Digiqole ad

Kenya na RDC mu gushimangira umubano mu bukungu

Kuva ku itariki ya 5 kugeza ku ya 9 Gashyantare  2013 uhagarariye Igihugu cya Kenya muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo yateguye imurika bikorwa ry’inganda zo mu gihugu cya Kenya ribera  i Kinshasa.

Biyemeje gushimangira ubukungu
Biyemeje gushimangira ubukungu

Ibi byabaye mu rwego rwo gushishikariza abanyekongo  gushimangira  imibanire  ishingiye  ku bukungu y’ibihugu byombi.

Iryo murika ryitabiriwe  n’inganda ziri ku rwego  mpuzamahanga  z’abanyakenya, zirimo na sosiyete y’indenge ya Kenya Airways nko tubikesha radio Okapi.

Muri iryo murika  herekanywemo ibikoresho bikorerwa muri Kenya  birimo ibijyanye n’imiti, ibikorerwa mu nganda  ndetse n’ibindi bikorerwa mu gihugu cyabo, rikaba  ryarateguwe ku bufatanye  n’ikipe y’abanyakenya izwi ku izina rya  Export Promotion Council bariha insanganyamatsiko igira iti ”Kugera ku iterambere ry’ubukungu bw’Abanyafurika biciye mu bucuruzi n’ishoramari”.

Umuyobozi ushinzwe  ubucuruzi mu itsinda rya Export promotion council Maurice Abuom yatangaje ko iri murika rizafasha  abashoramari b’Abanyakenyakenya  ndetse n’abanyemari bo muri Congo guhuza  no gushimangira ubufatanye bushingiye ku bukungu.

Aragira ati “Tuzakora ishoramari tujyana ibicuruzwa byacu bifite agaciro kandi bifite n’isoko muri Congo kandi ibyo bicuruzwa byacu bikazaba byoroshye kubona. Bikaba rero ari umwanya tubonye wo gukora ubucuruzi.”

Abashoramari bo muri Congo bagaragaye muri iri murika, nabo bagaragaje ko  bashyigikiye iki gikorwa  banagaragaza ko cyaganisha ku buryo bwihuse ku  masezerano y’ubufatanye mu bukungu ndetse n’ubucuruzi  hagati y’abashoramari b’abanyecongo n’abo muri Kenya banifuza ko yakwihutishwa kugira ngo ubwo bufatanye bube bwatangira gushyirwa mu bikorwa.

Rutindukanamurego Roger Marc
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • “Baca umugani ngo uhira mu nzu ntaho adapfunda imitwe”

  • Ntureba nkabo bashoramari bo muri RDC niburabo, uruzi yaba n’abayobozi bashishikariza abanyagihugu, ikindi ahubwo nibasabe kwinjira mu muryango w’ibihugu by’iburasirazuba aho guhora bitakana urwanda barebe ko batarhura ubwenge muri ibyo bihugu.

  • NIBA SHAKISHE
    NTAKUNDI

  • Umukenya n’umukongo ntibahahirana kubera imico yabo bombi. Buri umwe azaba ashaka guhenda undi ubwenge. Ntangurane ishoboka kuburyo burambye muzabyibonera

Comments are closed.

en_USEnglish