Kuri uyu wa 18 Mutarama 2013, nibwo Dr Mamphela Ramphele umwe mu barwanyije bikomeye Apartheid yatangaje ku mugaragaro ko yatangije ishyaka rishya rije guhangana n’iriri ku butegetsi ariryo ANC(African National Congress). Mu ijambo yavuze atangaza ko atangije ishyaka, Dr Mamphela yahamagariye abaturage b’Afurika y’Epfo bose kuza bagafatanya urugendo atangiye kugira ngo bubake igihugu cyabo. Yagize […]Irambuye
Kampala – Mu cyemweru gishize bari bigaragambije, kuri uyu wa mbere nimugoroba nabwo basubiye mu mihanga, barwana na Police yakoreshaga ibyuka biryana mu maso ndetse barasa no hejuru ngo batatanye aba banyeshuri bo muri Kaminuza ya Makerere bamagana ibyo kwishyura 60% by’amafaranga y’ishuri bitarenze icyumweru cya gatandatu cy’igihembwe. Iyi gahunda yo kwishyuza abanyeshuri yari yemejwe […]Irambuye
Umunyafrica y’Epfo Oscar Pistorius wamenyekanye cyane mu mikino Paralympic yahuzaga abamugaye i Londres yarashe umukunzi we arapfa muri Pretoria aho bari batuye. Uyu mugabo wamugaye akaba atagira amaguru yombi ubu yatawe muri yombi na Police n’ubwo hari amakuru avuga ko yarashe umukunzi we kuri uyu munsi w’abakundana atabishaka amwitiranyije n’abajura. Kuri uyu wa gatanu nibwo […]Irambuye
Ku wa kabiri tariki ya 12 Gashyantare 2013, abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Fort Hare yo mu gihugu cya Afurika y’Epfo biriwe mu myigaragambyo, binubira amafaranga y’ishuri yiyongereye ku kigereranyo cya 90%. Nkuko Ibiro ntaramakuru AFP bibitangaza ngo umuyobozi w’iyi kaminuza yatangaje ko abanyeshuri batwitse ibikorwa remezo by’iyi kaminuza ndetse basenya n’ibiro by’abayobozi batandukanye, ku […]Irambuye
Umuyobozi w’Ishyaka FDC, Gen Mugisha Muntu aravuga ko akurikije aho Perezida Yoweri Kaguta Museveni ageze atarabona umusimbura ku buyobozi bwa Uganda asa n’aho yabaye Umwami w’Igihugu cya Uganda. Gen Gregory Mugisha Muntuyera wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, avuga ko umuntu atatinyuka kumara imyaka 27 ku butegetsi, keretse aramutse ari “Umwami”. Uyu muyobozi w’Ishyaka ritavuga […]Irambuye
Kuva ku itariki ya 5 kugeza ku ya 9 Gashyantare 2013 uhagarariye Igihugu cya Kenya muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo yateguye imurika bikorwa ry’inganda zo mu gihugu cya Kenya ribera i Kinshasa. Ibi byabaye mu rwego rwo gushishikariza abanyekongo gushimangira imibanire ishingiye ku bukungu y’ibihugu byombi. Iryo murika ryitabiriwe n’inganda ziri ku rwego mpuzamahanga […]Irambuye
Union des forces révolutionnaires du Congo (UFRC), ihuriro ry’imitwe iherutse gutangaza ko ishaka guhirika President Kabila wa DR Congo, umuyobozi waryo Gustave Bagayamukwe Tadji yatawe muri yombi kuwa 10 Gashyantare i Uvira. Uyu Bagayamukwe yafashwe avuye hakurya i Bujumbura mu Burundi, amakuru aremeza ko yahise ajyanwa i Kinshasa. Afatwa yari yakoze inama i Uvira na […]Irambuye
Ku mugoroba w’ejo hashize ku cyumweru ingabo z’u Bufaransa zagabye igitero mu Mujyi wa Gao uherereye mu Burasirazuba bw’Amajyaruguru ya Mali zishaka abarwanyi b’abayisalamu barwanya Leta ya mali, bari mu nyubako yahoze ifatwa nk’icyicaro cyabo. Nkuko tubikesha Ikinyamakuru le Figaro, indege z’intambara z’ingabo z’u Bufaransa zagabye igitero ku nyubako iherereye mu Mujyi wa Gao maze […]Irambuye
Abasirikare icumi barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Guinea bitabye Imana bazize impanuka y’indege yabereye mu gihugu cya Liberia. Kugeza ubu amakuru atangazwa na BBC aravuga ko nta muntu n’umwe warokotse iyi mpanuka nubwo umubare nyawo w’abari muri iyi ndege utashyizwe ahagaragara, gusa bamwe mu bantu bari hafi ya perezida wa Guinea Alpha Conde baravuga ko […]Irambuye
Agahinda ni kose mu gihugu cya Zambia nyuma y’aho abantu bagera kuri 53 bitabye Imana baguye mu mpanuka yabereye mu Majyaruguru y’iki gihugu. Iyi mpanuka yabaye kuwa kane w’iki cyumweru yatewe no kugongana kw’imodoka ebyiri harimo imwe yari itwaye abagenzi 74 n’ikamyo nk’uko ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa byabitangaje. Aganira na AFP Harry Kalaba, ukora mu biro […]Irambuye