Digiqole ad

Kagame: “ntacyo bintwaye kuko abantu bavuga ibitandukanye”

i Kampala, kuri uyu wambere, mu kiganiro n’itangazamakuru President Paul Kagame yagarutse ku bivugwa kubijyanye no kwiyamamariza Mandat ya gatatu ubwo azaba arangije iya kabiri.

President Kagame aganira n'itangazamakuru i Kampala
President Kagame aganira n'itangazamakuru i Kampala

Kagame yabwiye abanyamakuru ko abavuze ko bifuza ko yakwiyamamariza indi mandat, bwari uburenganzira bwabo bwo kuvuga icyo batekereza.

abantu bavuga ibitandukanye, kuruhande rumwe bati ‘abantu bakwiye kugira uburenganzira bwo kuvuga icyo batekereza’, kurundi ruhande bakanibaza kuwakoresheje ubwo burenganzira bwe avuga icyo atekereza” President Kagame

Yongeyeho ko we izo mpande zose nta mpungenge zimuteye kuko azi neza ko abantu buri gihe bavuga ibitandukanye.

Ibi yabivugiraga ko Ministre w’Umutekano, Sheikh Fazil Musa Harerimana, yaba yarifuje ko itegekoshinga ryazahindurwa ngo ryemerere President Kagame kongera kwiyamamaza.

President Kagame ati: “ Sheikh yari afite uburenganzira bwo kuvuga icyo atekereza, nkuko nundi wese yavuga ikinyuranye

Imyaka 17 nyuma ya Genocide, u Rwanda rugaragaza iterambere mu bukungu n’imibereho myiza nkuko Reuters ibyandika.

Imwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu yo ikavuga ko mu Rwanda nta bwisanzure buhagije bwa Politiki buhari nkuko Reuters ikomeza ibivuga.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, President Kagame yaboneyeho gutangaza ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’urupfu rw’umunyamakuru Charles Ingabire warasiwe i Kampala tariki yambere Ukuboza.

Kagame yagaye itangazamakuru mpuzamahanga gushyira uru rupfu kuri Leta y’u Rwanda nta bimenyetso bifatika batanga.

Umuntu yapfuye, umunyamakuru yapfuye, mbere y’uko banamenya niba atishwe n’impanuka, umwanzuro batanga n’uko yishwe na Leta y’u Rwanda” Paul Kagame.

President Kagame akaba yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga i Kampala muri Uganda, kuri uyu wambere nimugoroba akaba yagarutse i Kigali.

Bamwe mu banyamakuru bamubazaga
Bamwe mu banyamakuru bamubazaga

Photos PPU

Ngenzi Thomas
UM– USEKE.COM

29 Comments

  • Ariko harigihe nibaza ko isi yose itinya Paul Kagame, ikibaye cyose ngo Kagame, vraiment président du courage. Uyu munyamakuru mwa mubajije Museveni, Kagame aje mwate koko?

  • uburenganzira bwo gutangaza ibitekerezo ni ubwa buri wese,kimwe na ministre fazil ni uburenganzira bwe bwo kuvuga icyo ashatse atagize uwo abangamiye,ubwo burenganzira se fazil yaba yarabwatswe?na nde se?abantu bari bakwiye kujya babanza kwiyunvira ibyo bavuga kandi bakamenya ko uburenganzira ari ubwacu twese uwo waba uriwe wese mbere yo kubaza pres kagame ibyavuzwe na bakoresha uburenganzira bwabo mu kuvuga ibyo bashatse.

  • byabaye ikibazo ko abantu ngo batinya kugaragaza ibitekerezo byabo,none abaigaragaje nabyo bibaye ikibazo,ubu se ibi nabyo kagame niwe uzabikemura?mwagiye mumubaza ibyo yavuze ibyo atavuze mukabirekera ababivuze?

  • Muraho.Rwose Perezida wacu nibamureke kuko aho atugejeje nitwe tubizi ababa hanze ntabwo aribo bamenya ibibazo byacu kurusha twe tuba mu Rwanda .So ntabwo Kagame azajya abazwa ibintu byose uwo munyamakuru yarasiwe iBugande nibamubaze abagande kuko niho isasu ryavugiye.Ese ubundi yagiyeho ngo atwice?Nonese amaze kutumara yayobora iki?Mujye mushyiramo ubwenge naho ubundi muturekere umusaza tumusajishe neza .Courage H.E uri umugabo

  • Ariko sinzi impanvu bakomeje gutinda ku kibazo cya Charles, kandi jye muzi ikigali, nubundi ari umucalutsi!! Umuntu wakoraga muri Ongera MIC, akavamo ateruye amafaranga yabo, yarangiza agahungira Uganda! wasanga nubundi ubwo naho yagiye yarakomeje amanyanga ye, akagirana n’abantu ibibazo, biakaba byanamuviramo erega no kumurasa, kuko hariya muri kiriya gihugu cy’ubugande, mbona nta mikino ibayo, iyo wishese baraguhenjura da!! Ahubwo ni ukuvugana nabo mumuryango ugize ibihugu byo mu burasirazuba bw’Afurika, bagakaza umutekano w’abantu n’ibintu, bakareka kwigira ba ntibindeba.

  • PRESIDENT WACU NDAMUKUNDA CYANE !!! GUSA IMANA IZAMWIHEMBERA INAMURINDE WE N’UMURYANGO WE N’IGIHUGU YAKUYE MU KANGARATETE NONE UBU KIKABA ARI INTANGARUGERO MU MUTEKANO, UBUKUNGU, ISUKU, UBUTABERA, IMIYOBORERE MYIZA N’IBINDI BYINSHI!!!
    IJAMBO PRESIDENT WACU YAVUGIYE I KAMPALA KU BIJYANYE NA 3 MANDAT RYARANSHIMISHIJE CYANE ARIKO NJYE MUMBABARIRE MBABWIZE UKURI KAGAME WACU NUKURI TWAMWIHEREWE N’IMANA KANDI NIYO IMUKORESHA KUKO IBYO YAKOZE MURIKI GIHUGU N’IBYO ARIGUKORA N’IBYO AZAKORA NTAMWANA W’UMUNTU WABYISHOBOZA ATARI IMANA IMUYOBORA. KAGAME OYEEEEEEEEEEE!!!
    RWANDA OYEEEEEEEEEEEEE!!!
    ABANYARWANDA OYEEEEEEEEEE!!!!!

  • abanyamakuru nabo hari igihe babaza ibibazo abo bitareba ukibaza niba baba badatandukiriye,ibyavuzwe na minisitiri w’umutekano akaba anahagarariye ishyaka rye muri forum,niwe wakagombye kubazwa ibijyanye n’igitekerezo yatangarije ikinyamakuri chronicles,uretse ko nabyo byaba ari ukumubuza uburenganzira bwe bwo kuvuga ibyo ashaka,ubu se president kagame azajya abazwa ibyatangajwe na buri mu nyarwanda?

  • congs, Excellence, l’homme de valeur est tjrs l’objet de critiques. tuzagutora na mandat ya cumi nibishoka, igihugu n i cyacu abazungu batuvaneho democraci zabo za mafuti icyo wakora cyose ntibashima,

  • Gusa mbona kuyobora bitoroshye rwose, ubuse koko iyo ubaza Perezida aho Leta ihuriye nurupfu rw’umunyarwanda waguye mu kindi Gihugu, ubwo koko sukurengera kweli??

    Nonese hari abapolisi cg abasilikare b’u Rwanda dufite mu bindi bihugu bashinzwe by’umwihariko kurinda abanyarwanda babayo? Jye ndumva icyo kibazo gikwiye kubazwa inzego z’umutekano w’Igihugu uwo munyarwanda yaguyemo!!

    • sha ndumva nanjye ari ukurengera kuko niba badashobora kumubaza abaguye kwa muganga aribo benshi bakamubaza umuntu umwe gusa nawe waguye hanze yigihugu bo baba bafite icyo bagamije ariko kitari kiza kuri twe,gusenya ibyiza gusa bagamije kongera kuyobya abantu!!!

  • President Kagame uri umuhanga ndakwemera!
    Ubundi bakubaza urupfu rw’uwo Ingabire, ni wowe wamutumye kurya amafaranga y’abarokotse akirukira i Kampala?

    • ahubwo se Kagame azabazwa ibireba n’ ibihugu by’ abandi ra? Ko batamubajije Museveni?
      Abitwa ko ari impunzi bajye babazwa HCR, niyo ishinzwe kurengera impunzi ku isi, ibisigaye bibazwe abashinzwe umutekano mu bihugu bacumbitsemo.

  • mwaramutse neza rekambabwire mwabantumwe icyomanze kubona nuko urwanda rumazekuba uruhanga birezendetse nuburayii niyompamvu abazungu batuvuga nimureke president wacu we akora ibyoimana imubwiye iryonibanga twibiyeho abazungu rwose turamuzi nkabamwibyariye murakoze

  • H.E Paul KAGAME uri intwari kuko udasiba kudusobanura ku banyamahanga bahora baduha isura mbi.

  • HE Kagame ni Umugabo w’umuhanga kandi amaze kugaragaza ko abantu benshi bamwabahira icyo aricyo.

    Turamushyigiye kandi igihe cyose azashaka kutuyobora tuzamutora.

    Reka ahubwo musabe ko yabyerura tukava mu gihirahiro akemera ko azakomeza. Abaturage bose baragushaka kuko nta wundi watugeza aho utugejeje.

    Turagukunda!!!

  • umuseke muzagerageze ntimukajye muniga ibitekerezo byabantu kuko ntaho muba mutaniye nubutegetsi bwa kagame cg muzerure muvugeko mubogamye? kugirango abantu babimenye, birababaje cyane kubona abantu nkamwe mwitwa abanyamakuru mubogama mugahitisha cmt zimwe zishimagiza kagame ntimununve nizindi zimuvuga? ibyo biba bimeze nko kogeza? muzisubireho kuko umuntu azabafata nkayacite bita igihe

    • Kizza urakoze gutanga igitekerezo cyawe.
      Gusa mu gutanga igitekerezo cyawe cyangwa undi, ntabwo twanga ko UNENGA Ubuyobozi cyangwa Umoyobozi uyoboye u Rwanda, ariko niwandika umutuka cyangwa umushinja ibyo utagaragariza ibimenyetso ntabwo tuzemerera igitekerezo cyawe cyangwa icyo undi gutambuka. Naho kuvuga ikitagenda neza cyangwa ikindi wifuza udatukanye rwose igitekerezo cyawe kizakiranwa umwete gishyikirizwe Abanyarubuga.
      Urakoze cyane Kizza

      Chef Editor

  • Kagame ndamukunda pe kadi yakuye abanyarwanda habi hamwe nabagenzi be. kdi nzineza ko afite ubwenge busobanutse. navuga ko ari impano yo kuyobora Imana yamuhaye mbese ntitwari tuziko nku Rwanda twabona nkumuntu nka Kagame .gusa icyo nsaba abanyarwanda bikumvako kagame atatuyoboye haricyo twaba kuko twarize twarigishijwe kandi ndahamyako tutize nabi cyane ko twigishizwe numuhanga (Kagame)za kirazira,gukunda igihugu n’ubusugire bwacyo nibindi byinshi. none rero mureke Umusaza wacu mwimubaza kdi ntimukagire ubwoba ngo yeguye haricyo twaba kuko ibyakora afite abo afatanya nabo kdi baramufasha ndahamya neza ko ibyo muzehe akora arabizi kdi ni umugabo utangaje muri make ni impano ya africa murakoze.

  • Musa fazil ashobora kuba avuka mu muryango waruzi gucinya inkoro!!! Ese iyo avuga ngo Perezida yiyongeze indi mandat azi itegekonshinga icyo rivuga cg yagirango amugushe mu mutego? Turebe kure abana bo mu Biryogo batazaduta munsi y’umuhanda!

  • Niba abantu baberaho kunenga, pour kunenga gusa, badatanga n’igitekerezo na kimwe cyakubaka igihugu cyacu, byaba ari indwara turumo kugendA tubiba muri sosiyete nyarwanda cayngwa nyafurika muri rusange, kuko iyo unenga umuntu cyangwa igikorwa runaka ni ukuvuga ko wowe uba ubona ubundi buryo ikintu cyakozwe cyari gikwiye gukorwamo, ariko wenda abagikora bakirengagiza! Ibintu byose ntibyakemuka 100%, ari bimwe bishobora kudakemuka ako kanya, ariko igisubizo kikazagaragara nyuma y’igihe, kuko ibibera ku isi yose bikorwa n’amaboko y’abana b’abantu, badafite ubushobozi bwo gukora byose, kuko Imana ariyo ishobora byose yonyine. Sinibaza rero ukuntu twazubaka igihugu cyacu, niba ibintu byose bikozwe ari ukubibona mu ruhande rubi gusa, ari ibi n’ibitaragenze neza nibyagenze neza bikajya mu gatebo kamwe, kubera umuco wo kutemera ibyo abandi bakora gusa gusa!! cyokora abantu nkabo ntago twari dukwiye kubibazaho cyane kuko rimwe na rimwe biba ari akarwara bifitiye, cyangwa bafite umuntu uboshya, barigize ba gateranya! Twese ahubwo nkabitsamuye, muze dushyire hamwe twiyubakire igihugu cyacu, kuko aho cyavuye hari habi, ntitwifuze ko cyazahasubira.Nubundi ba ntaminoza bahozeho kuva kera kandi ntakintu na kimwe bajya bemera.

  • njyewe sinemeranya nabashaka ko uwo mubyeyi wa banyarwanda yongera akiyamamariza manda yindi kuko muziho ubwenge bumuhagije, yagombye kureba kure, akarebera no ku bandi baperezida bakoze neza nkawe,urugero nka tuniziya,tanzaniya,zambiya, ukuntu bavaho neza nta mananiza cyangwa amahane,barakomeza kandi bagakurikiranira hafi ibihabera. namusabako rero yakanga nubwo bazabimusaba,we azzarebe kure, kuko hari igihe bamusaba gusubiraho bagirango bagarde imyanya yabo. azashishoze rwose turamushima kandi tumwizera nkureba kure.

  • ariko abantu muransetsa fazil yavuze ibyo atekereza sikibazo wowe niba wumva kagame adakwiye gutorwa ntuzamutore kandi ndumva gutora mu rwanda ntawe bafata ngo ujye gutora ntaho duruduru ya mandat yo muyidukize ubwo barashaka kugarura za RTLM ngewe rwose kagame mbona ahubwo yaragowe mwa banyarwanda mwe koko iyo muza kagame yaza kuba ajengetse ntitwari kumera nka somariya koko afande ngewe ukuntu nkuzi mbona muri wowe utarota manda yawe irangira ariko buriya wibuke wibukeko ugikenewe imyaka nibura20 uyobora urwanda iby itegeko nshinga bikorwa na abanyagihugu akaba ari nabo babikuraho so ntampumvu yuko abanyamakura batangira gusakuza plaese baguhe amahoro afande iyo myaka nirenga basakuze haraho uzaba utugejeje

  • Muzehe wacu bamureke, abo banyamakuru birirwa basakuza iyo mandat ya Gatatu niba aribo bayishaka nabo bazazane Candidatures. Naho ubundi nge niyo ngiye hanze y’igihugu nkavuga ko Perezida wacu ari Paul KAGAME numva mfite ishema muri jye. Numva rero iryo shema ryarambana nanjye, kugeza aho Imana ihamagariye umwe muri twe.

  • Kugira Kagame Paul nka president ni ishema muri aka karere ndetse no ku isi yose mba ndoga rwanyonga.

  • cyakora koko birababaje kubona ikintu kibera mukindi gihugu bakakibaza prezida wikindi gihugu nino gusugura uganda kumva ko hari umuntu wapfuye muri uganda abanyamakuru bakabaza kagame aho kubaza museveni ngo nibura niba haricyo icyo gihugu gikeka kubaba babikoze wenda abariwe ubitangaza? ubuse kagame nimana igenzura isi nijuru kuburyo yamenya nibibera aho atayobora bigaragara ko batinya prezida wacu bazakomeze kumutinya wenda byakomeza kuturinda interasiii twita igihe twigire muri visiyo

  • Ariko harigihe nibaza ko isi yose kuki iri kugiraho ubwoba,bwo kutizera our HE Paul Kagame, ubwo ntibarabona ishusho agejejeho isi mubimiyoborere myiza irimo transparency bareke rero kumwitiranya n’abicanyi ntago twakwemerako bamusiga izina ribi,patriotism yifitiye irahagije ibindi bamuvugaho namanjwa,ikibaye cyose ngo Kagame, vraiment président du courage. Uyu munyamakuru mwa mubajije Museveni, Kagame aje mwate koko?Abo batekereza gutyo kubakorana nabagashaka buhake ibyo kuri we n’abanyarwanda yiyoborera neza,akaba ari nawe musemburo wamahoro kuriy’isi nibate bateshwe kumutekereza uko atari!Barabashuka.

  • On ne change pas l’equipe qui gagne.
    Ko mutarasimbuza umukinnyi mwizera ko ari Imena mu kibuga mwugarijwe n’amakipe akomeye? Mu menye ko aramutse avuyeho hakajyaho undi akatuzambiriza kuzamusubizaho byatugora. Imana ibahe ubushishozi no gusobanukirwa no kwibuka aho tuvuye ngo dutegure aho twerekeza. Be blessed.

  • Mwiriwe! Ndashimira abatanga ibitekerezo bose kuri uru rubuga, ku bw’ibitekerezo bitandukanye batanga. byumwihariko ndashimira na none ubwanditsi bw’iki kinyamakuru budahwema kutugezaho amakuru n’izindi ngingo zitandukanye. NDASHIMIRA KANDI NIKUZE, kugitekerezo cyiza yatanze kigaragaza ko umuntu yajya abazwa ibyo yavuze ntibibazwe utabivuze. Ese koko HE P Kagame yaba asoma imitima kuburyo amenya ibyo Minister Fazil atekereza cyangwa ashaka kuvuga. Unenga ibyo yavuze ajye anega nyirukubivuga mu bamushigiye ndi Nº1. Let everyone express his feelings.

  • paul kagame turamukunda ahubwo iyaba yakomezaga kuyobora kuko biramubereye afite ni mpano abongabo rero bavuga nibamubabarire kuko aba ananiwe bitewe no kuyobora ukuntu birushya barangiza bakamuzanaho ayo magambo murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish