Sowers of Peace: Gufasha no kubabarira nibyo dushyize imbere
Muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, imwe mu miryango itegamiye kuri Leta, yahagurukiye gufasha abazahajwe na Jenocide yakorewe Abatutsi, babaha ubufasha bwo kwiteza imbere, kugira ngo babashe gutera intambwe igana mu kwigira.
Umuryango Sowers of Peace ku bufatanye na Kanyarwanda kuri iki cyumweru tariki ya 14 Mata 2013, wateguye igitaramo cyo gufasha abagore bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihe cya Jenocide yakorewe, abana babyawe n’abo bagore biturutse ku ihohoterwa, ndetse n’abamugariye ku rugamba rwo guhagarika jenocide yakorewe Abatutsi, icyo gitaramo kikaba cyizihijwe na Chorale Ambassador’s of Christ.
Muri iki gitaramo humviswe ubuhamya bw’umwe mu bagore bahuye n’iryo hohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihe cya Jenocide, agaragaza agahinda, umubabaro ndetse n’ihungabana batewe n’iryo hohoterwa, yanavuze imibereho itari myiza babayeho nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi.
Uretse ubuhamya bw’uwo mugore wahohotewe, hanumviswe ubuhamya bw’umwe mu bana bavutse ku mugore wafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenocide yakorewe Abatutsi, yerekana ukuntu abana nk’abo bafite ibikomere bikomeye by’uko batazi ababyeyi babo ndetse ngo bamwe, imwe mu miryango bavukiyemo yagiye ibaha akato ibita abana b’interahamwe cyangwa se ibacira imwe mu migani ya kinyarwanda ivuga ngo “Mwene Samusure avukana isunzu”, bashaka kuvugako umwana wavutse ku nterahamwe nawe aba ari interahamwe.
Abatanze ubuhamya bashimye umuryango Kanyarwanda wafashe iya mbere mu kumva ububabare abo bagore batewe n’ibyabakorewe, ndetse bakita no ku bana bavutse muri ubwo buryo.
Mu kiganiro twagiranye na Hatangimana Jean de Dieu umuyobozi wa Sowers of Peace, yatangaje ko bahisemo gufasha iyo miryango y’abagore bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’abana babyawe kubera iryo hohoterwa, kubera agahinda umubabaro ndetse n’ihungabana babonaga ribaranga mu mibereho yabo ya buri munsi.
Hatangimana avuga ko bashaka kwibanda cyane cyane kuri abo bana bakiri bato batahisemo kuvuka muri ubwo buryo, babaha ubutumwa bw’icyizere, bakabaha n’ubufasha bubaganisha mu kwigira.
Photos: Plaisir MUZOGEYE
Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.COM