Aho bigeze Museveni ni Umwami wacu – Gen Muntu
Umuyobozi w’Ishyaka FDC, Gen Mugisha Muntu aravuga ko akurikije aho Perezida Yoweri Kaguta Museveni ageze atarabona umusimbura ku buyobozi bwa Uganda asa n’aho yabaye Umwami w’Igihugu cya Uganda.
Gen Gregory Mugisha Muntuyera wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, avuga ko umuntu atatinyuka kumara imyaka 27 ku butegetsi, keretse aramutse ari “Umwami”.
Uyu muyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe na leta ya Uganda avuga ko aho bigeze aha, Abagande basa n’aho bokamwe n’ubuyobozi gakondo bwahozeho mu gihe cy’ubukoloni, kuko babona ko nta muntu n’umwe wasimbura Perezida Museveni.
Ati “Ntabwo abadukolonije bigeze batwereka uburyo twagira uruhare mu kwihitiramo abayobozi twishakira, kuburyo usanga no kugeza n’ubu dusa n’aho tubayeho mu butegetsi bwa Cyami ndetse bishobora kugumaho niba nta gihindutse.”
Gen Muntuyera wasimbuye Dr Col. Cyiiza Besigye ku buyobozi bwa FDC, avuga ko urubyiruko n’abandi bantu b’injijuke aribo bagafashe iya mbere ngo ibintu nk’ibyo bihinduke. Avuga ko bakwiye kurwanya umuco wo kudahana na ruswa aho ariho hose, by’umwihariko mu bigo bya leta dore ko ariho ikunze kuvugwa cyane.
Ubwo yatangaga iki kiganiro, umwe mu nzobere mu bya politiki muri iki gihugu cya Uganda Dr. Yasin yavuze ko Abagande bakwiye gusenga Imana yonyine ngo Museveni arekure ubutegetsi kuko ibye ngo bimeze nk’ibya Idi Amin.
INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM
0 Comment
Huu!!arikoye!!
nibamure ms7 ntacyo atwaye
si muri Uganda gusa no mu Rwanda n’uko ….nawe se iyo ubona abantu ngo b’abayobozi bize bumva ko nta wundi washobora kuyobora u Rwanda uretse Kagame, bikubwiye iki ? aho kugira ngo bishimire ko mandat ye irangiye nabo bafite amahirwe yo guhatanira kuyobora ariko bakumva reka nta wundi uretse Kagame bakabimusaba …..wumva koko ashatse atakwibera umwami, njye mbona abazungu baraduhemukiye badukuye muri system twari tugezemo badushyira muri system yateye imbere cyane kandi tutaratera imbere mu mitwe…..
P.S gutera imbere mu mutwe s’ukwiga ukaminuza ntaho bihuriye, ni ibintu bifata imyaka myinshi n’amagenerations menshi ngo bigerweho ….ntabwo wava mu ngoma ya cyami ngo ujye muri democratie isesuye, mu myaka itageze kuri 50 ngo bishoboke n’ibintu bitwara imyaka magana
Africa ufashe ntrekura kuneza
@rwanyonga ubundi niki wita demokarasi isesuye?ni intambara? nukwigomeka? ni ukwemerera ibi pede kubana? ni ugukora ibyo isi ishaka ko ukora?… naho ibyo uvuga ngo manda nyinshi kumuntu niba nta wundi ugaragaza ubutwari no gukunda igihugu se?
dutore ibigwari ngo ngaho za mademokarasi niba ari uko demokarasi kuri jye numwanda merde merde!!
@kigingi
ibyo ariko ni weho ubivuze, ninde wavuze ko Demokarasi isesuye ari intambara? no muri system zitari demokarasi intambara izibamo …..uzarebe ibyabaye muri Lybia ya Gaddafi
naho kuvuga ngo Demokarasi si ugukora ibyo amahanga ashaka, reka nkubaze dutora itegeko nshinga muri 2003 n’amahanga yaritwandikiye cyangwa yadutegetse ko turitora??? urumva bitaniye he na Kabila ibintu bikomerana ngo n’amahanga abimuteje???
Abanyarwanda cyangwa nkuko babitubwira batoye itegeko nshinga muri 2003, rifite ibyo rivuga barakinaga se? hari umunyamahanga wari ubafatiyeho imbunda …..ese ubundi ko muri USA bafite mandats zibiri, muri UK bakagira mandats nyinshi zishoboka muri China bakagira indi system ayo mahanga muhoza mu kanwa n’ayahe???
naho kuvuga ngo nta wundi ugaragaza ubutwari ngo ntitwatora ibigwari , ibyo ubyibazeho ubyisubize bivuze ngo muri uru u Rwanda intwari n’imwe gusa Paul Kagame …..abandi twese turi ibigwari nawe wishyizemo, uri ikigwari kuko wumva utakwitoza ngo uyobore ???? ayo niyo masomo uha abana bawe , ako niko gaciro bahora batwigisha kwibonamo ubugwari , ukabubonamo abanyarwanda milioni 11 ukuyemo Kagame ?????
ubu se nasaza ubwo nta wundi uzaba udushoboye utari umukomokaho, Cyomoro none se wa mugani kuki atahindura akitwa Kagame I n’uko tukabihindura ubwami ???? birababaje kubona umuntu nkawe nkeka ko wageze mw’ishuri ashobora kuvuga ngo ko abandi ari ibigwari , ujye uvuga turi ibigwari nta gaciro na gake uba wihaye
Njye ndabona uvuze ibyu rwanda avanze nonese harubwo manda ye yari ysrangira urwanda nigihugu gifite democratie.
Nicyo twese tuzazira ! Ni gute se abantu babona ko umuntu 1 ariwe ubeshejeho igihugu wenyine ntawundi wamusimbura?? ubu se agize ikibazo cg accident akitaba Imana, igihugu nticyabaho?? u Rda ndumva dufite isomo ryo kugira umuntu 1 abantu babona ko ariwe ufite ububasha bwose(KAMARA), ntawundi wavuga ngo yumvwe icyo byatugejejeho…
Huuu! Mpise nibuka indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda yacyera aho yavuga ngo: Democratie yacu iraganje, ubukoronize bwagiye nk’ifuni iheze, shingi mizi democratie waduhaye kwitorera abategetsi,…
Iyindirimbo ntwayiririmbaga buri gitondo kandi hariho ubutegetsi bwa muvoma, aho twatoraga ikijuju n’icyatsi kibisi none n’ubu FPR yavuze ko izanye democratie none twarategereje amaso ahera mu kirere! Abakunzi ba democratie rero mwitegure tuyiharanire! democratie irahenda(byumvuhore)
none ! ! erega ni nacyo cyica africa kuko umuyobozi niwe wakagombye gutoza abana b’igihugu kugikunda no kugikorera . biba byiza rero abonye abamusimbura akareba uko bayobora akiriho babyangiza akagira aho abigarurira kuko ntibishoboka ko igihugu cyaburamo abandi bayobozi . urugero none se ko zenawi yapfuye ubu ethiopia ntiyobowe kandi ntitekanye burya ni ukwibeshya iyo abantu bumva ko ntawabasha kuyobora ngo asimbure uriho kuko si byiza burya nta muntu ukora wenyine aba afite abajyanama kandi ngira ngo mu bajyanama havamo uwayora.
MUTIMA UVUZE UKURI U FASHE KOKO NAREKURA KUNEZA KUKO NAWE ABA ATARAFASHE KUNEZA KUGEZA UBWO HARI BUBONEKE UNDI UMUSUMBIJE POLITIC YOKURWANA NIBA BATINYA INTAMBARA ARACAKOMEZA KUBA UMWAMI .
UM– USEKE.COM muzadusubirizeho yagahunda yo gusubiza abantu bavuga amahomvu kuko nka rwanyonga uvanga urwanda na uganda rwose afite parapara mumutwe
natangazwaga no kumva uwitwa minister afata ijambo ngo ntawundi ukwiriye kuyobora nako gutegeka u Rwanda.
Bwana Ngarambe FX yigeze kuvuga ngo dufite democratie ”yacu”, ishobora kuba itandukanye n’iy’ahandi. Democratie a l’africaine iba ku munwa w’imbunda, ntabwo ari ku gapapuro bashyira mu isanduku. Icyo tucyumve tukimenyere.
Wigeze wumva enquete yakozwe ku bagandaguye presida watowe n’abaturage i Burundi? Yahe yokajya.
Uwo ni we munyafurika wuzuye , demokarasi y’insina.
Ngo amaboko yafashe ingoma
arekura bayaciye murebe:libya,tunisia,iraq,egypt
Coup d’état zo muri africa
muzaba mureba
Mujye mwibuka ko Museveni yigegeze kwiyamamariza kuba Président ntiyabona na 5%
Maze abufata ku ngufu. N’undi ubushaka nakoreshe imbaraga.
NI KING
GUSA NUKO MBONA ATARIWE WENYINE UGIYE KUBA UMWAMI NABANDI BARAZA KUMWIGANA
NUMUSIBO UYU MUNSI EJO
BAKABA BARAGUNDIRIYE
Noneho tuvuye ku ngoma ya Kagame I Paul tugahita tugira Kagame II Cyomoro, bityo bityo. Iyi ni ingoma nyiginya yaba igarutse se? Hahahahahahahaaaaaa!!!! ni hatari. Njye mbaye nyobotse icyo ndinda ni agatwe kanjye.
Urebye ibirimo kubera muri Afurika ntiwatinya kuvuga ko ibihugu bimwe bidakeneye za “constitutions” kubera ko abazishyiraho babikora ari ugukinisha abaturage baba badafite gahunda yo kuzuhabiriza. Ariko baribesha kubera ko ihame ryo kurambirana rizatuma n’abarimo n’ababashimaga cyangwa se ababashigikiye babavamo maze bigatuma bagira iherezo ribi nk’irya Kadafi, Ben Ali, Bagbo,…
Bagiye bigira kuri Nyerere na Mandela?
Leta dutegereze wenda Imana izajya irinda ibihudu byacu ingaruka z’abayobozi bagundira ubutegetse ntibagire isona so kubona mu bihudu by’Amerika n’i Buraya aba perezida basimburana inshuro zigera kuri 3 bo bakirimo kubuga ngo bakeneye kuyobora.
Niba hari indwara mbi itagira umuti uyikiza nugabanya ubukana bwayo ni Democratie,iyo numva abayiririmba nibaza niba koko bumva ibyayo.Mbese yazanwe nande? ngo ikore iki? yageze kuki? izi ntambara iteza kw’isi yose,ubuhunzi,ubukene,indwara… Ndabona abanyarwanda twari dukwiye gushaka ubundi buryo butubereye, twiyumvamo, bugendanye numuco wacu twakwikemurira ibibazo,naho Demon-crachat izongera kuduhekura kandi no mumategeko y’imana ntibamo…
“Aho bigeze Kagame ni umwami wacu”. Iyi niyo izaba title y’ibyavuzwe na Sheikh Fazil Mussa.
NJYE NAGIRA KAGAME INAMA YO KUTAZAKORA IKOSA RYO GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA NGO ARASHAKA UBUYOBOZI ABABIMUBWIRA BARAMUSHUKA NGO AZATE ICYUBAHIRO CYE,BIRUTWA N’UKO YAZAMAMAZA UMUGORE WE JEANNETTE KAGAME KUKO NAWE ARASHOBOYE,DRhabumuremye cyangwa rutayisire,DR NYUMBAYIRE Faustin,EREGA NA kangwaje aire wa rulindo Cg SEMBAGARE Samuel MAIRE WA burera IKI GIHUGU BABAYE PEREZIDA BAKIYOBORA NEZA ,MVUZE ABO NZI NTUBINGAYIRE
NJYE NAGIRA KAGAME INAMA YO KUTAZAKORA IKOSA RYO GUHINDURA ITEGEKO NSHINGA NGO ARASHAKA UBUYOBOZI ABABIMUBWIRA BARAMUSHUKA NGO AZATE ICYUBAHIRO CYE,BIRUTWA N’UKO YAZAMAMAZA UMUGORE WE JEANNETTE KAGAME KUKO NAWE ARASHOBOYE,DR Habumuremye cyangwa rutayisire,DR NYUMBAYIRE Faustin,EREGA NA kangwajye maire wa rulindo Cg SEMBAGARE Samuel MAIRE WA burera IKI GIHUGU BABAYE PEREZIDA BAKIYOBORA NEZA ,MVUZE ABO NZI NTUBINGAYIRE
njye sinumva impamvu mwivuna mumara amagambo ubundi mwategereje umusaza manda ye ikarangira hanyuma la fin va justifier les moyens!! maze nababwira iki abashaka demokarasi muziyamamaze mutugezeho gahunda mufitiye urwanda zitari izububwa gusa!! si no umusaza yakomeza kutuyobora naho abapaparazi ba demokarasi bo kumunwa gusa njye ntabo nkeneye merde merde
Comments are closed.