Onésime araregwa cheque itazigamiye ya 1.800.000 Frw
Nshimyumuremyi Onésime umuyobozi wa Kingdom Production Ltd imwe mu ma kompanyi akora ibijyanye no gucuruza no kugura filime, arashinjwa gutanga cheque ya miliyoni imwe na Magana inani ‘1.800.000 frw itazigamiye.
Mu minsi ishize nibwo yari yatangiye igikorwa cyo gushaka abakinnyi ba filime bakunzwe cyane kurusha abandi mu Rwanda akagirana nabo amasezerano y’imikoranire ku buryo nta handi bazajya bakinira.
Byaje kugerwaho rero ayo masezerano ayagirana n’abakinnyi bagera ku 9 basanzwe bazwi cyane. Icyo gihe ibyari mu masezerano bikaba ari uko buri mukinnyi azajya afata agera ku bihumbi Magana abiri ‘200.000 fwr’ nk’umushahara wa buri kwezi.
Kuri filime ya mbere abo bakinnyi bagombaga gukina, niho havutse ikibazo cy’uwitwa Nsengiyumva J Claude wamuhaye filime yitwa “Ari wowe” nta mwishyure amafaranga yose noneho akamuha cheque itazigamiye.
Nubwo Jean Claude avuga ko yamwambuye, Nkuramurage Arafat wungirije Onésime muri iyo kompanyi avuga ko habayeho uguhubuka cyane guhita hihutirwa kujya kurega.
Yagize ati “Uyu Jean Claude yihutiye cyane kujya kurega. Kuko mu cyumweru gishize nibwo koko yagombaga kujya kureba amafaranga kuri bank.
Gusa ikibazo cyaje kuvuka, ni uko amafaranga tutari twakayishyizeho kandi n’umuyobozi wanjye akaba yari yagiriye uruzinduko muri Kenya. Bityo bituma abifata nk’ubwambuzi ariko siko bimeze”.
Yakomeje atangariza Umuseke ko bari bemeranyije ko bazamwishyura 2.200.000 frw. Babanza kumuhaho ibihumbi 400.000 frw kuri iyo filime yari ifite ibice bitatu.
Ku wa kane w’icyumeru gishize ngo nibwo yagiye kuri Polisi avuga ko Onésime yatorotse atishyuye kandi yari afite uruzindo muri Kenya aho binateganyijwe ko agaruka muri iki cyumweru.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW