Digiqole ad

Rayon sport: Abakinnyi bahagaritse imyitozo kubera umushahara

Kuva kuri uyu wa gatatu benshi mu bakinnyi b’ikipe ya Rayon Sport bahagaritse imyitozo kubera kutishyurwa imishahara yabo y’ukwezi kw’Ukuboza 2011 na Mutarama uyu mwaka.

Jean Marie Ntagwabira igihe yakoreshaga imyitozo ye yambere muri Rayon
Jean Marie Ntagwabira igihe yakoreshaga imyitozo ye yambere muri Rayon

Kuri uyu wa kane, mu myitozo ikorwa mu gitondo ku kibuga cyo ku Kicukiro hagaragaye abakinnyi bane gusa b’iyi kipe, nabo bakaba ari abadasanzwe mu bakinnyi babanza mu kibuga.

Iki kibazo bisa naho kitoroheye ubuyobozi bwa Rayon Sport kuko ntawushaka kugira icyo akivugaho mu itangazamakuru, kuva ku mufatanyabikorwa Albert Rudatsimburwa, ufatwa nk’uwaje gukemura ibibazo muri Rayon, kugeza ku banyamuryango b’imena ba Rayon.

Amakuru agera k’UM– USEKE.COM aremeza ko abakinnyi b’abarundi ba Rayon (captain wayo Nizigiyimana Karim, Fouad Ndayisenga, Hamiss Cedric, Ndayisaba Floribert) bavuga ko niba iki kibazo kidakemutse kuwa gatanu w’iki cyumweru (ejo) kuwa gatandatu bazahita bitahira i Burundi bakazagaruka ari uko bahawe imishahara yabo kuko batabasha kuba mu Rwanda batahafite ikindi kibatunze.

Kimwe n’abandi bakinnyi ba Rayon, nabo ngo ntibazasubira mu kibuga ibyo ikipe ibagomba kugirango bakore akazi bahawe bitubahirijwe, kuko nabo bafite izindi nshingano baba bagomba gutunganya muri ako gashahara bakorera muri Rayon.

Amakuru kandi atugeraho, aremeza ko Rayon Sport yagerageje kuri uyu wa gatatu guha abakinnyi amafaranga make ngo bihoshe, abakinnyi bakayagarama bavuga ko bashaka imishahara yabo y’amezi abiri ikipe ibagomba.

Koroshya iki kibazo abakinnyi bagahabwa duke ku mushahara wabo, bikaba byari byakozwe nyuma y’umukino wa Rayon Sport yanganyije na Etincelles i Rubavu tariki 21 Mutarama, byongera gukorwa ku mukino wa La Jeunnesse w’igikombe cy’amahoro aho buri mukinnyi yahawe 100 000 Rwf bakanatsinda iriya kipe 5-2 kuwa 1 Gashyantare 2012.

Ibi bibaye muri Rayon mu gihe biri kuvugwako yagaruye umukinnyi Ndikumana Hamad bita Kataut, uherutse kurekurwa n’ikipe ya APOP Kinyras Peyias FC yo muri Cypre mu mpera z’umwaka ushize, akaba ntayindi kipe yari yakabona. Kataut akaba yarakiniye Rayon mbere yo kwerekeza muri K.V. Turnhout yo mu Ububiligi mu mwaka w’2000.

Rayon Sport ubu, ihagaze by’agateganyo ku mwanya wa 5 wa shampionat, ifite umukino wa shampionat n’Amagaju muri iyi week end, ikagira kandi umukino wa ¼ izakina na Mukeba Kiyovu Sport ku matariki ataratangazwa.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ikica amaequipe yo mu rwanda n ukutabara kutareba kure kudateganya ibihe n urwiganwa rwa mushushwe …none se muri iki kinyejana umuntu atangira umwaka atateganyije aho azakura amafranga yo kwishyura abo aha akazi .harya ngo rayon ntabwo ari equipe yo gukora formation des jeunes,ngo niby’udu equipe duto?eh be…. le Barca rero n’aga equipe gato rero.ese abo birirwa bavuza induru ngo ni abafana batekereje gukora nka ba benevol ba equipe? no muri real madrid babaho keretse niba ari aga equipe gato

  • Rayon weeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee……………………………, nkubu koko kuki ntari nka Bill Gate ngo nkwigurire

  • natwe nk’abafana bamakipe biratubabaza ese ikipe ruhago yatera imbere ite mugihe abakinnyi bagifite ikibazo cy’inzara nibuze bajye bafatira urugero kuri A P R

  • SORY BAKORE IYO BWABWAGA NIYONAMA NATANGA THANK

  • Rayon yacu irazira uriya mugabo wayitanzeho akyabo k’amafaranga atagira ingano. Mumbabarire , yashatse kuyibyaza umusaruro aho kuyiha qualité mumukino. Ariko nibimunanaira azambwire jye nyishakire umukiriya kandi intsinzi izabe yose abafana bishime

  • Rayon sport ibibazo byayo bijyanye na cash bizashira ari uko rayon yitabye umuremyi kuko navutse mbisanga none mbaye muzehe bigihari.

    management yayo ni ibintu byayinaniye

  • MUGIRE AMAHORO MUBONA RAYON ITISHWA NABANTU BAYIYITIRIRA KANDIBASHAKA KO ISUBIRA IMYUMA NDEBERA IKIRI MUMABOKO YA ABAFANA NIBWO IHERUKA GUTERA IMBERE NI BAMWIBUKA NYAKUBAWA PAUL KAGAME ABAHA IRIYA MODOKA BANJYENDAMO NAMUFATANYABIKORWA WARUHARI YEGO NITWIRENGAGIZEKO IBINTUBIHINDUKA ARIKO MBONA NONEHO LETA YAGIRA ICYO IKORA KURIYI QUIPE KUKO NZINEZA KO YANDITSE IZINA HABA MU RWANDA NO MU MAHANGA (LETA ICYO YAYIFASHA YAREBA IKIGO IYITIRIRA CYA LETA NKA ZA APR ISONGA NIZINDI ZIFASHWA NU TURERE

  • Rayon rwose nka bralirwa cyangwa tigo yari byari bikwiye kuyifatira naho uriya mugabo ntacyo ayimariye kabisa!ubuse urafata ikipe abakinnyi badahembwa ukumva nta soni ufite?nonese ni ugufata izina gusa kweli cyangwa ni imitwe no kwiyemera gusa!!!

  • Wowe wifuza kuba Bill Gate ngo ugure Rayon ubona yakugeza kuki? yinjiza iki se? uko abafana bayo bangana niyo umunu yayigenera 10 buri kwezi abakinnyi bahembwa kandi ikipe igakomera. ariko urunwa gusaaaaaaaaaaaaaaa abotsi Rayon, abanyonzi Rayon Abogoshi ngo ni rayon noneho igeze no mubadozi b’iknweto ngo bazayigwa inyuma !!! gute se? ntacyo bagaragaza, barutwa na APR ikoresha ubwenge burimo igitugu

  • Ndi umufana wa rayon ndabinginze muzanshake mbakorere umushinga bityo icyo kibazo cy’amafaranga gikemuke ok merci!

Comments are closed.

en_USEnglish