Mugesera azirihira abamuburanira niba ashaka abo muri Canada- Ngoga
“Bizamusaba gutanga amikoro ye kugirango aburanirwe n’abanyacanada we yifuza” ni ibyatangajwe na Martin Ngonga Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda.
Ni nyuma y’aho umuryango wa Leon Mugesera wanditse usaba ko Leta y’u Rwanda yatanga ubushobozi bw’amafaranga kuri Leon Mugesera kugirango abashe kwishyura abunganizi yifuza bo muri Canada mu gihe urubanza rwe ruzaba rusubukuwe muri Mata uyu mwaka.
Umuryango we kandi uri muri Canada ukaba waravuze mu bitangazamakuru byaho, ko wifuza ko hakoherezwa indorerezi yo kureba niba nta kibi kimukorerwa aho afungiye mu Rwanda.
Martin Ngoga yabwiye Newtimes dukesha iyi nkuru ko niba koko babyifuza kandi babifashwamo na Canada bakohereza iyo ndorerezi, kuko ubutabera bw’u Rwanda ntacyo bufite cyo guhisha ku mibereho ya Mugesera mu munyururu.
Gusa yavuze ko kucyo kumuha amafaranga yo kuzana umwunganira w’umunyacanada yifuza, ibi yabyifashamo. “ Ikintu kimwe yafashwa ku mafaranga ya Leta ni igihe yakumvikana n’abunganizi bo mu Rwanda, ariko niba ashaka abo muri Canada yizeye, arabyemerewe ariko azifasha”
Guy Bertrand usanzwe ari umwunganizi we mu nkiko yatangaje mu bitangazamakuru muri Canada ko Mugesera mu Rwanda atazahabona ubutabera, Ngonga we avuga ko ibyo nta shingiro bifite, ko iyo abamwohereje babona ko ntabwo yari kuhabona batari kubikora.
“Abanyamategako be ntibariyumvisha ko ibya Mugesera ubu byimuriwe hano, wagirango baracyarwana urugamba rw’amategeko batsinzwe mu minsi ishize” Martin Ngonga.
Mugesera witabye urukiko tariki ya 2 Gashyantare i Nyamirambo, yasabye ko yahabwa amezi abiri ngo abone uzamwunganira mu rubanza aregwamo gushishikariza Abahutu kwica abatutsi byaje kuba mu 1994.
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
0 Comment
Eh!ntibyumvikana! Ngo Leta imwishyurire umwunganira? Gute se kandi yarahemekiye u Rwanda n’abanyarwanda? Oya rwose namwiyishyurire. N’iyo kandi umwunganira yaba ari umunyarwanda sinumva impamvu Leta yamufasha kumwishyura.
Mugesera niba yizeye ko uwamwunganira neza ari umunyakanada niyishakemo ubushobozi uretse ko nubwo yaba azunganirwa nabo mu rwanda sinumva impamvu Leta yamufasha nkaho ariyo yamutumye kubiba urwango mu banyarwa yewe koko Leta ni umubyeyi.
NYUMA Y’IBYATANGAJWE NA NGOGA NTA KINDI NAKONGERAHO, UBANZA ABAMWUNGANIRA BA CANADA BATARAMENYA KO YOHEREJWE MU RWANDA AHO YAKOREYE ICYAHA, THEY WOULD BE INFORMED ”Abanyamategako be ntibariyumvisha ko ibya Mugesera ubu byimuriwe hano, wagirango baracyarwana urugamba rw’amategeko batsinzwe mu minsi ishize” Martin Ngonga.
Ubanza ariko amategeko abiteganya
ariko ye igihe bashyiraga mubikorwa ibyo mugesera yababwiye(bica abantu muri 1994)ko ntawigeze atabariza u Rda ngo bihagarare?haramahanga yaje guhagarika genecide?sitwebwe abanyarwanda twayihagarikiye kugiti cyacu,rero mwicecekere ubutabera bwacu bwikorere akazi kabwo. uko mwacece genocide irimo kuba mukomeze muceceke rero.
“Olivier”… koko nanjye ndibaza nkawe, ariko nkongera nkumva ko niba leta ifasha abakekwaho ibyaha mukwishyura ababunganira, iyo batsinzwe ndumva bishyura ibyo leta iba yarabatanzeho n’andi mahazabu ntazi… batsinda kandi ubwo imibare iba yarakozwe ku bundi buryo ndakeka. None se ko ari abanyarwanda!! No mu bindi bihugu bibaho!
None umunsi w’urubanza ra Ndoga nugera…., ntazasaba abanyamahanga? Haaa……
murashoboye ba kalimi karekare mutiga isomo ngo mumenye
mujye mumenya gutandukanya amategeko na matiku kuko hari ibyo amategeko ateganya nibyo umuntu wese yemerewe nta vangura iryo ariryo ryose kandi leta ni umubyeyi ufite abana beza n,ababi,indaya,ibisambo,abagome ,abicanyi………..ubwo buri munyarwanda igice yibonamo ajye yitonda mubyo yakora byose kuko hari amategeko y,umubyeyi amutegereje
Mwaretse nyiribwite akagira icyo abyivugira ko amafaranga atayabuzeeeeeeeeeeee… hababajwe ibyanyu
ararushywa n’iki se ko ari burundu y’umwihariko naho seseko yibuke ko mugesera yari mwalimu ako gashahara yahembwaga kasigara gahahira abana
The time !!
Njye ndabayobozi nakura isomo likomeye kuli Mugesera !! kandi azarya icya burundu cg 35 years kuko nubundi ntayo ashigaje ! Ahaaa !!! I don’t care
NI GUTE UWO WA HEMUKIYE UKAJYA KUMWIHISHA YAGUFASHA KU KWISHYURIRA
Comments are closed.