Digiqole ad

FBI ishobora gufunga Internet ku bihugu byinshi tariki 8 Werurwe

Ibiro by’ubutasi bya Amerika FBI (Federal Bureau of Investigation) bishobora vuba aha kugomba gufunga ububiko bw’amazina y’imbuga za Internet, ibyo bita “Domain Name System servers” ibi byatuma internet ihagarara kuri miliyoni nyinshi cyane z’abakoresha internet ku Isi.

Birashoboka ko tariki 8 Werurwe Internet yabura kuri benshi cyane ku Isi
Birashoboka ko tariki 8 Werurwe Internet yabura kuri benshi cyane ku Isi

Ubu bubiko bw’amazina y’imbuga za Internet (Domain Name servers) bwashyizweho na FBI mu mwaka ushize  mu kwirinda ikwirakwiza rya virus ya Trojan yabangamiraga ububiko bundi. Ubu bubiko bunini cyane bubitse website nyinshi cyane ku isi, ngo buzarangira (expiration) tariki 8 Werurwe nkuko byasabwe n’inkiko, ko FBI itakomeza kubika amabanga menshi y’abantu anyuzwa kuri Internet.

Mu Ugushyingo umwaka ushize,abagabo batandatu bafatiwe mu gihugu cya Estonie bashinjwa gukora no gukwirakwiza Virus ihindura (reconfigure) imashini zigeze kuri Internet, ikanayobya abakoresha Internet kuri za website zifite virus cyangwa ku yandi ma website atemewe.

FBI niyo yahise ifata umwanzuro wo gutabara, iyi Virus ibuzwa imbaraga mu bihugu birenga 100 ku Isi, no muri za miliyoni nyinshi z’imashini zifite Internet. Mu kurandura ikibazo n’ikwirakwizwa ry’iriya Virus FBI yasimbuje ububiko (Servers) bwari bwandujwe n’iyi Virus ishyiraho ubundi bushya maze imbuga zimurirwaho.

Ibi byatumye company nyinshi zitanga servisi zo gucumbikira (Hosting) imbuga za Internet zibona umwanya wo gukiza ziriya Virus zari zashegeshe ububiko bwabo.

Gusa ariko ngo iriya virus ntirashira muri za mudasobwa n’ububiko bumwe na bumwe bwa company zitanga iriya servisi zo kwakira imbuga za Internet. Kugeza ubu ngo imbuga zabo ziracyabitse ku bubiko bwakozwe na FBI.

Inkiko muri USA niba ngo zitongereye (extend) icyemezo cyazo, FBI itegetswe gufunga ubwo bubiko (servers) yashyizeho mu rwego rwo gutabara no guhanga n’icyo cyorezo cyari cyateye Internet ku isi. Ibi bivuze ko abakoresha Internet benshi cyane ku Isi bashobora kubura internet mu gihe kitaramenyekana.

Za kompanyi (companies) zitanga servisi zo gucumbikira imbuga Internet, inyinshi ngo ntiziratunganya ububiko bwazo, mu gihe FBI yategetswe gufunga ububiko yari yakoze.

Abatemera uku kuri bo, bavuga ko byose ari amayeri ya FBI. Ko ndetse abahanga bayo baba aribo bakoze iriya virus kugira ngo babone uko batabara bagakusanya amakuru ari ku mbuga za Internet hafi ya zose ku isi, zirimo nizo batari bafiteho akaboko (access).

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Nanje ndagendera kwijambo ryanuma mwanditse ngo FBI yabikoze nkana kugirango yironkere amakuru yari yarabuze rwose abanyamerika bakora nibirenze ibyo rero ntagitangaza kirimwo kabisa. ahubwo nitutareba neza ni ISI bazayitwara aho bishakiye.

  • abanyamerika isi bayigize iyabo FBI yo ibifitemo uruhare

  • birababaje. gusa imana niyo nkuru

  • murabazi ko aribo illuminati bakuru! ibi rero ni ukugirango bongere bahabwe umwanya noneho bamenye n’ibiri munda zacu mba ndoga rwasabahizi twataramye.

Comments are closed.

en_USEnglish