Tarah Lyn Cole niwe umutoza mushya wa Team Rwanda y’abakobwa
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino w’amagare yabonye umutoza mushya uzatoza abagore by’umwihariko. Tarah Cole yemejwe ku mugaragaro, kandi azatangira akazi muri Nzeri.
Kuri uyu wa kane tariki 20 Nyakanga 2017 nibwo ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ‘FERWACY’ ryemeje ko habonetse umutoza mushya uzakorana n’ikipe y’igihugu y’abagore by’umwihariko.
Umunya-America Tarah Lyn Cole umaze imyaka icyenda (9) asiganwa ku magare nk’uwabigize umwuga niwe wahawe inshingano zo guzamura impano nyinshi z’abana b’abakobwa no gutegura ikipe y’abakobwa.
Tarah wavutse tariki Ugushyingo 1989 ni umwe mu bakinnyi beza Leta zunze ubumwe zari zifite mu mukino w’amagare mu mwaka ushize w’imikino kuko yabaye uwa 17 muri shampiyona y’icyo gihugu ya 2017.
Binyuze ku rubuga rwa Tweeter uyu mukobwa yahawe ikaze mu Rwanda na FERWACY, nawe atangaza ko yiteguye kubaka ahazaza h’umukino w’amagare mu Rwanda.
Uyu mukobwa uzagera mu Rwanda muri Nzeri uyu mwaka intego azazana ni ugutegura ikipe izitabira shampiyona ya Afurika u Rwanda ruzakira muri Gashyantare 2018.
Roben NGABO
UM– USEKE