Digiqole ad

Bugesera: Barakangurirwa guhinduranya imyaka itandukanye mu mirima

Inzobere mu buhinzi zitangaza ko ibihingwa bimenyerwa n’udukoko cyane ndetse bigatuma tugenda duhererekanywa hagati y’ibihingwa biri mu bwoko bumwe maze tukaba karande.

Indwara y'ibirayi
Indwara y'ibirayi

“Guhinduranya imyaka mu murima ni byiza urugero rufatika rugaragaza ukuri kwabyo ni nk’ibirayi n’inyanya, ibi byombi bikomoka mu muryango umwe, bikaba rero atari byiza kubisimburanya mu murima umwe, kuko bituma udukoko dukomeza kororoka kubera kona ibyo bihingwa bityo nihaboneke umwanya wo kuturwanya ngo tubanze dupfe nyuma habone guhingwa ikindi gihingwa cyo mu muryango umwe.”  Ibi byatangajwe na Bwana Jean de Dieu Nkikabahizi akaba ashinzwe ubuhinzi mu karere ka Bugesera.

Yakomeje avuga ko iyo igihingwa kegeranirijwe ahantu hamwe usanga hari udusimba twamaze kwirundarunda turekereje ko twabona ibyo twangiza.

Mu rwego rwo guhashya ibi byonnyi ngo ni byiza guhinduranya imyaka mu murima hagaterwamo indi iri mu muryango utandukanye n’iyarimo.

Avuga ko akenshi nk’indwara zandura ku birayi zishobora gukwirakwiza n’inigwahabiri zisanzwe. Akomeza anavuga ko izo nigwahabiri zizana iyo ndwara mu macandwe, mu gihe cyo guhova ubuki, cyangwa zishaka kuza kuruma nk’ibibabi cyangwa ikindi cyose zishaka kuri icyo gihingwa.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

en_USEnglish