Abantu 2 bishwe barashwe i Kigembe muri Gisagara
Mu karere ka Gisagara, umurenge wa Kigembe akagari ka Rubona, umudugudu wa Gatovu, mu ijoro ryakeye saa moya na 15 z’ijoro hiciwe abantu babiri barashwe.
Abo bishwe ni Ngarukiye Gervais wari Ushinzwe Imiberehomyiza n’Iterambere mu Kagari ka Rubona, ndetse na HABAYO wakoraga umwuga wo kudoda inkweto, bakaba barasiwe ku kabari k’uwitwa Nkurunziza hafi yishuri ribanza rya Janja.
Ubwo twandikaga iyi nkuru saa mbili z’ijoro, abishe aba bantu bakoresheje imbunda ntibaratabwa muri yombi nubwo inzego z’umutekano n’abaturage zahise zihagera bikimara kuba .Ubuyobozi bw’Umurenge n’inzego z’umutekano bahise bahagera baragota ariko abicanyi ngo ntawuhita umenya aho barengeye.
Umwe mu baganiriye n’umuseke.com bikimara kuba Hakizimana Stani yatubwiye ko ubwicanyi aho bumaze kuba ikibazo gikomeye yagize ati: “tariki 16/04/2009 narashwe amasasu 3 ariko sinapfa, icyo gihe nari Umuhuzabikorwa w’Akagari ka MPINGA, icyo gihe bateye no kwa Hakiruwizera Vincent nawe baramukomeretsa bikomeye”
Akomeza avuga ko n’ejo bundi tariki 10 uku kwezi hishwe uwitwa YOHANI arashwe, yari atwawe n’umumotari we arakomereka, naho tariki ya 09/06 bwo hari hishwe uwitwa Mbayire bivugwa ko yari avuye kurangura magendu I Burundi, ariko abo bose ntakintu cyabo batwaye.
Stani yatubwiye ko kuva mu kwezi kwa 4 uyu mwaka hamaze kwicwa abantu 10 muri KIGEMBE ihana imbibi na Komine Mwumba y’Intara ya Ngozi I Burundi.
Renzaho Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigembe yatangarije umuseke.com ko abashinzwe umutekano bafatanyije n’umurenge ntako baba batagize ngo bacunge umutekano muri aka gace ariko abicanyi bakabaca mu rihumye.
umuturage twaganiriye n’ubuyobozi bw’umurenge bemezako abicanyi bataba bagambiriye kwiba kuko benshi mu bicwa abishi badakora ku bintu byabo.
Ubu bwicanyi bwabaye Gouverneri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse MUNYANTWARI yari yaraye ahavuye kuri uyu wa kane mu nama y’umutakano n’abaturage, ndetse akaba yari yabanjirijwe n’Umukuru w’Ingabo mu Ntara y’amajyepfo basaba abaturage gukorana n’inzego z’umutekano mu gukumira buriya bwicanyi.
Umuseke.com
13 Comments
umuseke up date kabisa
ibi bikorwa abaturage baho babifitemo uruhare rukomeye,kuko niba abicanyi batamenyekana,kandi baba batahise bambuka umupaka ni uko hari ababahishira,bagombe babibazwe,maze ababyihishe inyuma bahanwe kimwe nabo bicanyi.
Abaturage urabarenganya. Ubure kuvuga loko difensi n’abandi bitwaje intwaro, urakeka abaturage bagowe?
really abantu barazira iki????mukomeze mudukurikiranire….umuseke number ONE!!!!
Birababaje pe!! koko mana ububugome buzashira ryari ?
nukuri ibibintu birababaje inzego z.tv umutekano nizite kuri kariya gace.
yeah mrng again.Gisagara ko wanze ugakomeza kumena atukura bimeze bite?ayo masasu ahora iwawe ni aya muhango ki?Yemwe abashinzwe umutekano mwe murihe ko abo muwushingiwe banga bakawuvutswa bimeze bite?
Ahaaa!birabe ibyuya.mugire umunsi mwiza
Hari abantu biyemeje kwica nkaho ari umwuga ariko birababaje kubona tugifite interahamwe ubwo andi mahanga bahangayikishijwe nuko babaho neza..murakoze
aba baturage ko barimo kwiyakiriza umuriro buriya bazawota?nibagaragaze abakora ubwicanyi kuko barabazi bareke kwikururira ibibazo.
aba baturage ubu aka kanya biyibagije intambara y’abacengezi?nibakomeze buriya wasanga bibagirwa vuba bakeneye kugira amasomo biyibutsa
ko abantu bashize hari hashize iminsi. basubize inkota mu rwubati
ubwose abo bantu bazize iki,igihano cyo kwica cyavuyeho bazasaba imbabazi,abanyarwanda no kwica nikamere uwinyamata se wamufashe kungufu akanamwica yari agiye gushyingirwa aha yesu naze naho ubundi birenze kwemera,umuntu yica umuntu sa moya bafite ibyo bapfa hari abasirikare harimo tena nabashinzwe umutekano erega baturanye niburundi kandi hari insecurite muri iyi minsi ahubwo mwitonde ibintu si good.
Sha ntimugirengo inzego z’ umutekano ziricaye.Abaturage b’ uyu murenge ndetse abayobozi babo abasilikare na police baryamiye amajanja uwo nyina yabyariye ubusa azagwa mu kamashu
Comments are closed.