Digiqole ad

Abagororwa batakoze Jenoside nabo bagiye kujya bakora TIG

Mu gihe byari bimenyerewe ko imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG), ikorwa n’abagororwa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko biteganwa n’iteka No.10/01 ryo muri 2001, hararebwa uburyo iyo mirimo yajya inakorwa n’abandi bagororwa bakoze ibindi byaha.

Bamwe mu bagororwa mu mirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro. Photo: Bachersblog.com
Bamwe mu bagororwa mu mirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro. Photo: Bachersblog.com

Komiseri mukuru w’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, Gen Major Paul Rwarakabije, yatangaje ko mu gihe imibare y’abakora imirimo nsimburagifungo igenda igabanyuka kuko yavuye ku 52,000 ubu bakaba babarirwa mu 7,000 gusa, hari gahunda nshya yo kujya iyi mirimo ikoreshwa abandi bagororwa badafite aho bahuriye n’ibyaha bya Jenoside.

Komiseri Rwarakabije yagize ati “Mu itegeko mpanabyaha rishya, hararebwa uburyo abakoze ibyaha bisanzwe bitari Jenoside bazajya bakoreshwa imirimo nsimburagifungo. Mu gutanga akazi muri iyi gahunda, tuzahera ku bacungagereza nyuma hakurikireho abahoze bakora mu ngando za TIG kuko bazaba babifitemo ubunararibonye.”

Ku bijyanye n’imibare y’abakozi bakoreraga TIG igenda igabanywa kandi bamwe bakavuga ko badahabwa imperekeza zabo, Komiseri mukuru wa RCS yatangaje ko abakozi bagenda basezererwa uko imirimo igenda irangira. Ati “Abakozi basanzwe bakora muri gahunda ya TIG tubahitishamo guhabwa imperekeza bagataha cyangwa gukomeza gukorana na RCS bakaba abacungagereza.”

Ku bijyanye n’abavuga ko bahabwa imperekeza y’intica ntikize, yavuze ko biterwa n’umushahara umuntu aba yari asanzwe ahembwa kandi ko bose bazihawe uretse abaherutse gusezera, ni ukuvuga kuva mu kwezi kwa Gashyantare.

Abari basanzwe bakora imirimo nsimburagifungo ni abagaragayeho ibyaha bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ukuvuga abatanze amakuru atari yo mu gihe cy’Inkiko Gacaca, abashatse kwica ntibabigereho ndetse n’abasahuye.

©Izuba Rirashe

UM– USEKE.COM

en_USEnglish