Ku rwibutso rw’abazize jenoside yakorewe Abatutsi rwo mumurenge wa Kibungo akarere ka Ngoma ubu hari kubakwa inzu izajya igaragaza amateka yaranze jenoside by’umwihariko muri aka gace k’icyahoze ari komine Birenga. Abarokotse Jenoside i Kibungo babwiye Umuseke ko bashimishijwe no kuba iyi nzu yubatswe ngo kuko izafasha byumwihariko urubyiruko n’abandi jenoside yabaye bari hanze y’igihugu kubasha […]Irambuye
Abaturage bo mu murenge wa Rusasa mu karere ka Gakenke bavuga ko ubuyobozi butita ku kibazo bamaze imyaka ine basaba bahabwa amashanyarazi kandi abanyura hejuru ajyanwa ahandi. Aya mashanyarazi ava ku rugomero rwa Musarara ruri muri uyu murenge wa Rusasa akabaca hejuru ajyanwa ahandi kandi ngo atari ubushobozi babuze. Kuva mu 2013 abatuye mu murenge […]Irambuye
Twese twatangiye kwikorera amaboko dutungurwa nayo magambo yasaga nkaho ari ayanyuma kuri we. Gaju-“None se Mama koko ubu ko usa nkaho udusezera urabona tuzaba abande koko? Wakwihanganye ukagarura agatege ko natwe tukiguhanze amaso” Mama Brown-“Mwana wanjye ntako ntagize ngo nkandagire mpamye, aho bigeze ndananiwe muzakomereze aho nari ngejeje kandi Imana izabe iruhande rwanyu” Njyewe-“Mama! Ko […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu, mu muhango w’itangizwa ry’icyumweru cya Girinka mu ntara y’Amajyaruguru ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), igikorwa cyatangiriye mu karere ka Musanze, abatishoboye 55 bo mu mirenge itandukanye y’ako karere bahawe inka n’ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu kuzorora. Abagenerwabikorwa b’iyi gahunda ni abatoranyijwe bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe […]Irambuye
* Ababigura babaye benshi kuko bijya mu turere byegeranye * Ngo aho bihingwa hasigaye ari hato. * Ubu hari umushinga uha abaturage imbuto ngo bakomeze kubihinga Ikijumba ubusanzwe ni ifunguro rya benshi mu baturage b’Akarere ka Nyaruguru, nubwo bitakiri mu bihingwa byatoranyijwe guhingwa muri aka karere ntibibuza abaturage baho kweza byinshi. Kubera isoko ry’ibijumba ryabaye […]Irambuye
Rubavu – Hafi y’agacentre ka Mizingo mu murenge wa Kanzenze hari akagezi abaturage baho ubu bahimbye ‘Nkunganire’ kuko ngo iyo amazi yabuze ku ivomo rusange bafite amazi yako ariyo bakoresha imirimo yose. Abaturage bavuga ko bafite ivomo kandi rikunze kubura amazi bikaba ngombwa ko biyambaza uyu mugezi. Uyu mugezi kandi ngo unafasha abakennye badafite ibiceri […]Irambuye
* Yiyubakiye inzu ku Kicukiro anishyurira abana be amashuri harimo uri muri Kaminuza * Yatangiye uyu murimo afite imyaka 22 ashaka kwereka nyirarume ko n’abakobwa bashoboye Josiane Umuziranenge ni umugore ufite abana batatu, atuye mu karere ka Kicukiro umurimo umutunze n’abe ni ugufata amashusho n’amafoto mu bukwe no mu birori binyuranye. Uyu murimo ubundi usanga warihariwe […]Irambuye
EPISODE 22 irabageraho mukanya…. Njyewe-“Jojo! Koko nibyo wifuza?” Jojo-“yiiiii! Ahubwo buriya niba utanabizi na Gaju azahita agenda asange se, hanyuma nsigare hano na Mama twenyine!” Njyewe-“Jojo humura rwose nimubyifuza tuzagenda, ahubwo reka tujye gufasha umukozi sibyo?” Nkivuga gutyo hari umuntu wahise akomanga Jojo yihuta ajya ku rugi mu gukingura twasanze ari Dovine disi! Yarinjiye maze […]Irambuye
Perezida Kagame muri iki gitondo amaze gutangiza inama ya kabiri yitwa “Aviation Africa 2017 Conference” i Kigali. Mu ijambo rye yabwiye abayitabiriye bagera kuri 550 bo mu bihugu 58 n’ibigo by’indege 120 ko uko ibihugu bya Africa biri gufungura imipaka yabyo ku butaka ngo bihahirane ari nako bikwiye gufungura iy’ikirere ku bwikorezi bw’indege. Perezida Kagame yatangaje […]Irambuye
Hakym Reagan ubu ni umuhanga mu myambarire (stylist) avuga ko yatekereje ko ari umwuga wamutunga, agatangiza amafranga ibihumbi magana abiri (200 000Frw) gusa. Ubu afite iduka ryitwa ‘HR Boutique Shop’ mu mujyi wa Kigali rimaze amezi ane nubwo yari amaze imyaka itatu akora Fashion, ubu niwo murimo akora gusa. Yahisemo gukora Fashion kuko ari ibintu […]Irambuye