Zone 5: U Rwanda rwatsinzwe na Kenya, byombi bibona itike y’icya Africa
Irushanwa ry’Akarere ka gatanu muri Volleyball ryaberaga muri Petit Stade i Remera mu mpera z’icyumweru gishize ryasojwe kuri uyu wa Mbere ryegukanwa na Kenya yatsinze u Rwanda amaseti 3-1. Gusa ibihugu byombi byakatishije itike yo gukina igikombe cya Afurika.
Kenya yongeye kwigaranzura u Rwanda rwayitsinze mu marushanwa abiri y’akarere ka gatanu aheruka 2013 na 2015. Kuba Petit Stade i Remera yari yuzuye abakunzi b’imikino bashyigikiye cyane ikipe y’u Rwanda ntacyo byahinduye.
Kenya niyo yegukanye seti ya mbere ku manota 25-23 nubwo abasore n’u Rwanda bagerageje kugendana na Kenya ku gera ku inota rya nyuma ryayo.
Mu iseti ya kabiri Kenya yagaragaje ko yari itandukanye cyane n’iyakinnye imikino ibiri yabanje kuko yo abakinnyi bayo barebare barimo Michael Chemos bakoze amanota menshi boroherejwe akazi n’u Rwanda rwari hasi muri ‘block’ na ‘reception’. Byatumye seti ya kabiri nayo irangira ku ntsinzi ya Kenya y’amanota 25-22 y’u Rwanda.
Abasore b’u Rwanda barimo kapiteni Gasarasi Mukunzi Christopher, Mutabazi Yves na Sibomana Placide ‘Madson’ na Yakan Guma Laurence bakangutse bagerageza kwihagararaho bakora amanota yari yananiranye kandi bakosora amakosa bakoraga mu kugarira.
Seti ya gatatu amakipe yombi yatangiye kugenda ariko umurindi w’abafana benshi bashyigikiye u Rwanda ukora ikinyuranyo, yegukanwa n’abasore ba Paul Bitok umunya-Kenya utoza u Rwanda, ku manota 25-23.
Abanyarwanda benshi bigiriye ikizere bakeka ko batsinda iya gatatu amakipe yombi akanganya hakitabazwa kamarampaka (Séoul set). Gusa siko byagenze kuko abakinnyi ba Kenya bagarukanye imbaraga bakayitsinda ku manota 25-21, bashimangira ko begukanye Zone 5 bari bamaze imyaka ine badatwara.
Kenya n’u Rwanda rwabaye urwa kabiri muri iri rushanwa ryahuje ibihugu bine byabonye itike y’igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri mu mpera z’uyu mwaka.
Uko amakipe yakurikiranye
- Kenya
- Rwanda
- Uganda
- S. Sudan
Abakinnyi bitwaye neza babihembewe:
Best attacker : Dawudi from Uganda
Best libero: Mutabazi Bosco (Rwanda)
Best Server: Malinga Kathbart from Uganda
Best blocker: Sibomana Placide (Madson)
Best setter: Brian Kipkurui Melly from Kenya
MVP: Sibomana Placide (Madson)
Photo© Ishimwe Innocent/Umuseke
Roben NGABO
UM– USEKE.RW