Sekaganda agiye gufatanya muzika na filime

Niyitegeka Gratien  abenshi bazi nka Sekaganda, Ngiga cyangwa se Seburikoko. Agiye gufatanya umuziki no gukomeza gukina filime dore ko binamaze kuzamura izina rye cyane kubera amwe mu mafilime amaze kugenda agaragaramo. Yagiye akina mu ruhererekane rw’amafilime menshi yagiye akundwa n’abantu batandukanye. Zimwe muri izo akaba ari iyo bise ‘Friends na Seburikoko’. Uretse kuba akunze kugaragara akina […]Irambuye

Onésime araregwa cheque itazigamiye ya 1.800.000 Frw

Nshimyumuremyi Onésime umuyobozi wa Kingdom Production Ltd imwe mu ma kompanyi akora ibijyanye no gucuruza no kugura filime, arashinjwa gutanga cheque ya miliyoni imwe na Magana inani ‘1.800.000 frw itazigamiye. Mu minsi ishize nibwo yari yatangiye igikorwa cyo gushaka abakinnyi ba filime bakunzwe cyane kurusha abandi mu Rwanda akagirana nabo amasezerano y’imikoranire ku buryo nta […]Irambuye

J.Samputu yatumiwe mu bitaramo mu Budage, u Bufaransa na Suede

Kubera indirimbo ze akenshi zivuga ku mahoro, zatumye atumirwa n’ibihugu bitandukanye by’i Burayi kuzaza kuririmba no gutanga ibiganiro ahantu hatandukanye byerekeranye n’amahoro. Ibyo bihugu byemereye Jean Paul Samputu kuzaza gutanga ibiganiro no kuririmba, harimo u Budage, Suede no mu Bufaransa. Ibyo biganiro akazabitanga mu matariki anyuranye y’uku kwezi kwa Werurwe 2016. Bikaba biteganyijwe ko igitaramo […]Irambuye

Young Grace yatuye Nyina umuvugo ku munsi w’abagore

Azwi cyane ku izina rya Young Grace. Ni umwe mu bakobwa bakora injyana ya HipHop mu Rwanda. Ku munsi w’umugore, yatuye Nyine umuvugo wakunzwe kwigishwa mu mashuri abanza ‘Primaire’. Uri mwiza mama, Koko uri mwiza, si ukubeshya, Sinkurata bimwe bisanzwe, Abantu benshi, bakabya cyane. Amezi icyenda mu nda yawe, Untwite ugenda wigengesereye udahuga wanga ko mpugana. […]Irambuye

Kuba umugaragu wa Se, byatumye Massamba akunda umuco

Iyo umuntu yumvishe indirimbo yitwa ‘Araje’ ikunze gukoreshwa mu bukwe bwose bwabaye, ahita yumva Massamba. Niyo ndirimbo ukurikiranye neza wasanga yumvwa ahantu henshi hatandukanye mu Rwanda. Gukora ikintu nk’icyo kizahoraho imyaka n’imyaka, ngo rimwe na rimwe bigusaba gucira bugufi abakuruta ukumva inama zabo ko burya kenshi iyo wumva vuba ugira ibyo uvanamo. Intore Massamba ni […]Irambuye

Ku myaka 50 Ben Kayiranga azahagarika muzika

Kayiranga Benjamin cyangwa se Ben Kayiranga izina rizwi cyane mu muziki w’u Rwanda. Ngo mu gihe azaba yuzuza imyaka 50 y’amavuko azahita ahagarika umuziki burundu ahubwo yinjire mu yindi mirimo itandukanye n’ubuhanzi. Mu myaka igera kuri 30 amaze mu muziki, afatwa nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha muzika y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe […]Irambuye

Icyo twihurije hamwe ni ukuruhuka tukigezeho- Active

Derek, Tizzo na Olivis bagize itsinda rya Active, ngo kuba barihurije bagakora itsinda si uko bashakaga kurushaho kumenyekana. Ahubwo ni ugukora ibyo bamwe mu bahanzi babanjirije batagezeho. Ni nyuma y’aho bashyiriye hanze amashusho y’indirimbo bise ‘Amafiyeri’ bakoranye n’umu- Tanzaniya witwa Barnaba Classic ukunzwe cyane muri icyo gihugu. Itsinda rya Active rimaze imyaka igera kuri ibiri […]Irambuye

Kuki tudaha agaciro abantu b’indashyikirwa?- Ally Soudi

Mu butumwa burebure yanyujije ku rukuta rwe facebook, Ally Soudi yibajije impamvu mu Rwanda hari ibikorwa byinshi bitiririrwa abantu b’indashyikirwa cyangwa se ‘Intwari’. Ahubwo ugasanga byitiriwe agace runaka. Ibi rero kuri we, asanga hari igihe kizagera bene gukora ibyo bikorwa ntibazabe bakivugwa ndetse ngo n’urubyiruko ruto nti rube rwamenya amwe mu mateka yabo kandi baba […]Irambuye

en_USEnglish