Nkuko bitangazwa n’ubuga rwa internet zigonet, Shem Davies umugabo w’imyaka 29 yabaye se kuru w’umwana, ubwo umukobwa we Tia w’imyaka 14 y’amavuko yibarukaga umwana w’umokobwa I bridgend mu majyepfo ya Pay de Galles (Wales) Uyu mwana muto, Tia, yibarutse undi mwana habura ibyumweru bibiri gusa ngo akoreshe umunsi mukuru w’amavuko aho yari kuba yujuje imyaka […]Irambuye
Imodoka 2 zaguye mu mutego (Ambush) w’inyeshyamba za FDLR mu ijoro ryo kuri uyu wa 14 Nyakanga 2011 mu muhanda wa Bukavu-Mwenga hafi y’urusisiro rwa Bwahungu ni mu Karere ka Walungu mu ntara ya Kivu y’amajyepfo (Sud-Kivu). Muri uwo mutego hiciwemo abantu batatu, hakomereka 6, hafatirwa ibintu by’abagenzi ndetse n’ibikoresho by’amatora. Nkuko amakuru abivuga izo […]Irambuye
Nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’ishuri rikuru ryo muri Amerika muri leta ya California, rymeje ko kurya ifiriti ngo bidatandukanye cyane no kunywa urumogi, nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru cy’iri shuri gisanzwe cyandika kubijyanye na science. Ubu ubushakashatsi bwerekanye ko ibyo umubiri wakira nyuma yo kunywa urumogi, bingana neza neza n’ibyo wakira iyo umuntu ariye amafiriti. Ikindi ngo ni […]Irambuye
Jennifer Lopez na Marc Anthony bafitanye abana b’impanga b’imyaka 3 Max na Emme, batangaje itandukana ryabo mw’ijoro ryakeye. “Twafashe icyemezo cyo gutana, ni icyemezo gikomeye ariko twagifashe tubyumvikanyeho” nkuko babitangaje. Iki cyemezo ngo cyatunguye abafana b’ibi byamamare muri muzika kuko ngo bari bamaze iminsi berekana urukundo, Lopez w’imyaka 41, yaherekeje Anthony,42, kuri scene tariki 25/05 […]Irambuye
Mu muhango wo kwizihiza umunsi w’ubwigenge bw’igihugu cy’ubufaransa nibwo Laurent Continu, uhagarariye ubufaransa mu Rwanda, yavuze ko President Paul Kagame azagira uruzinduko mu Bufaransa tariki 12/09 uyu mwaka. Mu magambo ye Cotinu yagize ati: ” Uruzinduko rwa President Kagame mu Bufaransa ruzagira uruhare mu gukomeza kunoza imibanire myiza hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa” Akaba yarabivuze mu […]Irambuye
Mu karere ka Gisagara, umurenge wa Kigembe akagari ka Rubona, umudugudu wa Gatovu, mu ijoro ryakeye saa moya na 15 z’ijoro hiciwe abantu babiri barashwe. Abo bishwe ni Ngarukiye Gervais wari Ushinzwe Imiberehomyiza n’Iterambere mu Kagari ka Rubona, ndetse na HABAYO wakoraga umwuga wo kudoda inkweto, bakaba barasiwe ku kabari k’uwitwa Nkurunziza hafi yishuri ribanza […]Irambuye
Amakuru agera k’umuseke.com nuko hashize amezi hafi 4 Elie MUTABAZI umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball yishyuza amafaranga ya Ticket y’indege yamuvanye aho akina ubu mu bufaransa ngo aze gukinira ikipe ya NUR (National University of Rwanda) Volleyball club ariko nubu yarahebye. Uyu mu passeur ubu wiga akanakina mu bufaransa muri SCO d’Angers mu mu cyiciro […]Irambuye
Kuri uyu kane nimugoroba muri Sky Hotel Urban Boys yahakoreye igitaramo cyo kureshya abakunzi bayo ngo bakomeze bayitore muri Primus Guma Guma Superstar, gusa mbere yaho kuwa gatatu nabwo bari baraye baciye ibintu I Muhanga bashakisha amajwi. Iyi group ihanganye n’abandi bahanzi bagera kuri 7 basigaye muri PGGSS, bigaragara ko bashyize imbaraga mu gushaka amajwi. […]Irambuye
Kuva impinduka mu bihugu by’abarabu zatangira, abanyarwanda bagiye babivugaho ibitandukanye, muri Libya ho byabaye akarusho bitewe n’uho iki gihugu gihuriye n’u Rwanda. Abadashyigikiye Col. Mouammar Gadafi bagitangira kumurwanya benshi bibazaga ko bizarangira nkibyo muri Tunisia cyangwa Misiri, siko byagenze, Gadaffi yahanganye n’abamurwanyaga, aho bigeze amahanga nayo yari aziko biri bugende nko mubaturanyi aratabara. Kuva amahanga […]Irambuye
Amakuru agera k’umuseke.com n’uko umukinnyi Dan Wagaruka ikipe ya APR yashyize ikamwemerera ko yaza muri APR nyuma y’uko yari yamwanze muri week end ishize. APR FC ngo yamaze kumvikana na Wagaruka kuri uyu wa kane kuyikinira umwaka umwe ariko ngo ntabaze amafaranga ya recruitment atangwa ku mukinnyi mushya, gusa ngo umushahara wo, ugoye kumenya azajya […]Irambuye