Mu gihe byari bimenyerewe ko imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG), ikorwa n’abagororwa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko biteganwa n’iteka No.10/01 ryo muri 2001, hararebwa uburyo iyo mirimo yajya inakorwa n’abandi bagororwa bakoze ibindi byaha. Komiseri mukuru w’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, Gen Major Paul Rwarakabije, yatangaje ko mu gihe imibare y’abakora imirimo nsimburagifungo […]Irambuye
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aremeza ko intumwa Dr. Muhirwa Paul Gitwaza agiye kwimukira mu gihugu cy’u Burundi ndetse ko ariho agiye gukomereza umurimo we w’ivugabutumwa. Mu kiganiro uyu muvugabutumwa yagiranye na bimwe mu bitangazamakuru byo muri icyo gihugu harimo REMA TV, yavuze ko igihe cye cyigeze kugira ngo abe mu mutima w’Afurika. Aha […]Irambuye
Icuruzwa ry’abantu cyane cyane abana b’abakobwa, bajyanwa gukoreshwa ibikorwa by’urukozasoni birimo n’ubusambanyi, rigaragara ko ryiyongera cyane mu bihugu bihuriye mu karere ka COMESA kagizwe n’ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba n’ibyo mu Majyepfo yayo, none iki cyaha kigiye guhagurukirwa. Ibi ni ibyizweho uyu munsi, mu nama yahuje abahagarariye ibiro by’abinjira n’abasohoka n’abashinzwe umutekano w’imipaka muri ibyo […]Irambuye
Kuri uyu wa 16 Mata 2013, mu Rukiko rw’Ikirenga humviswe urubanza Ubushinjacyaha buregamo Madamu Ingabire Umuhoza Victoire aho bwavuze ko nta tandukaniro hagati ye, Mushayidi na Pasiteri Bizimungu. Ubushinjacyaha bwavuze ko nta tandukaniro riri hagati ya Ingabire Victoire, Deo Mushayidi na Pasiteri Bizimungu ku cyaha cyo kwamamaza nkana ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, bityo […]Irambuye
Amashusho y’indirimbo Baramponda y’itsinda rya Dream boys, yageze hanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mata 2013, nk’uko twabitangarijwe na Nemeye Platini ubarizwa muri iryo tsinda. Iyi ndirimbo aba basore bagaragara baririmbana n’umuhanzi Knowless bavuga ko bitondeye kuyikora kuko bifuza guha abakunzi babo ibintu byiza cyane. Nemeye Platini yatangaje ko bashyize hanze amashusho y’iyi […]Irambuye
Polisi yo mu Karere ka Bugesera yataye muri yombi umugabo witwa Apollinaire Nduwayezu imushinja gukubita umuhungu we witwa Dieudonne Nduwayezu inyundo. Apollinaire Nduwayezu w’imyaka 61 ni umugabo utuye mu murenge wa Rweru akagari ka Nemba, ngo yasahatse kwivugana umuhungu we w’imyaka 29, akoresheje inyundo mu ijoro kuwa 14 Mata 2013 ubwo yari atashye nijoro yasinze, […]Irambuye
Muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, imwe mu miryango itegamiye kuri Leta, yahagurukiye gufasha abazahajwe na Jenocide yakorewe Abatutsi, babaha ubufasha bwo kwiteza imbere, kugira ngo babashe gutera intambwe igana mu kwigira. Umuryango Sowers of Peace ku bufatanye na Kanyarwanda kuri iki cyumweru tariki ya 14 Mata 2013, wateguye igitaramo cyo gufasha abagore […]Irambuye
Imyaka 19 irashize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, iyi jenoside yasize imfubyi n’abapfakazi bahura n’ibibazo umunsi ku munsi; ku isonga hakaba hari ikibazo cy’uko hari abambuwe amasambu yabo kugeza n’ubu. Iki ni kimwe mu bibazo byagarutsweho na Kabandana Callixte umuhuzabikorwa wa ARGR (Association des Rescapes du Genocide de Rukumbeli) ubwo bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi […]Irambuye
Mu gihe hashize imyaka 19, uwari Perezida w’u Rwanda Maj. Gen Habyarimana Juvenal apfuye azize impanuka y’indege, hari amakuru yagiye ahagaragara avuga ko umugore we Kanziga Agathe yari azi ko indege y’umugabo we iri buhanurwe. Amakuru atangazwa na Televiziyo y’Abafaransa France 24, yerekana ubuhamya bwa bamwe mu bo mu miryango y’abapfanye na Perezida Habyarimana, aho […]Irambuye
Ubwo yifatanyaga n’abatuye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo kwibuka inzirakarengane ziciwe ku Gasozi ka Ruhanga, Minisitiri w’Umuco na Siporo Protais Mitali yavuze ko bibabaje kuba hari abantu bakirangwa n’amagambo y’ingengabitekerezo ya jenoside ashotora abacitse ku icumu. Minisitiri Mitali yavuze ko leta itazigera yihanganira amagambo, ibikorwa cyangwa imvugo zishotora ndetse zigakomeretsa abacitse ku […]Irambuye