Hari abakigaragaza imvugo zishotora abacitse ku icumu –Minisitiri Mitali
Ubwo yifatanyaga n’abatuye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo kwibuka inzirakarengane ziciwe ku Gasozi ka Ruhanga, Minisitiri w’Umuco na Siporo Protais Mitali yavuze ko bibabaje kuba hari abantu bakirangwa n’amagambo y’ingengabitekerezo ya jenoside ashotora abacitse ku icumu.
Minisitiri Mitali yavuze ko leta itazigera yihanganira amagambo, ibikorwa cyangwa imvugo zishotora ndetse zigakomeretsa abacitse ku icumu kuko mwene ibyo bikorwa ari ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yihanangirije ababikora ndetse asaba ko bicika burundu.
Aha niho Minisitiri w’Umuco na Siporo yavuze ko bibabaje cyane kuba muri uku kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku ncuro ya 19 hari abatemagura inka y’uwacitse ku icumu, abandi bakarandura amahembe y’inyana y’uwacitse ku icumu ndetse ngo hari n’aho bafashe inyana y’uwacitse ku icumu bayizirikanya n’imbwa n’ibindi bikorwa bigaragaza gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri Protais Mitali yavuze ko kwibuka ari ngombwa ndetse ngo ni nayo mpamvu byashyizwe ku rwego rw’umudugudu muri uyu mwaka. Yagize ati “Turishimira ko iyi gahunda ikomeje gufata imbaraga nyinshi ni nayo mpamvu twabimanuye tukabishyira ku midugudu.”
Kuba kugeza n’ubu hari abacitse ku icumu bataramenya aho ababo baguye ngo babashyingure mu cyubahiro ni intimba n’agahinda kenshi nk’uko babigarutseho mu ndirimbo, mu buhamya, no mu mivugo. Kuri ibi Minisitiri Mitali yasabye abantu bazi aho ababo biciwe gutanga amakuru mu buryo ubwo aribwo bwose bushoboka kugira ngo abacitse ku icumu bashyingure ababo.
Yagize ati “Birababaje kuba hari abana basigaye bonyine bagifite intimba yo kutamenya aho ababo baguye. Abantu nibisuzume batange amakuru, bagaragaze aho abishwe bari kugira ngo bashyingurwe. Ntidukwiye kuzagera ku ncuro ya 20 twibuka jenoside yakorewe Abatutsi hari imibiri itarashyingurwa.”
Mu buhamya bwatanzwe na Musabyemungu Gadi warokokeye mu rusengero rw’abangilikani rwiciwemo abantu basaga ibihumbi 25 kuwa 15 Mata 1994, yavuze ko Abanyaruhanga babanje kwirwanaho barwana n’interahamwe ariko bakaza kuganzwa n’abajepe ubwo bazaga bakabarashisha imbunda hakarokoka mbarwa.
Musabyemungu Gadi wavuze ko ingaruka za jenoside zikigaragara kugeza n’ubu cyane cyane ku bana b’imfubyi n’abapfakazi bayirokotse yasabye abacitse ku icumu kwigirira icyizere, gukora cyane, kugira urukundo ndetse bagafashanya muri byose kugira ngo babashe kusa ikivi cy’ababo bishwe urupfu rubi.
Abacitse ku icumu bo mu Murenge wa Rusororo bavuga ko hari ibibazo bitandukanye birimo kuba hari abadafite aho gukinga umusaya kugeza ubu; ibi bikaza byiyongera ku magambo akomeretsa abacitse ku icumu akunze kugaragara muri uyu murenge wa Rusororo mu gihe cy’icyunamo nk’uko byatangajwe na Eric Mwizerwa, Umuyobozi wa IBUKA mu Murenge wa Rusororo.
Mwizerwa avuga ko mu cyunamo cy’umwaka ushize hari umuntu wo mu kagari ka Mbandazi wavuze ko “Abatutsi bazize inda nini zabo” (uyu yaje guhwamwa n’icyaha cyo gupfobya jenoside akatirwa imyaka umunani), uyu mwaka nabwo kahaba haragaragaye undi wo mu kagali ka Gasagara ngo nawe wagaragayeho amagambo y’ingengabitekerezo ya jenoside.
Uretse amagambo y’abantu banyuranye yavuzwe muri uyu muhango wo kwibuka ku ncuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi i Ruhanga hanaririmbwe indirimbo z’abahanzi batandukanye ndetse n’imivugo.
Urwibutso rwa Ruhanga rushyinguyemo abantu basaga ibihumbi mirongo itatu na bibiri; abasaga ibihumbi 25 muribo baguye aho i Ruhanga naho abandi bagenda bavanwa mu mirenge ikikije umurenge wa Rusororo.
Abantu biciwe i Ruhanga bashyinguwe bwa mbere ku wa 11 Gicurasi 1995 nyuma yo gukurwa aho imashini (caterpillar) yari yabatabye bamaze kwicwa urupfu rw’agashinyaguro kuwa 15 Mata 1994.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM