Dukwiye gusenga kuko abana b’ abantu barananiwe

  • ye babawe u rwanda rwaragowe kabisa ubu kweli ingabire yaje guha igihingu amaraso ye.nayo dukeneye aba yatanze turabazi naho batugejeje turahabona kabisa kandi turahishimiye cyaneeeeeee.ahubwo nsaba imbabazi umubyeyi kagame usange umugabo na bana kandi azaziguha naho abo mbona bakwita umubyeyi hano ngo bakurinyuma barakubeshya mama.

    • Tumuri inyuma uretse wowe

      • ndakwemeye

    • ntabwo RPF izatinda kumenya ko yibeshye kandi ntirusha ubuhangange no gukomera cya KADAFI gusa amahanga nadutabare.

  • ariko murasetse!muratinyuka mukagereranya iyo nkozi y’ibibi na kadaffi w’intwari ya afrika uriya se twamita iki?uretse kutubyinira kumubyimba gusa,yarakwiye kukatirwa urupfu nkuko nyina yishe abatutsi akabamara,uretse ko yibagiwe ko hari abasigaye,aho igihugu cyacu cyaciye ni habi kandi ntacyo tumubonamo gituma agisubizinyuma,kandi ibyo kuturataho utwo twana twe nabireke kuko imfubyi ziri murwanda ni nyinshi kubwabene wabo!

    • Uwiteka akugenderere, kuko ndabona uburakari ufite umubonye byatuma wihorera. Gusa Mwembi ndagerageza kubasengera kuko amaherezo hari aho muzahurira, yESU ATUGANZE

      AMEN

      • Pr zeke komeze usenge ndetse cyane abantu bagire kubabarira kuko ntawugira nkuko undi agize.niba turi imfubyi singobwa ngo twifuze ko nabandi babazo,kuko aba bana nta kosa nkuko natwe twabaye zo nta kosa twakoze ariko njye nize kubabarira n iyo batansaba imbabazi.

        • Ndagushimiye, n’ubwo twababajwe ntabwo abana be twabifuriza kubabara. Oya shenge ntibakababare. Ariko nyina niwe mubi kuko afite imvugo mbi pe! Imana Imufashe guhinduka. Murakoze

    • sha wowe wumva uri iki muri iki gihugu?urunva usibye urugambo hari icyo wakora?iki gihugu turagisangiye reka ibigambo ntacyo wakora ibyabaye byarabaye turebe imbere!

  • Muzee Kagame! nziko ari umuntu uzi ubwenge , uriya mugore ngo ni victoire niyicare asabe imbabazi abanyarwanda bose abikuye kumutima asabe president poul kagame imbabazi nabacamanza bose yirirwa aurushya, abantu bose yatesheje igihe, hanyuma nzi nezako azahabwa impuhwe agasubira iwe murugo rwe akibagirwa gukora ibitamufitiye inyungu byose, kuko aho yahereye ndizerako amaze kubibonamo inyungu, cyagwa igihombo, victoire nkwifurije guca bugufi ugasaba imbabazi igihungu nabo ukabaveba kutakubabarira

    • SHAHU ICECEKERE

  • ese imbabazi agomba gusaba ni iziki???nabonye benshi babyandika ariko sinasobanukiwe??yavuze iki kibi???ko yaciriwe urwa pilato muri izi comments zanyu??uwaba abizi yamfashaa??

  • Banyarubuga muri ku ruhande rwa FPR cg Gove rnment mushyire mu gaciro musubize amaso inyuma, mwibaze muti ni iki ingabire yakoze kibi niba Rwarakabije ni abandi ntarondoye bicaye bagangaraje ntawe ubarya n’urwara Madam Ingabire arazira iki koko? Madam ingabire arimo arasaba cg aravuga ibyo umunyarwanda wese wanga akarengane yavuga cg yakwifuza ko bitakomeza guhabwa intebe, kuki rero bashaka kubimuziza? Nibamuhe amahoro ye.

  • Banyarwanda dusangiye igihugu, uruhande mwaba murimo rwose, nimutegereze umwanzuro w’ubutabera.Uko bizamera kose, hari abazanyurwa n’abandi batazanyurwa. Icyakora iri ni ikorosi ritoroshye kandi utazarikata neza azarenga umuhanda.
    Dusabe Imana ibe ariyo iyobora nah’ubundi ntibyoroshye.

  • EREGA INGABIRE UBWO ATANGIYE GUCISHA MAKE UMEZA YAMENYE UBUREMERE BW’ICYAHA CYE NAHO ABANA 4 BYO NUFITE URUHINJA BARAMUFUNGA KUKO UBUTABERA BURIGENGA NTABWO RERO BITEYE IKIBAZO AHUBWO NAMUGIRA INAMA YO KWIRINDA ICYAHA AHO KWISOBANURA KANDI HARI NIGIHE USHOBORA GUTSINDWA CYOKORA LETA IZAKUBITE INKONI IZAMBA KANDI NAWE YISHINZE ABAZUNGU AZA KUDUTOBERA UMUTEKANO N’IBINDI BYIZA TUGAJEJWEHO NA KAGAME NONE SE HARYA NGO NIZIBIKA ZARI AMAGI YEWE UYU WE NTUIYAYOBORA U RWANDA MBA NDOGA NKOMOKOMO.

  • Utazi politiki amutere ibuye subiza amaso inyuma ahaaaaa

    • byo nibyo kabisa niyo wareba n’ahandi hose politiki ni danger

  • Muravunwa n’ubusa, kuko iyi si ifite systeme ikoreramo, hakaba abayobozi n’abayoboke, abandi tukaba abayoborwa.Uwo bashatse(abayobozi) rero arayobora kubera inyungu zabo, zabangamirwa bikaba ibindi.Icyo twakora nk’abayoborwa ni ugusenga imigambi yabo n’ibyerekezo by’aho batuganisha bikaba munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana,naho ibindi byihishe inyuma ntitwabimenya kandi n’ibyo kudushyuhiriza imitwe ku busa, ntacyo turi bubihindureho.

  • Icyo mbonacyo nuko hari ibigomba kwitonderwa,ururubanza si urwo guhubukirwa kuko Ingabire ajya guhaguruka yasize umuryango we,haricyo ashaka kugeraho,kandi erega byose biraharanirwa

    • erega ibyo yashakaga yarabiteshejwe,ntuzi umwobo basanze aho yari atuye,wirengagije ibyo bagenzi be baburanira hamwe bamushinje?ubwo se icyo yagezeho ni iki?ubwo niba mukiziranyeho nimikigeraho muzambwire

  • urwo wamucyira urikwisi nawe nirwo bazagi ugeze yo rero kwisi ibintu gigatebe gatoki naka kadafi yari umugabo ariko ubu yabaye nyamwigendera . so be cool to some !!!!

  • sha mujye micisha make
    Njye mbona Ingabire hari ibyo avugisha ukuri.

  • ibya abana byo abyibagirwe kuko mukotanyi na mpuhwe agira , ngirango yagafashe igihe akicuza amagambo yavuze kandi akemera agasaba imbabazi

  • Umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo kubaho neza, mu mahoro nta ntugunda n’iterabwoba… Ingabire arazira ibyo yakoreye abanyarwanda abavuga ko arengana babanze bibuke amagamboye ku maradiyo. Agire vuba yemere icyaha asabe abanyarwanda imbabazi, naho kurira n’ujya kwiba arizwa n,uko atabonye byinshi yiba. U Rwanda dukeneye kugendera ku mategeko atagamije gutsikamira buri umwe, twibuke ko itegeko rihana uwaryishe nkana. Ese ntimwibuka ama discours ye ngo arasebya KAGAME ? Mureke ahanwe kandi niba ari umwere nabwo yezwe.

  • aha! mwicekekere sha. twese turabizi

Comments are closed.

en_USEnglish