Digiqole ad

Inzu ndangamurage ya Olympic mu Ubugereki yasahuwe n’abajura

Kuri uyu wa gatanu, abajura babiri kabuhariwe bonyine babashije gufunga umurinzi w’inzu ndangamurage y’ahari itangiriro ry’imikino Olympic mu majyepfo y’Ubugereki, biba ibintu 60 biranga itangira ry’iyi mikino.

Inzu ndangamurage ya Olympia yasahuwe/photo internet

Ministre w’umuco mu Ubugereki Pavlos Geroulanos yahise yegura nyuma y’ubu bujura bwakorewe inzu ndangamurage iri mu zimaze igihe kinini ku isi.

Agaciro k’ibyibwe ngo ntikarabarurwa ariko, ngo harimo amashusho menshi ya Bronze, imiringa ya zahabu n’ibindi bikoresho byinshi by’agaciro.

Aba bajura ngo ntibitwikiriye ijoro kuko bageze kuri iyi nzu ndangamurage saa moya n’igice za mu gitondo, bakora icyabazanye baragenda ntihagira n’umwe ufatwa.

Tariki 10 Gicurasi, aha hibwe niho hari kuzacanirwa urumuri olimpiki ari narwo rutangiza imikino olimpiki izabera i Londres uyu mwaka.

Ubu bujura ni ubwa kabiri bukorewe inzu ndangamurage mu Ubugereki mu mezi abiri ashize. Ibi bibaye mu gihe mu Ubugereki havugwa ihungabana ry’ubukungu ryakoze cyane ku mibereho ya rubanda rusanzwe.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

en_USEnglish