Rukumbeli: Bamwe mu bacitse ku icumu ntibarahabwa amasambu yabo
Imyaka 19 irashize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, iyi jenoside yasize imfubyi n’abapfakazi bahura n’ibibazo umunsi ku munsi; ku isonga hakaba hari ikibazo cy’uko hari abambuwe amasambu yabo kugeza n’ubu.
Iki ni kimwe mu bibazo byagarutsweho na Kabandana Callixte umuhuzabikorwa wa ARGR (Association des Rescapes du Genocide de Rukumbeli) ubwo bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri uwo murenge ku ncuro ya 19.
Kabandana yavuze ko bibabaje ndetse biteye agahinda kuba hari abana birirwa biruka mu nkiko bashaka imitungo yabo kandi bizwi neza ko imitungo ari iyabo ndetse ngo ugasanga hazamo n’amananiza ajyanye n’amategeko.
Aha Kabandana yatanze urugero rw’uko hari igihe umuntu ajya kuburana imitungo y’ababyeyi be urukiko rukamutuma icyemezo cyigaragaza ko yabyawe naba nyakwigegera bishwe muri Jenoside. Ibi ngo bisonga abacitse ku icumu cyane.
Yagize ati “Iyo ugiye mu rukiko kuburana imitungo yawe ukabanza gusabwa cyangwa kuburana kwemererwa kugira So wishwe muri jenoside biratubabaza cyane, turasaba ko byakwigwa neza hakabaho uburyo ibibazo nk’ibi byajya bikemurwa hifashishijwe n’umuco nyarwanda.”
Ibi bibazo byinshi bijyanye n’amasambu y’abana b’imfubyi za Jenoside, ngo usanga bijyana n’imanza zirimo amahugu bitewe n’uko Jenoside iba abenshi muri bo bari bakiri bato, ibi bikaba byaratumye abo bana batamenya amasambu y’iwabo bityo bibaviramo guhuguzwa n’abari bashinzwe kubarera cyangwa kubibafashamo.
Kuri iki kibazo, Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Uwamariya Odette wari muri uyu muhango wo kwubuka inzirakarengane zisaga ibihumbi 35 zishyinguye mu rwibutso rwa Rukumbeli, yavuze ko ari ngombwa ko umuntu wese asubizwa imitungo ye kuko n’ubusanzwe umuco w’amahugu ari umuco mubi cyane utakaranzwe mu Banyarwanda.
Yagize ati “Dushyigikiye ko imitungo y’abarokotse bayisubiza kuko n’ubusanzwe umutungo w’umuntu ni ntavogerwa. Iki twumva ari ikibazo gikomeye kigomba gukemurwa nubwo cyamara igihe ariko kikarangira burundu. Umuco w’amahugu ni umuco mubi, kandi turizera ko hari abantu bakuru bashobora gutanga amakuru arambuye ku bibazo nk’ibi bigakemuka.”
Avuga ku mibireho y’abacitse ku icumu, Guverineri Uwamariya yavuze ko ubuzima bwabo bugenda buba bwiza kuko barushaho guharanira kwigira ndetse ngo uko imyaka igenda ishira niko bagenda barushaho kwigirira icyizere. Ati “Kera uwacitse ku icumu yagaragaraga ku myambarire, imvugo imigendere n’ibindi ariko ubu ntiwatandukanya uwarokotse n’utararokotse.”
Guverineri Uwamariya kandi yavuze ko Jenoside itazongera kuba ndetse ngo ejo h’u Rwanda ni heza kuko amateka mabi yasigaye inyuma.
Ati “Kwigira bijyanye n’intumbero igihugu cyacu gifite, turifuza ko mu myaka itanu iri imbere u Rwanda ruzaba rugeze aheza. Turaharanira kugira byinshi dukora mu buryo budasanzwe, rero ntitwifuza ko abacitse ku icumu basigara inyuma.”
INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM