Digiqole ad

Kurya IFIRITI ngo ni nko kunywa URUMOGI

Nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe n’ishuri rikuru ryo muri Amerika muri leta ya California, rymeje ko kurya ifiriti ngo bidatandukanye cyane no kunywa urumogi, nkuko byatangajwe  n’ikinyamakuru cy’iri shuri gisanzwe  cyandika kubijyanye na science.

Ubu ubushakashatsi bwerekanye ko ibyo umubiri wakira nyuma yo kunywa urumogi, bingana neza neza n’ibyo wakira iyo umuntu ariye amafiriti.

Ikindi ngo ni uko  ibiribwa bikungahaye ku mavuta bitanga ibintu bimwe nkibyo ibiyobyabwenge, cyane urumogi, bitanga mumubiri, n’ubwo biba bitari ku rugero rumwe.

Abize ibijyanye n’ubutabire bavuga ko ibyo biribwa hamwe n’urumogi bitanga icyo bita cannabinoïde ikaba ariyo ituma abantu bakunda cyane kurya amafiriti nkuko abanywa urumogi bumva hari akantu gahora kabakurura kurutumura.

Nkuko abantu banywa urumogi bumva batarureka ngo ninako abakunzi b’agafiriti bumva barakihebeye, kuburyo kukavaho bigoranye, kuko ibyo byose biterwa na cannabinoïde ihora igukurura kurya ibyo birayi bikaranze kizungu cyangwa kunywa iryo tabi ryo kumugongo w’ingona nkuko bamwe baryita.

Cyokora nubwo bitemejwe ko umuntu urya amafiriti yakunda n’urumogi, ngo amafiriti yo atangira kugushyiramo cannabinoïde, ugitamira agafiriti kambere.

Abakoze ubu bushakashatsi batangaza ko mu busanzwe ntatandukaniro riri hagati yo kurya amafiriti no kunywa urumogi. Itandukaniro gusa ngo rihari ni uko kurya amafiriti byaba byemewe n’amategeko, kandi abanywa urumogi bo bagahigwa bukware.

Jean Paul Gashumba

Umuseke.com

12 Comments

  • ubu twese twariye ku mafiriti n’akamogi twakanweyeho?niba aribyo bafunge amarestora areke gucuruza ibiyobyabwenge

    • You are right!!!

  • yego bitanga ibintu bimwe mu mubiri ariko simpamya yuko uko umuntu bimugora kureka urumogi aricyo kimwe uko umuntu byamugora kureka ifiriti.

  • ko mutavuze ingaruka mbi zabyo kugirango twemeze ko koko ntaho bitandukaniye?

  • ntibakatubeshe ngo n’uko bize.ntaho bihuriye nagato.weed barayitumura igatanga swing ntaho ifiriti barayirya ikajya munda nyuma ukajya kwa ntawutuma undi bikarangira.nibasigeho kutubesha kabisa!!!njye sinabyemera

  • Mwa bantu mwe ibi ntabwo nabyemera pe, reka da, mba ndumwmabi rwose, none se ko nkunda ifiriti cyane kdi nkaba nshobora no kumara na 4 months ntayiriye singire ikibazo na kimwe? kdi nshaka nanayireka burundi kdi ntabwo byananira pe ariko urumogi kimwe na kore biragatsindwa! Ingero ni nyinshi pe!

  • muzatubwire ububi bwo kurya ifiriti ingaruka zitera.

  • nizereko agafiriti ntaburwayi gatera nkabo njya mbona bicwe niryo kumugongo w`ingona!!!kuko twazashira pe!

  • reka reka mutubwire ingaruka ziterwa n’ifiriti,urumogi rwo ingaruka zirazwi

  • nimutubwire ingaruka yo kurya ifiriti

  • abashinzwe ubuzima nibagire icyo bakora
    basobanurire abantu neza, kuko benshi ntitwari tubizi.

  • abashinzwe ubuzima badusobanurire neza naho ubundi ndumva ubuzima bwa cu bugeze kure.

Comments are closed.

en_USEnglish