Digiqole ad

Uko Hakym Reagan yatangiye n’uko ubu abeshejweho na ‘Fashion’

 Uko Hakym Reagan yatangiye n’uko ubu abeshejweho na ‘Fashion’

Hakym Reagan mu iduka rye aganira n’Umuseke

Hakym Reagan ubu ni umuhanga mu myambarire (stylist) avuga ko yatekereje ko ari umwuga wamutunga, agatangiza amafranga ibihumbi magana abiri (200 000Frw) gusa. Ubu afite iduka ryitwa ‘HR Boutique Shop’  mu mujyi wa Kigali rimaze amezi ane nubwo yari amaze imyaka itatu akora Fashion, ubu niwo murimo akora gusa.

Uri kwerekeza aho Reagan akorera mu mujyi wa Kigali imbere y'Umurenge wa Nyarugenge
Uri kwerekeza aho Reagan akorera mu mujyi wa Kigali imbere y’Umurenge wa Nyarugenge

Yahisemo gukora Fashion kuko ari ibintu yakundaga, abifataho amasomo muri Amerika maze yiyemeza kubikorera iwabo mu Rwanda.

Reagan yize kandi ibijyanye na Film Production muri Amerika gusa ibi ngo birahenze kubikora niyo mpamvu yahereye ku bidahenze cyane kandi bitanga umusaruro bya ‘Fashion’, nyuma yabona ubushobozi akazabifatanya na Film Production.

Gutangira ngo biragora buri gihe ariko urukundo kubyo ukora nirwo rutuma umuntu akomeza nk’uko Reagan abivuga.

Reagan ati “Ibyo kwambika abantu ndabikunda kuko nabitangiriye no kw’ishuri aho nigaga. Najyaga nkoresha imyambaro ku mudozi wanjye nayijyana ku ishuri abantu bakayikunda cyane. Ibyo byampaye imbaraga zo gukora kurenzaho.

Nyuma yo gutaha mu Rwanda nagize igitekerezo cyo gufungura iduka ricuruza imyambaro yanjye, nahisemo gutangizanya igishoro cy’ibihumbi magana abiri kuko ariyo nari mfite. Nyuma nagiye mbona abamfasha ndetse n’ibyo nakoraga biranyungukira, ubu ngeze kuri boutique.”

Hakym Reagan w’imyaka 26 abwira urubyiruko ko ntacyo rugomba gusuzugura mu mirimo yose nubwo yakwitwa iciriritse, kuko ngo iyo yicara akanga gutangiza macye yari afite n’ubu aba akicaye nayo ntayo afite.

Ati “Business ya Fashion irahenda ariko igihenda cyane ni igitekerezo cyiza. Icy’ingenzi ni ugukora ibintu byiza n’uburyo bunoze bwo kubigeza ku babikeneye.”

Reagan iduka rye ricuruza imyambaro, inkweto, ibikapu n’ibindi binyuranye by’abagore n’abakobwa, kandi ngo abakiliya be bagenda biyongera uko agenda amenyekana.

Aherutse gutoranywa mu bamuritse imideri bakora mu gitaramo kiswe “Kitenge Dress Code Dinner” imyambaro ye  yishimiwe n’abantu batandukanye, barimo na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, n’ibikorwa by’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba Francois Kanimba washimye ibi bikorwa biteza imbere ibikorerwa mu gihugu.

Reagan (+250 781 885 262/ +250 739 356 017 ) ateganya kwagura ubucuruzi bwe akongera umubare w’amaduka ye, ndetse arateganya uburyo bwo guhuza ibikorwa bye n’abakiliya babyo yifashishije ikoranabuhanga.

Ugana aho akorera uhita ubona umurimo akora
Ugana aho akorera uhita ubona umurimo akora
Hakym Reagan mu iduka rye aganira n'Umuseke
Hakym Reagan mu iduka rye aganira n’Umuseke
Bimwe mu bikoresho acuruza
Bimwe mu bikoresho acuruza birimo imirimbo y’abakobwa n’abagore
Harimo imyambaro ashushanya igakorerwa mu Rwanda
Harimo imyambaro ashushanya igakorerwa mu Rwanda
Usibye imyambaro akora n'imitako inyuranye
Usibye imyambaro akora n’imitako inyuranye
N'inkweto z'abagore n'abakobwa
N’inkweto z’abagore n’abakobwa
N'imirimbo ijyana nabyo
N’imirimbo ijyana nabyo
Iyi ni imyambaro yakoze yamuritswe mu gitaramo cya "Kitenge
Iyi ni imyambaro yakoze yamuritswe mu gitaramo cya “Kitenge Dress Code Dinner”

Photos © E.Mugunga/UM– USEKE

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW   

en_USEnglish