Afurika y’Epfo: Ishyaka ANC ryabonye mukeba
Kuri uyu wa 18 Mutarama 2013, nibwo Dr Mamphela Ramphele umwe mu barwanyije bikomeye Apartheid yatangaje ku mugaragaro ko yatangije ishyaka rishya rije guhangana n’iriri ku butegetsi ariryo ANC(African National Congress).
Mu ijambo yavuze atangaza ko atangije ishyaka, Dr Mamphela yahamagariye abaturage b’Afurika y’Epfo bose kuza bagafatanya urugendo atangiye kugira ngo bubake igihugu cyabo.
Yagize ati “Muze dufatanye urugendo rwo kubaka igihugu cyacu kiza.”
Nkuko yabitangarije Ibiro Ntaramakuru Reteurs, Dr. Ramphele yavuze ko iri shyaka rishya ryatangiye ryitwa “Agang” bisobanura kubaka.
Yakomeje avuga ko Ishyaka Agang rizanye impinduka nyinshi ndetse ngo rizahangana na ANC. imaze igihe kirekire ariyo itsinda amatora kuva Apartheid yarangira mu 1994.
Dr. Ramphele avuga ko ANC ikwiye gusimburwa ku butegetsi kuko ngo ikomeje kurangwa na ruswa yamunze igihugu ndetse ngo n’imiyoborere yayo si shyashya.
Mu magambo atyaye cyane uyu mugore w’imyaka 65 yavuze, yasobanuriye abaturage b’Afurika y’Epfo ko leta irangajwe imbere na ANC yananiwe kurwanya ruswa yokamye igihugu ndetse ngo abaturage nabo bazahajwe n’ubukene bukabije.
Kwinjira muri Politiki wa Dr. Ramphele kwakiriwe na mugenzi we Bantu Holomisa nawe wigeze kwiyombora kuri ANC agahita ashinga ishyaka ryitwa United Democratic Movement (hari mu 1997).
Bantu Holomisa yavuze ko yizeyeko nibahuza imbaraga na mugenzi we Dr. Ramphele, Afurika y’Epfo izagera kuri byinshi.
Dr Ramphele yigeze kuba umuyobozi muri Banki y’Isi, ndetse yarakoranye bya hafi cyane na Nelson Mandela, kuburyo abakurikiranira hafi politiki y’Afurika y’Epfo bemeza Ishyaka Agang rigiye kuba mukeba ukomeye cyane wa ANC.
Norbert NYUZAHAYO
UM– USEKE.COM
0 Comment
Nanjye nkumuntu wakurikiranye amateka na plotic y’africa yepfo nemeza ntashidikanya ko irishyaka rizakomera kandi nubu ritangiranye imbaraga nyinshi cyane nubwo ANC ikomeye ariko noneho ibonye mukeba nawe ukomeye,mbese ntibyoroheye anc kurubu,
Ibi nibyo bibura mu rwa gasabo.
Comments are closed.